Yesaya 24:1-23
24 Dore Yehova ayogoje igihugu agihinduye umusaka,+ kandi yaracyubitse+ atatanya abagituye.+
2 Ibizaba kuri rubanda ni byo bizaba ku mutambyi; ibizaba ku mugaragu ni byo bizaba kuri shebuja. Ibizaba ku muja ni byo bizaba kuri nyirabuja; ibizaba ku ugura ni byo bizaba ku ugurisha. Ibizaba ku uguriza ni byo bizaba ku uguza, kandi ibizaba ku uwaka inyungu ni byo bizaba ku utanga inyungu.+
3 Igihugu kizayogozwa nta kabuza kandi gisahurwe,+ kuko Yehova ubwe ari we wabivuze.+
4 Igihugu cyacuze umuborogo+ gishiraho. Ubutaka bwarakakaye bushiraho, kandi abakomeye bo muri icyo gihugu barazahaye.+
5 lgihugu cyahumanyijwe n’abaturage bacyo,+ kuko barenze ku mategeko+ bagahindura amabwiriza+ kandi bakica isezerano rihoraho.+
6 Ni yo mpamvu umuvumo wariye igihugu ukakimaraho,+ kandi abagituye babarwaho icyaha. Ni cyo cyatumye abaturage bacyo bagabanuka, abantu buntu bagasigara ari mbarwa.+
7 Divayi nshya yacuze umuborogo, umuzabibu wararabye,+ kandi abari bafite umunezero mu mutima bose barasuhuza umutima.+
8 Ibyishimo biterwa n’ishako byarashize, urusaku rw’abantu banezerewe rwararangiye, ndetse n’ibyishimo biterwa n’inanga byarashize.+
9 Nta muntu ukinywa divayi aririmba kandi ibinyobwa bisindisha bisigaye bisharirira ababinywa.
10 Umugi waretswe warasenyutse,+ amazu yose yarafunzwe nta wukiyinjiramo.
11 Mu mihanda baratakishwa no kubura divayi, kwishima kose kwararangiye kandi umunezero wavuye mu gihugu.+
12 Umugi wasigaye mu mimerere ituma uwubonye wese awutangarira; irembo ryarasenyaguritse rihinduka itongo.+
13 Uku ni ko bizamera mu gihugu, mu bantu bo mu mahanga: bizamera nk’igihe bakubita umwelayo,+ cyangwa igihe bahumba imizabibu isarura rirangiye.+
14 Bazatera hejuru barangurure ijwi ry’ibyishimo. Bazarangurura ijwi rirenga bari ku nyanja, bishimira isumbwe rya Yehova.+
15 Ni yo mpamvu bazasingiriza Yehova+ mu karere k’umucyo,+ bagasingiriza izina rya Yehova+ Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja.
16 Twumvise amajwi y’indirimbo aturutse ku mpera y’igihugu agira ati+ “ukiranuka natakwe ubwiza!”+
Ariko ndavuga nti “ndazahaye,+ ndazahaye! Ngushije ishyano! Abagambanyi baragambanye;+ abagambanyi bacuze umugambi wo kugambana, baragambana.”+
17 Wa muturage wo mu gihugu we, ubwoba, urwobo n’umutego bikugezeho!+
18 Kandi umuntu wese uzaba ahunga urusaku rw’ibiteye ubwoba azagwa mu rwobo, n’uzamutse ava mu rwobo afatirwe mu mutego,+ kuko ingomero zo mu ijuru zizagomororwa+ kandi imfatiro z’igihugu zizanyeganyega.+
19 Igihugu cyariyashije cyose; igihugu cyaratigishijwe cyose kiranyeganyezwa.+
20 Igihugu cyose kiradandabirana nk’umusinzi, gikozwa hirya no hino nk’akazu k’umurinzi.+ Kiremerewe n’icyaha cyacyo,+ kandi kizagwa ku buryo kitazongera kubyuka.+
21 Icyo gihe Yehova azahindukirana ingabo zo hejuru mu ijuru n’abami bo hasi mu isi.+
22 Bazakoranyirizwa hamwe nk’imfungwa zikoranyirizwa mu rwobo,+ bafungirwe mu nzu y’imbohe yo munsi y’ubutaka,+ kandi nyuma y’iminsi myinshi bazongera kwitabwaho.+
23 Ukwezi kw’inzora kwakozwe n’isoni n’izuba ryaka ryakozwe n’ikimwaro,+ kuko Yehova nyir’ingabo yabaye umwami+ ufite ikuzo+ ku musozi wa Siyoni+ n’i Yerusalemu, n’imbere y’abakuru bo mu bwoko bwe.