Yesaya 20:1-6
20 Mu mwaka Taritani+ yateye muri Ashidodi,+ igihe Sarigoni umwami wa Ashuri yamwoherezaga+ akarwanya Ashidodi maze akayifata,+
2 icyo gihe Yehova yavugiye muri Yesaya mwene Amotsi+ ati “genda+ wiyambure ikigunira ukenyeye,+ ukuremo n’inkweto.”+ Nuko abigenza atyo, agenda yambaye ubusa kandi atambaye inkweto.+
3 Yehova akomeza kuvuga ati “nk’uko umugaragu wanjye Yesaya yamaze imyaka itatu agenda yambaye ubusa kandi atambaye inkweto kugira ngo bibere Egiputa+ na Etiyopiya+ ikimenyetso+ n’umuburo,
4 ni ko umwami wa Ashuri azashorera imbohe avanye muri Egiputa+ n’abanyagano avanye muri Etiyopiya, abato n’abasaza, bakagenda bambaye ubusa kandi batambaye inkweto, banitse ikibuno, ubwambure bwa Egiputa bukagaragara.+
5 Bazashya ubwoba kandi bakorwe n’isoni bitewe na Etiyopiya biringiraga,+ na Egiputa yari ubwiza bwabo.+
6 Icyo gihe umuturage wo muri icyo gihugu gituriye inkombe azavuga ati ‘dore uko uwo twiringiraga abaye, uwo twahungiragaho ngo adutabare, adukize umwami wa Ashuri!+ Ubu se tuzarokoka dute?’”