Yesaya 27:1-13
27 Icyo gihe Yehova+ azahindukirana Lewiyatani*+ cya kiyoka kigenda kinyerera,+ Lewiyatani cya kiyoka kigenda cyihotagura, agihindukirane afite inkota ye nini ikomeye iteye ubwoba.+ Kandi azica icyo gikoko+ cyo mu nyanja.
2 Icyo gihe muzaririmbe+ muti “uruzabibu+ ruvamo divayi ibira!
3 Jyewe Yehova ni jye ururinda.+ Buri gihe nzajya ndwuhira,+ ndurinde ku manywa na nijoro+ kugira ngo hatagira urwangiza.
4 Nta mujinya mfite.+ Ni nde uzanshyira imbere ibihuru by’amahwa+ n’ibyatsi mu ntambara? Nzabikandagira. Nzabitwikira icyarimwe.+
5 Naho ubundi, nafate igihome cyanjye ashake uko twabana amahoro; yee, nabane nanjye amahoro.”+
6 Mu minsi izaza, Yakobo azashora imizi; Isirayeli+ azarabya uburabyo kandi ashibuke. Bazuzuza umusaruro mu isi.+
7 Mbese umukubita akwiriye kumukubita mu rugero arimo amukubitamo? Ese akwiriye kwicwa nk’uko abe bishwe?+
8 Azahangana na we amwirukanishe urusaku ruteye ubwoba. Azamwirukanisha umwuka we ukaze, ku munsi w’umuyaga w’iburasirazuba.+
9 Ibyo ni byo bizatuma ikosa rya Yakobo rihongererwa,+ kandi izo ni zo mbuto zizabaho namuhanaguraho icyaha,+ igihe Imana izahindura amabuye yose y’igicaniro akamera nk’ibishonyi bamenaguye, ku buryo inkingi zera+ n’ibicaniro byoserezwaho imibavu bitazongera gushingwa ukundi.+
10 Umugi ugoswe n’inkuta uzaba ikidaturwa n’urwuri ruzatabwa rusigarire aho, rube nk’ubutayu.+ Aho ni ho ikimasa kizarisha kandi ni ho kizabyagira; na we azamaraho rwose amashami yawo.+
11 Udushami twawo nitumara kuma, abagore bazaza batuvunagure badutwike,+ kuko ari ubwoko butagira ubwenge.+ Ni yo mpamvu Umuremyi wabwo atazabugirira imbabazi, kandi Uwabuhanze ntazabugaragariza ineza.+
12 Icyo gihe Yehova azakubita imbuto+ z’igiti uhereye aho rwa Ruzi+ rutembera ukagera mu kibaya cya Egiputa,+ bityo namwe muzatoragurwa umwe umwe,+ mwa Bisirayeli mwe!
13 Icyo gihe hazavuzwa ihembe rinini,+ maze abazaba barimbukira mu gihugu cya Ashuri+ n’abatatanyirijwe mu gihugu cya Egiputa+ bose baze bikubite imbere+ ya Yehova, ku musozi wera w’i Yerusalemu.+