Yesaya 3:1-26
3 Dore Umwami w’ukuri+ Yehova nyir’ingabo, agiye kuvana muri Yerusalemu+ no mu Buyuda icyo bishingikirijeho cyose, waba umugati, amazi,+
2 umugabo w’umunyambaraga, umurwanyi, umucamanza, umuhanuzi,+ uragura, umusaza,+
3 umutware utwara mirongo itanu,+ uwubahwa cyane, umujyanama, umuhanga mu by’ubumaji n’umugombozi w’umuhanga.+
4 Nzabaha abana babe abatware babo, kandi uzabategeka azabatwaza igitugu.+
5 Abantu bazakandamiza abandi, buri muntu akandamize mugenzi we.+ Umwana azahagurukira umusaza+ amurwanye, n’umuntu w’insuzugurwa arwanye umunyacyubahiro.+
6 Umuntu wese azafata umuvandimwe we mu nzu ya se, amubwire ati “dore ufite umwitero, ni wowe ugomba kudutegeka,+ kandi iki kirundo cy’amatongo kizaba munsi y’ukuboko kwawe.”
7 Na we azatera hejuru kuri uwo munsi avuge ati “sinzapfuka ibikomere, kandi nta mugati cyangwa umwitero mfite mu nzu yanjye. Ntimukwiriye kungira umutware wo kubategeka.”
8 Yerusalemu yarasitaye na Yuda iragwa+ bitewe n’uko ururimi rwabo n’imigenzereze yabo birwanya Yehova,+ kuko bigometse mu maso y’ikuzo rye.+
9 Isura yo mu maso habo ni yo ibashinja,+ kandi bavuga icyaha cyabo kimeze nk’icy’i Sodomu beruye,+ ntibagihishe. Ubugingo bwabo bugushije ishyano kuko bikururiye amakuba!+
10 Nimuvuge ko bizagendekera neza abakiranutsi,+ kuko bazarya imbuto z’imigenzereze yabo.+
11 Umuntu mubi agushije ishyano! Amakuba aramubonye, kuko aziturwa imirimo y’amaboko ye!+
12 Abakoresha ubwoko bwanjye babigirizaho nkana, kandi abagore ni bo babategeka.+ Bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya,+ kandi batumye utabona neza inzira ukwiriye kunyuramo.+
13 Yehova ahagurukijwe no kuburana, kandi arahagaze kugira ngo asome urubanza rwaciriwe abantu bo mahanga.+
14 Yehova azacira urubanza abakuru n’abatware b’ubwoko bwe.+
“Mwatwitse uruzabibu. Ibyambuwe imbabare biri mu mazu yanyu.+
15 Iyo mujanjagura ubwoko bwanjye kandi mugasya imbabare, muba mushaka kugera ku ki?”+ Ni ko Yehova nyir’ingabo, Umwami w’Ikirenga abaza.
16 Nanone Yehova aravuga ati “kubera ko abakobwa b’i Siyoni babaye abibone bakagenda bagamitse amajosi, bateretse amaso, kandi bakimbagira bajegeza ibintu by’imirimbo bambaye ku maguru,+
17 Yehova na we azatuma abakobwa b’i Siyoni barwara ibikoko mu gitwariro,+ kandi Yehova ubwe azambika ubusa uruhanga rwabo.+
18 Kuri uwo munsi, Yehova azavanaho ubwiza bw’ibitare n’imitamirizo n’imirimbo ifite ishusho y’ukwezi,+
19 n’amaherena n’imikufi yo ku maboko n’amavara,+
20 n’ibitambaro byo mu mutwe n’imikufi yo ku maguru n’imishumi yo mu gituza,+ n’amacupa y’imibavu* n’imirimbo y’ibikonoshwa bisamira,+
21 impeta zo ku ntoki n’izo ku zuru,+
22 amakanzu yambarwa mu birori n’amakanzu y’inyuma n’imyitero n’impago z’amafaranga,
23 n’indorerwamo batwara mu ntoki,+ n’imyenda y’imbere n’ibitambaro byo kuzingirwa ku mutwe+ n’amavara manini.+
24 “Kandi mu cyimbo cy’amavuta ahumura,+ hazaba umunuko, mu cyimbo cy’umweko hazaba umugozi, mu cyimbo cy’umusatsi ubohanywe ubuhanga hazaba uruhara;+ kwambara umwenda w’akataraboneka bizasimburwa no kwambara ikigunira,+ ubwiza busimburwe n’inkovu y’ubushye.*+
25 Abagabo bawe bazicwa n’inkota, n’abakomeye bawe bagwe mu ntambara.+
26 Amarembo yayo azacura umuborogo+ agaragaze agahinda, kandi izezwa isigaremo ubusa. Izicara hasi ku butaka.”+