Yesaya 30:1-33

30  Yehova aravuga ati “abana binangira+ bazabona ishyano, bahora biteguye gusohoza imigambi ariko itanturutseho,+ bakagirana n’abandi amasezerano basuka ituro ry’ibyokunywa, ariko batayobowe n’umwuka wanjye, kugira ngo bongere icyaha ku kindi.+  Bazabona ishyano abamanuka bajya muri Egiputa+ batabanje kungisha inama,+ bagiye kwikinga mu gihome cya Farawo no gushakira ubuhungiro mu gicucu cya Egiputa.+  Ariko igihome cya Farawo kizabakoza isoni,+ n’igicucu cya Egiputa gitume mukorwa n’ikimwaro.+  Kuko abatware be bageze i Sowani+ n’intumwa ze zikagera i Hanesi.  Buri wese azakozwa isoni n’abantu batamufitiye akamaro, badashobora kumutabara cyangwa ngo bagire icyo bamumarira, ahubwo bakaba ari abo kumukoza isoni no kumutukisha.”+  Urubanza rwaciriwe inyamaswa zo mu majyepfo:+ bazana ubutunzi bwabo buhetswe ku ndogobe, n’ibintu byabo biri ku mapfupfu y’ingamiya,+ bakanyura mu gihugu cy’amakuba+ kandi cy’imimerere igoye, igihugu cy’ingwe n’intare zitontoma, igihugu cy’impiri n’inzoka ziguruka z’ubumara butwika.+ Ubwo butunzi nta cyo buzamarira abaturage.  Abanyegiputa ni ubusa gusa, kandi nta cyo bazabamarira.+ Ni yo mpamvu nabise “Rahabu.+ Icyabo ni ukwiyicarira gusa.”  “None rero, ngwino ubyandike ku rubaho na bo bahari, ubyandike no mu gitabo,+ kugira ngo mu gihe kizaza bizababere gihamya kugeza ibihe bitarondoreka.+  Kuko ari abantu bigomeka,+ ni abana batavugisha ukuri,+ banze kumva amategeko ya Yehova;+ 10  babwira abareba bati ‘ntimukarebe,’ bakabwira n’aberekwa bati ‘ntimukerekwe iyerekwa rituvugaho ibintu by’ukuri,+ ahubwo mujye mutubwira ibitunyuze, mwerekwe ibidushuka.+ 11  Muteshuke inzira muyivemo.+ Ntidushaka kuzongera kumva Uwera wa Isirayeli.’”+ 12  Ni yo mpamvu Uwera wa Isirayeli avuga ati “bitewe n’uko mwanze kumva ijambo ryanjye,+ kandi mukiringira ibinyoma n’uburiganya mukaba ari byo mwishingikirizaho,+ 13  icyo cyaha kizababera nk’igice cy’urukuta rwasenyutse cyenda guhirima, nk’urukuta rurerure ruhetamye,+ rushobora kubomoka igihe icyo ari cyo cyose mu kanya gato.+ 14  Umuntu azarubomora nk’uko bamena ikibindi kinini cy’ababumbyi,+ kimenagurwa batakibabariye, ku buryo mu bimene byacyo hatabonekamo n’urujyo umuntu yarahuza umuriro mu ziko, cyangwa yadahisha amazi mu gishanga.”+ 15  Umwami w’Ikirenga Yehova, Uwera wa Isirayeli+ yaravuze ati “nimungarukira mugatuza, muzakizwa. Nimukomeza gutuza no kurangwa n’icyizere, ni bwo gusa muzakomera.”+ Ariko mwarabyanze,+ 16  muravuga muti “oya, ahubwo tuzahunga turi ku mafarashi!”+ Ni yo mpamvu muzahunga. Muravuga muti “tuzagendera ku mafarashi anyaruka.”+ Ni yo mpamvu abazaba babakurikiye na bo bazaba banyaruka.+ 17  Abantu igihumbi bazahinda umushyitsi bakangawe n’umuntu umwe,+ kandi abantu batanu bazabakangara muhunge, kugeza ubwo muzasigara mumeze nk’inkingi ishinze mu mpinga y’umusozi, cyangwa ikimenyetso kiri ku gasozi.+ 18  Ni yo mpamvu Yehova azakomeza gutegereza kugira ngo abagirire neza,+ kandi ni cyo kizatuma ahaguruka akabagirira imbabazi.+ Yehova ni Imana ica imanza zitabera.+ Hahirwa+ abakomeza kumutegereza bose.+ 19  Igihe abantu b’i Siyoni+ bazaba batuye i Yerusalemu+ ntimuzongera kurira.+ Niyumva ijwi ryo gutaka kwanyu, azabagirira neza, kandi azahita abasubiza akimara kuryumva.+ 20  Yehova azabagaburira amakuba, abanyweshe gukandamizwa;+ nyamara Umwigisha wanyu Mukuru ntazongera kubihisha, kandi amaso yanyu azajya areba Umwigisha wanyu Mukuru.+ 21  Nimujya kunyura iburyo cyangwa ibumoso,+ amatwi yanyu azumva ijambo ribaturutse inyuma rigira riti “iyi ni yo nzira,+ mube ari yo munyuramo.” 22  Muzahumanya ifeza yayagirijwe ku bishushanyo byanyu bibajwe,+ na zahabu+ yayagirijwe ku bishushanyo byanyu biyagijwe.+ Muzabijugunya,+ maze kimwe n’umugore uri mu mihango, muvuge muti “umwanda gusa!”+ 23  Na we azabavubira imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka,+ kandi abahe umugati uva mu butaka, umugati uzaba ukungahaye, wuzuye intungamubiri.+ Icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu rwuri rugari.+ 24  Inka n’indogobe bihinga ubutaka bizarya ubwatsi bwashunguwe+ buvanze n’ibyatsi by’urwunyunyu. 25  Ku munsi wo kwica gukomeye, igihe iminara izagwa,+ hazaba imigezi+ n’imiyoboro y’amazi ku musozi muremure wose no kuri buri gasozi karekare kose. 26  Igihe Yehova azapfuka imvune+ y’ubwoko bwe kandi agakiza+ ibikomere byatewe n’inkoni yabakubise, urumuri rw’ukwezi kw’inzora ruzaba nk’urumuri rw’izuba ryaka; kandi urumuri rw’izuba ryaka ruzikuba karindwi+ ruhwane n’urumuri rw’iminsi irindwi. 27  Dore izina rya Yehova rije rituruka kure, rifite uburakari bugurumana,+ rizanye n’ibicu biremereye. Iminwa ye yuzuye amagambo akaze yo kubamagana, n’ururimi rwe rumeze nk’umuriro ukongora.+ 28  Umwuka we umeze nk’umugezi wasendereye ukagera mu ijosi,+ kugira ngo ugosore amahanga nk’ugosora+ ibitagira umumaro ku buryo nta gisigara, kandi imikoba+ ituma abantu bayobagurika izaba mu nzasaya z’abantu bo mu mahanga.+ 29  Muzagira indirimbo+ imeze nk’iyo mu ijoro umuntu yiyerezaho kwizihiza umunsi mukuru,+ n’umunezero wo mu mutima umeze nk’uw’umuntu ugenda avuza umwironge+ agiye ku musozi wa Yehova,+ Igitare cya Isirayeli.+ 30  Yehova azumvikanisha ijwi rye+ ry’icyubahiro kandi amanure ukuboko kwe kugaragare,+ binyuze mu burakari+ bwinshi n’ikirimi cy’umuriro ukongora+ n’imvura y’umurindi n’imvura y’umugaru+ n’urubura.+ 31  Ashuri izashya ubwoba bitewe n’ijwi rya Yehova;+ azayikubitisha inkoni.+ 32  Uko Yehova azajya abangura ingegene ye ihana agakubita Ashuri, hazajya humvikana amashako n’inanga,+ kandi azayirwanya abanguye intwaro z’intambara.+ 33  Kuko Tofeti*+ yayo yateguwe uhereye mu bihe bya vuba aha, kandi nanone yateguriwe umwami.+ Yateguye ahantu harehare cyane yuzuzamo inkwi. Umuriro n’inkwi ni byinshi cyane. Umwuka wa Yehova uyitwika, umeze nk’umugezi w’amazuku.+

Ibisobanuro ahagana hasi