Yesaya 3:1-26

3  Dore Umwami w’ukuri+ Yehova nyir’ingabo, agiye kuvana muri Yerusalemu+ no mu Buyuda icyo bishingikirijeho cyose, waba umugati, amazi,+  umugabo w’umunyambaraga, umurwanyi, umucamanza, umuhanuzi,+ uragura, umusaza,+  umutware utwara mirongo itanu,+ uwubahwa cyane, umujyanama, umuhanga mu by’ubumaji n’umugombozi w’umuhanga.+  Nzabaha abana babe abatware babo, kandi uzabategeka azabatwaza igitugu.+  Abantu bazakandamiza abandi, buri muntu akandamize mugenzi we.+ Umwana azahagurukira umusaza+ amurwanye, n’umuntu w’insuzugurwa arwanye umunyacyubahiro.+  Umuntu wese azafata umuvandimwe we mu nzu ya se, amubwire ati “dore ufite umwitero, ni wowe ugomba kudutegeka,+ kandi iki kirundo cy’amatongo kizaba munsi y’ukuboko kwawe.”  Na we azatera hejuru kuri uwo munsi avuge ati “sinzapfuka ibikomere, kandi nta mugati cyangwa umwitero mfite mu nzu yanjye. Ntimukwiriye kungira umutware wo kubategeka.”  Yerusalemu yarasitaye na Yuda iragwa+ bitewe n’uko ururimi rwabo n’imigenzereze yabo birwanya Yehova,+ kuko bigometse mu maso y’ikuzo rye.+  Isura yo mu maso habo ni yo ibashinja,+ kandi bavuga icyaha cyabo kimeze nk’icy’i Sodomu beruye,+ ntibagihishe. Ubugingo bwabo bugushije ishyano kuko bikururiye amakuba!+ 10  Nimuvuge ko bizagendekera neza abakiranutsi,+ kuko bazarya imbuto z’imigenzereze yabo.+ 11  Umuntu mubi agushije ishyano! Amakuba aramubonye, kuko aziturwa imirimo y’amaboko ye!+ 12  Abakoresha ubwoko bwanjye babigirizaho nkana, kandi abagore ni bo babategeka.+ Bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya,+ kandi batumye utabona neza inzira ukwiriye kunyuramo.+ 13  Yehova ahagurukijwe no kuburana, kandi arahagaze kugira ngo asome urubanza rwaciriwe abantu bo mahanga.+ 14  Yehova azacira urubanza abakuru n’abatware b’ubwoko bwe.+ “Mwatwitse uruzabibu. Ibyambuwe imbabare biri mu mazu yanyu.+ 15  Iyo mujanjagura ubwoko bwanjye kandi mugasya imbabare, muba mushaka kugera ku ki?”+ Ni ko Yehova nyir’ingabo, Umwami w’Ikirenga abaza. 16  Nanone Yehova aravuga ati “kubera ko abakobwa b’i Siyoni babaye abibone bakagenda bagamitse amajosi, bateretse amaso, kandi bakimbagira bajegeza ibintu by’imirimbo bambaye ku maguru,+ 17  Yehova na we azatuma abakobwa b’i Siyoni barwara ibikoko mu gitwariro,+ kandi Yehova ubwe azambika ubusa uruhanga rwabo.+ 18  Kuri uwo munsi, Yehova azavanaho ubwiza bw’ibitare n’imitamirizo n’imirimbo ifite ishusho y’ukwezi,+ 19  n’amaherena n’imikufi yo ku maboko n’amavara,+ 20  n’ibitambaro byo mu mutwe n’imikufi yo ku maguru n’imishumi yo mu gituza,+ n’amacupa y’imibavu* n’imirimbo y’ibikonoshwa bisamira,+ 21  impeta zo ku ntoki n’izo ku zuru,+ 22  amakanzu yambarwa mu birori n’amakanzu y’inyuma n’imyitero n’impago z’amafaranga, 23  n’indorerwamo batwara mu ntoki,+ n’imyenda y’imbere n’ibitambaro byo kuzingirwa ku mutwe+ n’amavara manini.+ 24  “Kandi mu cyimbo cy’amavuta ahumura,+ hazaba umunuko, mu cyimbo cy’umweko hazaba umugozi, mu cyimbo cy’umusatsi ubohanywe ubuhanga hazaba uruhara;+ kwambara umwenda w’akataraboneka bizasimburwa no kwambara ikigunira,+ ubwiza busimburwe n’inkovu y’ubushye.*+ 25  Abagabo bawe bazicwa n’inkota, n’abakomeye bawe bagwe mu ntambara.+ 26  Amarembo yayo azacura umuborogo+ agaragaze agahinda, kandi izezwa isigaremo ubusa. Izicara hasi ku butaka.”+

Ibisobanuro ahagana hasi

Ye 3:20 Mu giheburayo ni “amazu y’ubugingo.”