Yesaya 33:1-24
33 Muzabona ishyano mwebwe abanyaga kandi mutanyazwe namwe, abariganya kandi abandi batarabariganyije!+ Nimurangiza kunyaga namwe muzahita munyagwa.+ Nimumara kuriganya namwe bazahita babariganya.+
2 Yehova, tugirire neza+ kuko ari wowe twiringiye.+ Ujye udushyigikiza ukuboko kwawe+ buri gitondo,+ utubere agakiza mu gihe cy’amakuba.+
3 Abantu bo mu mahanga bumvise urusaku rw’umuvurungano barahunga.+ Warahagurutse amahanga aratatana.+
4 Iminyago+ yanyu izateranyirizwa hamwe nk’uko inyenzi ziteranira hamwe, bayiroheho nk’uko amarumbo y’inzige yiroha ku muntu.+
5 Ni ukuri, Yehova azashyirwa hejuru+ kuko atuye hejuru.+ Azuzuza muri Siyoni ubutabera no gukiranuka.+
6 Ubudahemuka bwo mu bihe byawe buzaba ubutunzi bw’agakiza,+ ni ukuvuga ubwenge n’ubumenyi+ no gutinya Yehova,+ ari byo butunzi bwe.
7 Dore intwari zabo ziraborogera mu muhanda, kandi intumwa zabo z’amahoro+ zizarira cyane.
8 Inzira z’igihogere zasigayemo ubusa,+ kandi nta mugenzi ukirangwa mu nzira.+ Yishe isezerano;+ yasuzuguye imigi+ kandi ntiyigeze yita ku muntu buntu.+
9 Igihugu cyacuze umuborogo kirazahara.+ Libani yakozwe n’isoni;+ yaraboze. Sharoni+ yabaye nk’ikibaya cy’ubutayu. Bashani na Karumeli byahunguye amababi yabyo.+
10 Yehova aravuga ati “ubu noneho ngiye guhaguruka;+ ngiye kwihesha ikuzo;+ ubu ngiye guhaguruka mpagarare nemye.+
11 Mwasamye ibyatsi byumye,+ muzabyara ibikenyeri. Umwuka wanyu bwite uzabakongora+ umeze nk’umuriro.+
12 Abantu bo mu mahanga bazaba nk’ishwagara batwitse. Bazamera nk’amahwa yatemwe, bakongorwe n’umuriro.+
13 Yemwe abari kure mwe, nimwumve icyo ngiye gukora.+ Namwe abari hafi, mumenye imbaraga zanjye.+
14 Abanyabyaha bo muri Siyoni bahiye ubwoba,+ n’abahakanyi+ bahinda umushyitsi bati ‘ni nde muri twe ushobora kwegera umuriro ukongora?+ Ni nde muri twe ushobora kwegera umuriro ukaze kandi ugurumana?’+
15 “Hariho uhora agendera mu nzira yo gukiranuka,+ akavuga ibitunganye,+ akanga indamu mbi zishingiye ku buriganya,+ agakunkumura ibiganza bye kugira ngo bitakira impongano,+ akabuza amatwi ye kumva ibyo kuvusha amaraso kandi agafunga amaso ye kugira ngo atareba ibibi.+
16 Ni we uzatura ahirengeye;+ igihome cye kirekire kizaba hejuru ku rutare, ahantu hagerwa bigoranye.+ Azahabwa ibyokurya bye,+ kandi ikigega cye cy’amazi ntikizakama.”+
17 Amaso yawe azareba umwami mu bwiza bwe,+ kandi azareba igihugu cya kure.+
18 Umutima wawe uzibwira+ ibintu biteye ubwoba, uti “umwanditsi ari he? Uwishyura ari he?+ Ubara iminara ari he?”+
19 Ntuzabona abantu bashira isoni, abantu bavuga ururimi rukomeye cyane rugoye kumva, abantu bavuga nk’abadedemanga, bavuga ururimi udashobora gusobanukirwa.+
20 Nimurebe Siyoni,+ umugi w’iminsi mikuru yacu!+ Amaso yawe azareba Yerusalemu, abone ari ahantu ho gutura hatuje, ihema ritazabamburwa n’umuntu uwo ari we wese.+ Imambo z’ihema ryayo ntizizigera zirandurwa, kandi nta mugozi waryo uzacibwamo kabiri.+
21 Ahubwo aho ni ho Ukomeye+ Yehova azatubera nk’ahantu h’imigezi,+ h’imigende migari. Nta mato agashywa azahaca, kandi nta bwato buhambaye buzahanyura.
22 Kuko Yehova ari Umucamanza wacu,+ Yehova ni we udushyiriraho amategeko,+ Yehova ni we Mwami wacu;+ ni we ubwe uzadukiza.+
23 Imigozi yawe izahamburwa; ntizabasha gukomeza inkingi ishinze mu bwato kandi ntizabasha kuzamura umwenda ugendesha ubwato.
Icyo gihe bazagabana iminyago myinshi; ibirema bizafata iminyago itubutse.+
24 Nta muturage waho uzavuga ati “ndarwaye.”+ Abazaba batuye mu gihugu bazababarirwa icyaha cyabo.+