Yesaya 37:1-38
37 Umwami Hezekiya abyumvise, ahita ashishimura imyambaro ye yambara ikigunira,+ maze yinjira mu nzu ya Yehova.+
2 Nuko atuma Eliyakimu+ umutware w’urugo rw’umwami, na Shebuna umunyamabanga+ n’abakuru b’abatambyi,+ abatuma ku muhanuzi Yesaya+ mwene Amotsi,+ bagenda bambaye ibigunira.
3 Baramubwira bati “Hezekiya yadutumye ngo ‘uyu munsi ni umunsi w’umubabaro+ no gukangarwa no gusuzugurwa bikabije,+ kuko abana bageze mu matako ariko nta mbaraga zo kubabyara.+
4 Ahari Yehova Imana yawe azumva amagambo ya Rabushake,+ uwo shebuja, umwami wa Ashuri, yatumye ngo atuke+ Imana nzima, kandi azamuhanira amagambo Yehova Imana yawe yumvise.+ Nawe usenge+ usabire abasigaye bakiri hano.’”+
5 Nuko abagaragu b’Umwami Hezekiya basanga Yesaya.+
6 Yesaya arababwira ati “mugende mubwire shobuja muti ‘Yehova yavuze+ ati “ntuterwe ubwoba+ n’amagambo wumvanye abagaragu+ b’umwami wa Ashuri bantuka.
7 Ngiye kumushyiramo undi mutima+ kandi azumva inkuru+ izatuma asubira mu gihugu cye, kandi nzatuma agwa mu gihugu cye yicishijwe inkota.”’”+
8 Hanyuma Rabushake+ asubirayo asanga umwami wa Ashuri aho yarwanyaga ab’i Libuna,+ kuko yari yarumvise ko umwami yavuye i Lakishi.+
9 Nuko umwami yumva bavuga ibya Tiruhaka+ umwami wa Etiyopiya bati “yaje kukurwanya.” Abyumvise atuma intumwa+ kuri Hezekiya ati
10 “mugende mubwire Hezekiya umwami w’u Buyuda muti ‘Imana yawe wiringira ntigushuke+ ngo ikubwire iti “Yerusalemu ntizahanwa mu maboko y’umwami wa Ashuri.”+
11 Wowe ubwawe wiyumviye ibyo abami ba Ashuri bakoreye ibihugu byose bakabirimbura;+ none se wibwira ko ari wowe uzarokoka?+
12 Mbese imana+ z’amahanga ba sogokuruza barimbuye zarayarokoye,+ urugero nka Gozani+ na Harani+ na Resefu, ndetse na bene Edeni+ babaga i Telasari?
13 Umwami w’i Hamati+ ari he? Umwami wo muri Arupadi+ n’umwami w’umugi wa Sefarivayimu,+ n’uwa Hena n’uwa Iva+ bo bari he?’”
14 Nuko Hezekiya yakira inzandiko yari azaniwe n’izo ntumwa arazisoma,+ hanyuma arazamuka ajya ku nzu ya Yehova maze azirambura imbere ya Yehova.+
15 Hezekiya asenga Yehova+ ati
16 “Yehova nyir’ingabo Mana ya Isirayeli+ yicaye ku bakerubi, ni wowe Mana y’ukuri wenyine utegeka ubwami bwose bwo ku isi.+ Ni wowe waremye ijuru n’isi.+
17 Yehova, tega amatwi wumve.+ Yehova amaso yawe+ arebe, kandi amatwi yawe yumve amagambo yose Senakeribu+ yatumye intumwa ze atuka Imana nzima.+
18 Yehova, ni koko abami ba Ashuri barimbuye ibihugu byose, ndetse n’igihugu cyabo bwite.+
19 Imana zabyo zaratwitswe+ kuko zitari imana nyamana,+ ahubwo zari umurimo w’intoki z’abantu,+ zibajwe mu biti no mu mabuye, ari na yo mpamvu bazirimbuye.+
20 None Yehova Mana yacu,+ dukize ukuboko kwe+ kugira ngo ubwami bwose bwo ku isi bumenye ko wowe Yehova ari wowe Mana wenyine.”+
21 Nuko Yesaya mwene Amotsi atuma kuri Hezekiya ati “Yehova Imana ya Isirayeli yavuze ati ‘kubera ko wansenze umbwira ikibazo cya Senakeribu umwami wa Ashuri,+
22 dore ijambo Yehova yamuvuzeho:“Umwari w’i Siyoni yagusuzuguye arakunnyega.+
Umukobwa w’i Yerusalemu yakuzungurije umutwe+ ari inyuma yawe.
23 Aho uzi uwo watutse+ ukamwandagaza?+Uzi uwo wakankamiye+Ukamurebana ubwibone?+Ni Uwera wa Isirayeli!+
24 Watutse Yehova ukoresheje abagaragu bawe, uravuga uti+‘Mfite amagare y’intambara menshi,+Nzazamuka njye mu turere tw’imisozi miremire,+Mu turere twa kure cyane two muri Libani,+Nteme ibiti byaho birebire by’amasederi, n’ibiti byaho by’imiberoshi by’indobanure.+Kandi nzinjira aharehare hasumba ahandi, mu ishyamba ryayo ry’ibiti byera imbuto.+
25 Jye ubwanjye nzafukura amazi nyanywe,Kandi ibirenge byanjye bizakamya imigende yose ya Nili+ yo muri Egiputa.’+
26 Mbese ntiwigeze ubyumva?+ Uhereye mu bihe bya kera cyane, ibyo ni byo niyemeje gukora.+Nabigambiriye guhera mu minsi ya kera cyane,+ none ngiye kubisohoza.+Uzakoreshwa mu guhindura amatongo imigi igoswe n’inkuta.+
27 Amaboko y’abaturage baho azatentebuka;+Bazashya ubwoba bakorwe n’isoni.+Bazamera nk’ibimera byo mu murima, nk’ibyatsi bibisi bitohagiye,+Bamere nk’ibyatsi byo ku bisenge by’amazu,+ n’ibyo ku materasi bihuhwa n’umuyaga uturuka iburasirazuba.+
28 Nzi neza+ igihe wicara utuje, n’igihe usohokera+ n’igihe winjirira,N’iyo wisararanga ushaka kundwanya,+
29 Kuko numvise uko wisararanga ushaka kundwanya+ kandi nkaba numvise ijwi ryo gutontoma kwawe.+Nzashyira ururobo mu zuru ryawe n’umukoba mu kanwa kawe,+Kandi nzagushorera ngusubize iyo waturutse nkunyujije mu nzira wanyuzemo uza.”+
30 “‘Iki ni cyo kizakubera ikimenyetso: muri uyu mwaka muzarya ibizera ku ntete zaguye hasi,+ mu mwaka wa kabiri murye ibyeze ku micwira, ariko mu mwaka wa gatatu muzabiba musarure, mutere inzabibu murye imbuto zazo.+
31 Kandi abarokotse bo mu nzu ya Yuda, ari bo basigaye,+ bazashora imizi hasi mu butaka bere imbuto hejuru.+
32 Kuko muri Yerusalemu hazaturuka abasigaye,+ n’abarokotse baturuke ku musozi wa Siyoni.+ Ibyo Yehova nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.+
33 “‘Ku bw’ibyo, dore ibyo Yehova avuga ku mwami wa Ashuri:+ “ntazinjira muri uyu mugi,+ yemwe nta n’umwambi azaharasa, cyangwa ngo awutere yitwaje ingabo imukingira, kandi ntazawurundaho ibyo kuririraho.”’+
34 “‘Azasubira iyo yaturutse anyuze mu nzira yanyuzemo aza, kandi ntazakandagira muri uyu mugi,’ ni ko Yehova avuga.+
35 ‘Nzarwanirira+ uyu mugi nywukize ku bw’izina ryanjye+ no ku bw’umugaragu wanjye Dawidi.’”+
36 Nuko umumarayika+ wa Yehova ajya mu nkambi y’Abashuri yicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu.+ Abantu babyutse mu gitondo kare basanga bose ari imirambo.+
37 Hanyuma Senakeribu+ umwami wa Ashuri arikubura aragenda, asubira+ i Nineve+ agumayo.
38 Igihe yari mu nzu y’imana+ ye Nisiroki+ ayunamiye, abahungu be bwite, ari bo Adurameleki na Shareseri bamwicisha inkota+ maze bahungira mu gihugu cya Ararati.+ Nuko umuhungu we Esari-Hadoni+ yima mu cyimbo cye.