Yesaya 38:1-22
38 Muri iyo minsi Hezekiya ararwara yenda gupfa.+ Nuko umuhanuzi Yesaya+ mwene Amotsi aza kumureba aramubwira ati “Yehova yavuze ati ‘tegeka iby’urugo rwawe+ kuko ugiye gupfa; ntuzabaho.’”+
2 Hezekiya abyumvise arahindukira yerekera ivure,+ maze asenga Yehova+
3 ati “ndakwinginze Yehova, rwose ndakwinginze ibuka+ ukuntu nagenderaga+ imbere yawe mu budahemuka+ mfite umutima utunganye,+ ngakora ibyiza mu maso yawe.” Nuko Hezekiya ararira cyane.+
4 Hanyuma Yehova abwira+ Yesaya ati
5 “genda ubwire Hezekiya uti ‘Yehova Imana ya sokuruza Dawidi+ yavuze ati “numvise isengesho ryawe,+ mbona n’amarira yawe.+ None iminsi yo kubaho kwawe ngiye kuyongeraho imyaka cumi n’itanu,+
6 kandi wowe n’uyu mugi nzabakiza mbavane mu maboko y’umwami wa Ashuri; nzarwanirira uyu mugi.+
7 Iki ni cyo kimenyetso Yehova aguhaye cy’uko Yehova azasohoza iri jambo yavuze:+
8 ngiye gutuma igicucu cy’izuba+ cyari cyamanutse ku madarajya* ya Ahazi gisubira inyuma ho amadarajya icumi.”’”+ Nuko igicucu cy’izuba gisubira inyuma ho amadarajya icumi ku madarajya cyari cyamanutseho.+
9 Dore ibyo Hezekiya umwami w’u Buyuda yanditse igihe yarwaraga+ hanyuma agakira indwara ye:+
10 Naribwiye nti “nzinjira mu marembo+ y’imva nkenyutse.Ngiye kwamburwa imyaka nari nsigaranye.”+
11 Naravuze nti “sinzabona Yah, ni koko sinzabona Yah mu gihugu cy’abazima.+Sinzongera kubona abantu ningera mu batuye mu gihugu cy’urupfu.
12 Ubuturo bwanjye bwakuweho+ bujyanwa kure yanjye nk’ihema ry’abashumba.Nazingazinze ubuzima bwanjye nk’ukaraga ubudodo;Inkuraho+ nk’uko bakata umwenda bakawukura ku cyo baboheraho.Ukomeza kunteza ibyago+ ku manywa na nijoro.
13 Naratuje ngeza mu gitondo.+Ikomeza kujanjagura amagufwa yanjye yose nk’intare;+Ukomeza kunteza ibyago+ ku manywa na nijoro.
14 Nkomeza kujwigira nk’intashya n’isoryo,+Ngakomeza kuguguza nk’inuma.+Amaso yanjye yaheze mu kirere:+‘Yehova, dore ndugarijwe, ngwino untabare!’+
15 None se mvuge iki, kandi se ni iki yambwira?+Na yo yagize icyo ikora.+Nkomeza kugenda nicishije bugufi mu gihe cy’imyaka yanjye yose, ubugingo bwanjye bushaririwe.+
16 ‘Yehova, ni cyo gituma bakomeza kubaho; kandi kimwe n’abandi bose, ni cyo gituma ngira umwuka w’ubuzima.+Uzankiza kandi uzatuma nkomeza kubaho.+
17 Dore mu cyimbo cy’amahoro nabonye ibisharira; ni ukuri, nabonye ibisharira.+Wakomeje kunamba ku bugingo bwanjye, ububuza kujya mu rwobo rw’iborero.+Kuko wajugunye inyuma yawe ibyaha byanjye byose.+
18 Imva ntishobora kugusingiza,+ n’urupfu ntirushobora kugushima.+Abamanuka bajya muri rwa rwobo ntibashobora kwiringira ubudahemuka bwawe.+
19 Abazima, ni koko abazima ni bo bashobora kugusingiza,+Nk’uko nshobora kubigenza uyu munsi.+Umubyeyi ashobora kwigisha+ abana be ubudahemuka bwawe.
20 Yehova, ngwino unkize,+ natwe tuzaririmba indirimbo natoranyije ducuranga inanga,+Tuzicurangire mu nzu ya Yehova+ mu minsi yose yo kubaho kwacu.’”
21 Nuko Yesaya aravuga ati “nibafate umubumbe w’imbuto z’umutini zumye bashyire ku kibyimba+ kugira ngo ahembuke.”+
22 Hagati aho Hezekiya arabaza ati “ni ikihe kimenyetso kigaragaza ko nzajya mu nzu ya Yehova?”+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ye 38:8