Yesaya 34:1-17
34 Mwa mahanga mwe mwigire hino mwumve,+ namwe mwa bihugu mwe,+ mutege amatwi. Isi n’ibiyuzuye na byo nibitege amatwi,+ hamwe n’ubutaka+ n’ibibuvamo byose.+
2 Kuko Yehova yarakariye amahanga yose,+ akaba afitiye umujinya ingabo zayo zose.+ Azayarimbura ayatikize.+
3 Abayo bishwe bazajugunywa hanze, umunuko w’intumbi zabo uzamuke;+ kandi imisozi izashonga bitewe n’amaraso yabo.+
4 Ingabo zo mu kirere zose zizabora,+ n’ijuru rizingwe+ nk’umuzingo w’igitabo; ingabo zaryo zose zizuma nk’uko amababi y’umuzabibu yuma agahunguka, nk’uko imbuto z’umutini zumye zihunguka.+
5 “Inkota yanjye+ izuhirirwa mu ijuru. Dore imanukiye kuri Edomu+ no ku bantu nageneye kurimbuka+ mpuje n’ubutabera!
6 Yehova afite inkota kandi izuzura amaraso,+ yuzureho urugimbu, n’amaraso y’amasekurume y’intama n’ihene, n’urugimbu+ rw’impyiko z’amapfizi y’intama. Kuko Yehova afite igitambo i Bosira kandi mu gihugu cya Edomu+ hazabagirwa amatungo menshi.
7 Ayo matungo azamanukana n’ibimasa by’ishyamba,+ kandi ibimasa bikiri bito bizamanukana n’ibikuze bifite imbaraga;+ igihugu cyabyo kizuhirwa amaraso, n’umukungugu wabyo uzuzuraho urugimbu.”+
8 Kuko Yehova afite umunsi wo guhora,+ umwaka wo guhorera Siyoni.+
9 Imigezi yaho izahinduka godoro, n’umukungugu waho uhinduke amazuku, kandi ubutaka bwaho buzahinduka nka godoro igurumana.+
10 Ntizazima haba ku manywa cyangwa nijoro; umwotsi wayo uzakomeza kuzamuka kugeza ibihe bitarondoreka.+ Izakomeza kumagara uko ibihe bizagenda bisimburana,+ kandi nta wuzayinyuramo kugeza iteka ryose.+
11 Inzoya n’ikinyogote bizayigarurira, kandi hazaba indiri y’ibihunyira by’amatwi maremare n’ibikona;+ Imana izayiramburaho umugozi ugera+ ubusa, iyipimishe amabuye apima umusaka.
12 Mu banyacyubahiro baho ntihazabamo n’umwe wahamagarirwa kuba umwami, kuko abatware baho bazahinduka ubusa.+
13 Iminara yaho izameraho amahwa, n’ibihome byaho bimeremo ibisura n’ibyatsi bihanda;+ hazahinduka indiri y’ingunzu+ n’ubuturo bw’imbuni.+
14 Inyamaswa zo mu turere tutagira amazi ni ho zizajya zihurira n’inyamaswa zihuma, n’abadayimoni*+ bahamagare bagenzi babo. Aho ni ho rushorera izibera mu mutuzo kandi ni ho izaruhukira.+
15 Inzoka inyaruka nk’umwambi ni ho yashyize icyari cyayo itera amagi, kandi izayaturaga maze ibundikire abana bayo. Aho ni ho sakabaka+ zizajya ziteranira, ingabo iri kumwe n’ingore yayo.
16 Nimushakashake mu gitabo+ cya Yehova, musome mu ijwi riranguruye: muzabona ko nta n’imwe ibura;+ nta ngore n’imwe ibura ingabo yayo, kuko akanwa ka Yehova ari ko kabitegetse,+ kandi umwuka we ni wo wazikoranyirije hamwe.+
17 Ni we wazikoreye ubufindo, ukuboko kwe kuzigabanya aho zitura gukoresheje umugozi ugera.+ Zizahigarurira kugeza ibihe bitarondoreka, kandi ni ho zizatura uko ibihe bizagenda bikurikirana.