Yesaya 26:1-21

26  Icyo gihe,+ mu gihugu cy’u Buyuda+ bazaririmba+ iyi ndirimbo bati “dufite umugi ukomeye.+ Ashyiraho agakiza kakaba inkuta n’igihome.+  Mukingure amarembo+ kugira ngo ishyanga rikiranuka kandi rikomeza kuba iryizerwa ryinjire.+  Umuntu w’umutima ushikamye uzamurindira mu mahoro ahoraho,+ kuko ari wowe yiringiye.+  Mujye mwiringira Yehova+ ibihe byose, kuko Yah Yehova ari we Gitare+ cy’iteka ryose.  “Abatuye hejuru+ mu mugi washyizwe hejuru+ yabashyize hasi. Yawucishije bugufi awugeza ku butaka, awugeza hasi mu mukungugu.+  Ibirenge by’imbabare bizawuribata, kandi aboroheje bazawukandagira.”+  Inzira y’umukiranutsi iratunganye.+ Kubera ko utunganye, uzaringaniza inzira y’umukiranutsi.+  Yehova, ni koko twarakwiringiye bitewe n’ukuntu uca imanza.+ Ubugingo bwifuje+ izina ryawe n’urwibutso rwawe.+  Ubugingo bwanjye bwakwifuje nijoro;+ ni koko, umutima wanjye ukomeza kugushaka,+ kuko iyo ari wowe ucira isi imanza,+ abatuye mu isi biga+ gukiranuka.+ 10  Nubwo umuntu mubi yagaragarizwa ineza, ntazigera yiga gukiranuka.+ Azakorera ibyo gukiranirwa+ mu gihugu cyo gukiranuka, kandi ntazabona gukomera kwa Yehova.+ 11  Yehova, ukuboko kwawe kwashyizwe hejuru+ ariko ntibakubona.+ Bazabona ishyaka ufitiye ubwoko bwawe bakorwe n’isoni.+ Koko rero, umuriro+ wagenewe abanzi bawe uzabakongora. 12  Yehova, uzaduha amahoro+ bitewe n’uko imirimo yacu yose ari wowe wayidukoreye.+ 13  Yehova Mana yacu, hari abandi batware baduhatse,+ ariko ni wowe wenyine uzatuma tuvuga izina ryawe.+ 14  Barapfuye, ntibazongera kubaho.+ Ni abapfuye batagira icyo bimarira+ kandi ntibazahaguruka.+ Ni cyo cyatumye ubahindukirana kugira ngo ubarimbure, ubatsembeho ntibazongere kuvugwa ukundi.+ 15  Wongereye ishyanga; Yehova, wongereye ishyanga;+ wihesheje ikuzo.+ Waguye imbibi zose z’igihugu uzigeza kure.+ 16  Yehova, mu gihe cy’amakuba barakwiyambaje.+ Igihe wabahanaga,+ bagusenze bongorera, basuka imbere yawe ibiri mu mitima yabo. 17  Yehova, bitewe nawe, twabaye nk’umugore utwite wenda kubyara, ufatwa n’ibise agataka ari ku nda.+ 18  Twaratwise hanyuma dufatwa n’ibise+ maze tubyara umuyaga. Nta gakiza nyakuri twahesheje igihugu+ kandi nta baturage twakibyariye.+ 19  “Abawe bapfuye bazabaho.+ Imirambo y’abantu banjye izahaguruka.+ Nimukanguke murangurure ijwi ry’ibyishimo mwa bari mu mukungugu mwe!+ Kuko ikime cyawe+ ari nk’ikime cy’ibyatsi,+ kandi ubutaka buzagarura abapfuye batagira icyo bimarira baburimo.+ 20  “Bwoko bwanjye, genda winjire mu byumba byawe maze wikingirane.+ Wihishe akanya gato gusa, kugeza aho uburakari buzashirira.+ 21  Dore Yehova avuye iwe, azanywe no kuryoza abaturage bo mu gihugu amakosa bamukoreye;+ igihugu kizagaragaza amaraso yakivushirijwemo,+ kandi ntikizongera gutwikira abacyo bishwe.”+

Ibisobanuro ahagana hasi