Yesaya 29:1-24

29  “Ariyeli+ igushije ishyano, Ariyeli wa mugi Dawidi yakambitsemo!+ Umwaka muwukurikize undi, mwizihize iminsi mikuru+ yose uko ikurikirana.  Nzatuma Ariyeli imererwa nabi+ kandi izagira imiborogo n’amaganya,+ imbere nk’iziko ry’igicaniro cy’Imana.+  Nanjye nzakambika mu mpande zawe zose, nkugoteshe uruzitiro nkubakeho ibyo kukugota.+  Uzacishwa bugufi ku buryo uzajya uvugira hasi ku butaka, kandi amagambo yawe azajya aturuka mu mukungugu mu ijwi ryo hasi.+ Ijwi ryawe rizaturuka hasi ku butaka rimeze nk’iry’umushitsi, kandi ijwi ry’amagambo yawe rizajya rituruka mu mukungugu rinwigira.+  Imbaga y’abantu utazi izahinduka nk’ivumbi,+ kandi imbaga y’abanyagitugu+ izamera nk’umurama utumuka.+ Ibyo bizaba mu kanya gato, bitunguranye.+  Jyewe Yehova nyir’ingabo nzakwitaho, nkurindishe inkuba n’umutingito n’ijwi rikomeye n’inkubi y’umuyaga n’umuyaga w’ishuheri, n’ikirimi cy’umuriro ukongora.”+  Imbaga y’abantu bo mu mahanga yose arwanya Ariyeli,+ n’abandi bose bayirwanya n’iminara barwaniramo bayiteye n’abayigirira nabi,+ bizabamerera nk’inzozi mu iyerekwa rya nijoro.  Koko rero, bizamera nk’umuntu ushonje urota arya yakanguka agasanga inda ye irimo ubusa;+ kandi bizamera nk’umuntu ufite inyota urota anywa agakanguka ananiwe kandi yaguye umwuma. Uko ni ko bizagendekera imbaga y’abantu bo mu mahanga yose barwanya umusozi wa Siyoni.+  Mukomeze muhagarare mwumiwe;+ mwihume amaso kugira ngo mutabona.+ Barasinze, ariko ntibasinze+ divayi; baradandabiranye, ariko ntibyari bitewe n’ibinyobwa bisindisha.+ 10  Kuko Yehova yabashyize mu bitotsi byinshi byo mu buryo bw’umwuka,+ ahuma amaso yanyu, ari bo bahanuzi,+ kandi atwikira imitwe yanyu,+ ari bo ba bamenya.+ 11  Iyerekwa ryose ribabera nk’amagambo yo mu gitabo cyashyizweho ikimenyetso gifatanya,+ igitabo baha umuntu uzi gusoma bakamubwira bati “soma iki gitabo mu ijwi riranguruye,” na we agasubiza ati “sinabishobora kuko cyashyizweho ikimenyetso gifatanya,”+ 12  maze bakagiha utazi gusoma bakamubwira bati “soma iki gitabo mu ijwi riranguruye,” na we agasubiza ati “sinzi gusoma.” 13  Yehova aravuga ati “kubera ko ab’ubu bwoko banyegera mu magambo gusa, bakanyubahisha iminwa yabo gusa,+ ariko imitima yabo bakaba barayishyize kure yanjye,+ no kuba bantinya bikaba ari itegeko bigishijwe n’abantu,+ 14  nanjye ngiye kongera gukorera ubu bwoko ibintu bitangaje,+ mbukorere ikintu gihambaye kandi ngikore mu buryo butangaje; ubwenge bw’abanyabwenge babo buzarimbuka, n’ubushobozi bwo gusobanukirwa bw’abahanga babo buzihisha.”+ 15  Bazabona ishyano abamanuka hasi cyane bagiye guhisha Yehova imigambi yabo,+ bagakorera ibikorwa byabo mu mwijima,+ bavuga bati “ni nde utureba, kandi se ni nde uzi ibyo dukora?”+ 16  Mbega ngo murononekara! Mbese umubumbyi yafatwa nk’ibumba?+ Mbese icyakozwe cyakwihakana uwagikoze, kikavuga kiti “si we wankoze”?+ Ese icyabumbwe cyabwira uwakibumbye kiti “nta bwenge ugira”?+ 17  Ese ntihasigaye igihe gito Libani igahinduka umurima w’ibiti byera imbuto,+ n’umurima w’ibiti byera imbuto ugafatwa nk’ishyamba?+ 18  Icyo gihe ibipfamatwi bizumva amagambo yo mu gitabo,+ kandi amaso y’impumyi azarebera mu mwijima no mu mwijima w’icuraburindi.+ 19  Abicisha bugufi+ bazarushaho kwishimira Yehova, kandi abakene bo mu bantu bazanezererwa Uwera wa Isirayeli,+ 20  kuko umunyagitugu azagera ku iherezo rye+ n’uwiyemera akarimbuka,+ n’abahora barekereje kugira ngo bagire nabi bose+ bagakurwaho, 21  ndetse n’abategera umuntu mu magambo ye+ bakamugusha mu cyaha, n’abubikira ucyahira mu irembo,+ n’abahigika umukiranutsi bavuga amagambo atagira shinge na rugero.+ 22  Ni yo mpamvu Yehova, we wacunguye Aburahamu,+ yabwiye ab’inzu ya Yakobo ati “Yakobo ntazakorwa n’isoni kandi mu maso he ntihazasuherwa,+ 23  kuko ubwo azabona abana be, umurimo w’amaboko yanjye, bari kumwe na we,+ bazeza izina ryanjye,+ beze Uwera wa Yakobo+ kandi bazatinya Imana ya Isirayeli.+ 24  Abayobye mu mitima yabo bazagira ubushobozi bwo gusobanukirwa, ndetse n’abitotomba bazemera kwigishwa.”+

Ibisobanuro ahagana hasi