Yesaya 28:1-29
28 Ikamba ry’icyubahiro ry’abasinzi bo muri Efurayimu+ rigushije ishyano, kandi indabyo zarabye z’umurimbo w’ubwiza ziri ku mutwe w’ikibaya kirumbuka cy’ababaswe na divayi, na zo zigushije ishyano!
2 Dore Yehova afite umuntu ukomeye kandi w’umunyambaraga.+ Kimwe n’imvura y’amahindu irimo inkuba,+ inkubi y’umuyaga irimbura, n’imvura y’umugaru irimo inkuba n’imivu ikaze y’amazi menshi,+ azabijugunya hasi n’imbaraga nyinshi.
3 Ikamba ry’icyubahiro ry’abasinzi bo muri Efurayimu rizaribatwa.+
4 Kandi ururabyo rwahonze+ rw’umurimbo w’ubwiza ruri ku mutwe w’ikibaya kirumbuka, ruzamera nk’imbuto za mbere z’umutini+ zera mbere y’impeshyi; uzibonye arazisoroma agahita azimira.
5 Icyo gihe Yehova nyir’ingabo azabera abasigaye+ b’ubwoko bwe ikamba ry’umurimbo+ n’umutamirizo w’ubwiza,+
6 abere uwicaye ku ntebe y’imanza umwuka w’ubutabera,+ kandi abere imbaraga abasubiza inyuma igitero bakivana ku marembo.+
7 Abo na bo bayobejwe na divayi, bagenda bayobagurika bitewe n’ibinyobwa bisindisha. Umutambyi n’umuhanuzi+ bayobejwe n’ibinyobwa bisindisha, barajijwa bitewe na divayi kandi barayobagurika+ bitewe n’ibinyobwa bisindisha; bayobye mu byo berekwa, kandi bahuzagurika mu myanzuro bafata.
8 Ameza yose yuzuye ibirutsi biteye ishozi;+ nta ho bitari.
9 Abantu baravuga bati “ni nde azigisha ubwenge,+ kandi se ni nde azafasha gusobanukirwa ibyumviswe?+ Ese ni incuke zakuwe ku ibere?+
10 Kuko ibye ari ‘itegeko ku itegeko, itegeko ku itegeko, umugozi ugera ku mugozi ugera, umugozi ugera ku mugozi ugera, aha bike, hariya bike.’”+
11 Azavugana n’ubu bwoko+ binyuze ku bantu bavuga badedemanga+ kandi bavuga ururimi rutandukanye n’urwabo,+
12 kuko yabwiye abo muri ubu bwoko ati “dore uburuhukiro. Muruhure urushye. Aha ni ho hari ituze,” ariko banze kumva.+
13 Ijambo rya Yehova rizababera “itegeko ku itegeko, itegeko ku itegeko, umugozi ugera ku mugozi ugera, umugozi ugera ku mugozi ugera,+ aha bike, hariya bike,” kugira ngo bagende maze basitare bagwe bagaramye, bavunike kandi bagwe mu mutego bawufatirwemo.+
14 None rero mwa birasi mwe, mwa batware+ b’ubu bwoko muri i Yerusalemu, mutege amatwi ijambo rya Yehova:
15 kuko mwavuze muti “twasezeranye n’urupfu,+ kandi twabonye iyerekwa turi kumwe n’imva.+ Umuvu w’amazi menshi nuza ntuzatugeraho, kuko twagize ikinyoma ubuhungiro bwacu+ kandi kubeshya twabigize ubwihisho bwacu.”+
16 Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati “dore ngiye gushyira i Siyoni+ ibuye ry’urufatiro,+ ibuye ryageragejwe,+ ibuye rikomeza imfuruka ry’agaciro kenshi,+ ry’urufatiro ruhamye.+ Uryizera wese ntazashya ubwoba.+
17 Ubutabera ni bwo nzagira umugozi ugera,+ kandi gukiranuka+ ni ko kuzaba igikoresho cyo kuringaniza; urubura+ ruzakukumba ubuhungiro bw’ikinyoma,+ kandi amazi menshi azasendera mu bwihisho.+
18 Isezerano mwagiranye n’urupfu rizaseswa,+ na rya yerekwa mwabonye muri kumwe n’imva ntirizahama.+ Umuvu w’amazi menshi nuza+ uzabahitana.+
19 Uko uzajya uza, uzajya ubatembana+ kuko uzajya uza buri gitondo, ku manywa na nijoro; uzabatera guhinda umushyitsi+ kugira ngo abandi basobanukirwe ibyumviswe.”
20 Uburiri bwabaye bugufi ku buryo nta wubasha kurambya, n’ishuka yabaye nto ku buryo umuntu ayiyorosa ntimukwire.
21 Yehova azahaguruka nk’igihe yahagurukaga ku musozi wa Perasimu,+ kandi azarakara nk’igihe yarakariraga mu kibaya cyo hafi y’i Gibeyoni,+ kugira ngo asohoze igikorwa cye, igikorwa cye gitangaje, kandi akore umurimo we, umurimo we udasanzwe.+
22 None rero, ntimwigire abakobanyi+ kugira ngo ingoyi zanyu zitarushaho gukazwa, kuko hariho umugambi wo kurimbura igihugu cyose,+ umugambi wemejwe numvanye Umwami w’Ikirenga+ Yehova nyir’ingabo.
23 Mutege amatwi, mwumve ijwi ryanjye; mwumve ibyo mvuga kandi mubyitondere.
24 Ese umuhinzi yiriza umunsi wose+ ahinga kugira ngo atere imbuto, akiriza umunsi wose acoca amasinde atabira ubutaka bwe?+
25 Ese iyo amaze kunoza intabire ntanyanyagizamo kumino yirabura, akaminjagiramo kumino isanzwe,+ kandi akabiba ingano zisanzwe n’uburo+ n’ingano za sayiri ahantu hagenwe,+ akabiba na kusemeti*+ ku rubibi rwe?+
26 Imana ikosora+ umuntu uko bikwiriye, kandi ni yo imwigisha.+
27 Kumino yirabura ntihurishwa igikoresho gifite amenyo,+ kandi kumino isanzwe ntihonyozwa uruziga rw’igare. Ahubwo kumino yirabura bayihurisha inkoni,+ kumino isanzwe bakayihurisha ikibando.
28 Mbese impeke barazimenagura? Kuko umuntu adakomeza kuzihonyora ubuziraherezo;+ ashyiraho uruziga rw’igare azihonyoza,+ amafarashi ye akarikurura, ariko ntazimenagura.+
29 Ibyo na byo byaturutse kuri Yehova nyir’ingabo+ wagize imigambi ihebuje, wakoze ibitangaje mu gihe yasohozaga umurimo we.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ye 28:25