Yesaya 22:1-25
22 Urubanza rwaciriwe ikibaya cy’iyerekwa:+ ni ikihe kibazo ufite gituma abantu bawe bose bajya ku bisenge+ by’amazu?
2 Uri umugi wuzuye umuvurungano, wuzuye urusaku n’umunezero.+ Abantu bawe bishwe, ntibishwe n’inkota cyangwa ngo bagwe ku rugamba.+
3 Abanyagitugu bawe+ bose bahungiye icyarimwe.+ Bagizwe imbohe bitabaye ngombwa ko hakoreshwa umuheto. Abantu bawe bose babonetse, bagizwe imbohe.+ Barahunze bajya kure.
4 Ni cyo cyatumye mvuga nti “mureke kumpanga amaso. Nzagaragaza agahinda kanjye ndira,+ kandi ntimwirushye mumpumuriza mugerageza kumara umubabaro mfitiye umukobwa w’ubwoko bwanjye wanyazwe.+
5 Kuko ari umunsi w’urujijo+ no kunyukanyukwa+ no kwiheba,+ umunsi Umwami w’Ikirenga, Yehova nyir’ingabo yateganyirije ikibaya cy’iyerekwa. Inkuta zizasenywa,+ n’urusaku rwumvikanire ku musozi.+
6 Elamu+ yafashe ikirimba agenda mu igare ry’intambara ry’umuntu wakuwe mu mukungugu rikururwa n’amafarashi; Kiri+ yatwikuruye ingabo.
7 Ibibaya byawe byiza kurusha ibindi bizuzura amagare y’intambara, n’amafarashi azahagarara ku irembo,
8 kandi umwenda ukingiriza u Buyuda uzakurwaho. Kuri uwo munsi uzerekeza amaso ahabikwa intwaro+ mu nzu y’ishyamba,+
9 maze mubone ibyuho by’Umurwa wa Dawidi kuko bizaba ari byinshi,+ kandi muzakoranyiriza hamwe amazi y’ikidendezi cyo hepfo.+
10 Muzabara amazu yo muri Yerusalemu; nanone muzasenya amazu kugira ngo mukomeze urukuta.+
11 Hagati y’inkuta zombi muzahashyira icyuzi cyo gukoranyirizamo amazi yo mu kidendezi cya kera.+ Nyamara ntimuzahanga amaso Umuremyi Mukuru wabyo, n’uwabihanze kera ntimuzamureba.
12 “Icyo gihe, Umwami w’Ikirenga+ Yehova nyir’ingabo azahamagarira abantu kurira+ no kuboroga no kwiharanguza umusatsi no kwambara ibigunira.+
13 Ariko bo bazishima banezerwe, babage inka n’intama, barye inyama banywe na divayi,+ bavuge bati ‘mureke twirire twinywere, kuko ejo tuzapfa.’”+
14 Yehova nyir’ingabo yaranyibwiriye+ ati “‘iki cyaha cyanyu ntikizahongererwa+ kugeza igihe muzapfira,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga, Yehova nyir’ingabo yavuze.”
15 Umwami w’Ikirenga, Yehova nyir’ingabo yaravuze ati “genda ujye kwa Shebuna,+ igisonga gishinzwe inzu+ y’umwami, umubwire uti
16 ‘ni iki kiri hano kigushishikaje, kandi se ni nde uri hano ugushishikaje, bituma warikorogoshoreye imva hano?’+ Yikorogoshoreye imva ahantu hari hejuru, yikorogoshorera ubuturo mu rutare.
17 ‘Yewe wa munyambaraga we, dore Yehova agiye kugucakira, aguhanure agucinye hasi.
18 Azaguhambira rwose agukomeze akujugunye nk’umupira mu gihugu kigari. Aho ni ho uzapfira kandi ni ho amagare yawe y’intambara y’icyubahiro cyawe azakoreza isoni inzu ya shobuja.
19 Nzaguhirika nkuvane mu mwanya wawe, kandi uzakurwa ku mwanya wawe w’ubutegetsi.+
20 “‘Icyo gihe nzahamagara umugaragu wanjye+ Eliyakimu+ mwene Hilukiya.+
21 Nzamwambika ikanzu yawe, mukenyeze n’umushumi wawe+ nywukomeze, kandi nzamugabira ubutware bwawe; azaba se w’abaturage b’i Yerusalemu n’ab’inzu ya Yuda.+
22 Nzashyira urufunguzo+ rw’inzu ya Dawidi ku rutugu rwe, kandi azajya akingura he kugira ukinga, akinge he kugira ukingura.+
23 Nzamushimangira nk’urubambo,+ mushimangire ahantu hahamye; azabera inzu ya se+ intebe y’icyubahiro.
24 Bazamumanikaho icyubahiro cyose cy’inzu ya se, abamukomokaho n’imishibu, ibikoresho byose bito, ibikoresho by’amabakure n’ibikoresho by’ibibindi binini.
25 “‘Icyo gihe,’ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, ‘rwa rubambo+ rwashimangiwe ahantu hahamye ruzakurwaho,+ rutemwe maze rugwe, ibirumanitseho byose biveho, kuko Yehova ari we wabivuze.’”+