Yesaya 24:1-23

24  Dore Yehova ayogoje igihugu agihinduye umusaka,+ kandi yaracyubitse+ atatanya abagituye.+  Ibizaba kuri rubanda ni byo bizaba ku mutambyi; ibizaba ku mugaragu ni byo bizaba kuri shebuja. Ibizaba ku muja ni byo bizaba kuri nyirabuja; ibizaba ku ugura ni byo bizaba ku ugurisha. Ibizaba ku uguriza ni byo bizaba ku uguza, kandi ibizaba ku uwaka inyungu ni byo bizaba ku utanga inyungu.+  Igihugu kizayogozwa nta kabuza kandi gisahurwe,+ kuko Yehova ubwe ari we wabivuze.+  Igihugu cyacuze umuborogo+ gishiraho. Ubutaka bwarakakaye bushiraho, kandi abakomeye bo muri icyo gihugu barazahaye.+  lgihugu cyahumanyijwe n’abaturage bacyo,+ kuko barenze ku mategeko+ bagahindura amabwiriza+ kandi bakica isezerano rihoraho.+  Ni yo mpamvu umuvumo wariye igihugu ukakimaraho,+ kandi abagituye babarwaho icyaha. Ni cyo cyatumye abaturage bacyo bagabanuka, abantu buntu bagasigara ari mbarwa.+  Divayi nshya yacuze umuborogo, umuzabibu wararabye,+ kandi abari bafite umunezero mu mutima bose barasuhuza umutima.+  Ibyishimo biterwa n’ishako byarashize, urusaku rw’abantu banezerewe rwararangiye, ndetse n’ibyishimo biterwa n’inanga byarashize.+  Nta muntu ukinywa divayi aririmba kandi ibinyobwa bisindisha bisigaye bisharirira ababinywa. 10  Umugi waretswe warasenyutse,+ amazu yose yarafunzwe nta wukiyinjiramo. 11  Mu mihanda baratakishwa no kubura divayi, kwishima kose kwararangiye kandi umunezero wavuye mu gihugu.+ 12  Umugi wasigaye mu mimerere ituma uwubonye wese awutangarira; irembo ryarasenyaguritse rihinduka itongo.+ 13  Uku ni ko bizamera mu gihugu, mu bantu bo mu mahanga: bizamera nk’igihe bakubita umwelayo,+ cyangwa igihe bahumba imizabibu isarura rirangiye.+ 14  Bazatera hejuru barangurure ijwi ry’ibyishimo. Bazarangurura ijwi rirenga bari ku nyanja, bishimira isumbwe rya Yehova.+ 15  Ni yo mpamvu bazasingiriza Yehova+ mu karere k’umucyo,+ bagasingiriza izina rya Yehova+ Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja. 16  Twumvise amajwi y’indirimbo aturutse ku mpera y’igihugu agira ati+ “ukiranuka natakwe ubwiza!”+ Ariko ndavuga nti “ndazahaye,+ ndazahaye! Ngushije ishyano! Abagambanyi baragambanye;+ abagambanyi bacuze umugambi wo kugambana, baragambana.”+ 17  Wa muturage wo mu gihugu we, ubwoba, urwobo n’umutego bikugezeho!+ 18  Kandi umuntu wese uzaba ahunga urusaku rw’ibiteye ubwoba azagwa mu rwobo, n’uzamutse ava mu rwobo afatirwe mu mutego,+ kuko ingomero zo mu ijuru zizagomororwa+ kandi imfatiro z’igihugu zizanyeganyega.+ 19  Igihugu cyariyashije cyose; igihugu cyaratigishijwe cyose kiranyeganyezwa.+ 20  Igihugu cyose kiradandabirana nk’umusinzi, gikozwa hirya no hino nk’akazu k’umurinzi.+ Kiremerewe n’icyaha cyacyo,+ kandi kizagwa ku buryo kitazongera kubyuka.+ 21  Icyo gihe Yehova azahindukirana ingabo zo hejuru mu ijuru n’abami bo hasi mu isi.+ 22  Bazakoranyirizwa hamwe nk’imfungwa zikoranyirizwa mu rwobo,+ bafungirwe mu nzu y’imbohe yo munsi y’ubutaka,+ kandi nyuma y’iminsi myinshi bazongera kwitabwaho.+ 23  Ukwezi kw’inzora kwakozwe n’isoni n’izuba ryaka ryakozwe n’ikimwaro,+ kuko Yehova nyir’ingabo yabaye umwami+ ufite ikuzo+ ku musozi wa Siyoni+ n’i Yerusalemu, n’imbere y’abakuru bo mu bwoko bwe.

Ibisobanuro ahagana hasi