Yesaya 32:1-20
32 Dore hazima umwami+ uzategekesha gukiranuka,+ kandi abatware be+ bazategekesha ubutabera.
2 Buri wese azaba nk’aho kwikinga umuyaga n’aho kugama imvura y’amahindu,+ amere nk’imigezi itemba mu gihugu kitagira amazi,+ amere nk’igicucu cy’urutare runini mu gihugu cyakakaye.+
3 Amaso y’abareba ntazafatana, kandi amatwi y’abumva azarushaho kumva.+
4 Umutima w’abahubuka uzaronka ubumenyi,+ n’ururimi rw’abavuga badedemanga ruzavuga ibintu byumvikana rudategwa.+
5 Umupfapfa ntazongera kwitwa umunyabuntu kandi umuntu utagira amahame agenderaho ntazitwa umunyacyubahiro,+
6 kuko umupfapfa azavuga iby’ubupfapfa+ kandi umutima we uzagambirira ibibi+ kugira ngo akore iby’ubuhakanyi+ kandi avuge ibintu bigoramye kuri Yehova, atume ushonje abura icyo arya,+ n’ufite inyota abure icyo anywa.
7 Imigenzereze y’umuntu utagira amahame agenderaho ni mibi;+ acura imigambi yo kwishora mu bwiyandarike+ kugira ngo arimbuze imbabare amagambo y’ibinyoma,+ ndetse niyo umukene yaba avuga iby’ukuri.
8 Umunyabuntu we atanga inama yo kugira ubuntu, kandi akomeza guharanira kugira ubuntu.+
9 “Mwa bagore badamaraye mwe, nimuhaguruke mwumve ijwi ryanjye!+ Mwa bakobwa b’abadabagizi mwe, mutege amatwi ibyo mbabwira!
10 Yemwe mwa badabagizi mwe, mu mwaka umwe n’iminsi mike muzahagarika imitima+ kuko gusoroma imizabibu bizaba birangiye, ariko nta musaruro muzabona.+
11 Mwa bagore badamaraye mwe, muhinde umushyitsi! Namwe mwa badabagizi mwe, muhagarike imitima! Nimukuremo imyambaro yanyu mwambare ubusa, mukenyere ibigunira.+
12 Mwikubite mu gituza muborogere+ imirima yanyu myiza+ n’imizabibu yera imbuto.
13 Ubutaka bw’abagize ubwoko bwanjye bwamezemo amahwa n’ibihuru by’imishubi gusa,+ kuko ari byo bikikije amazu yose y’abantu bari banezerewe, n’umugi warangwaga n’ibyishimo bisaze.+
14 Umunara waratawe+ n’umugi wari wuzuye urusaku usigara ari amatongo. Ofeli+ n’umunara w’umurinzi byahindutse ikidaturwa, bihinduka aho imparage zinezererwa, n’urwuri rw’imikumbi kugeza ibihe bitarondoreka,
15 kugeza igihe tuzasukwaho umwuka uturutse hejuru,+ ubutayu bugahinduka umurima w’ibiti byera imbuto, n’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba.+
16 “Ubutabera buzaba mu butayu no gukiranuka kube mu murima w’ibiti byera imbuto.+
17 Gukiranuka nyakuri kuzatuma habaho amahoro,+ kandi gukiranuka nyakuri kuzazana umutuzo n’umutekano kugeza ibihe bitarondoreka.+
18 Abantu banjye bazatura ahantu h’amahoro, bature ahantu hari umutekano usesuye kandi baruhukire ahantu hari umutuzo.+
19 Koko rero, hazagwa imvura y’amahindu n’ishyamba rigwe hasi,+ n’umugi ucishwe bugufi ugere hasi.+
20 “Murahirwa mwebwe ababiba imbuto mu mpande z’amazi yose,+ kandi mukazitura ikimasa n’indogobe.”+