Yesaya 2:1-22

2  Ibyo Yesaya mwene Amotsi yeretswe ku Buyuda na Yerusalemu:+  mu minsi ya nyuma,+ umusozi wubatsweho inzu+ ya Yehova uzakomerezwa hejuru y’impinga z’imisozi,+ ushyirwe hejuru usumbe udusozi,+ kandi amahanga yose azisukiranya awugana.+  Abantu bo mu mahanga menshi bazahaguruka bavuge bati “nimuze+ tuzamuke tujye ku musozi wa Yehova, ku nzu y’Imana ya Yakobo; na yo izatwigisha inzira zayo tuzigenderemo.”+ Kuko amategeko azaturuka i Siyoni n’ijambo rya Yehova rigaturuka i Yerusalemu.+  Azacira imanza mu mahanga+ kandi azasubiza ibintu mu buryo+ ku birebana n’abantu bo mu mahanga menshi.+ Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo.+ Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.+  Yemwe ab’inzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo wa Yehova.+  Wataye ubwoko bwawe, ari bwo nzu ya Yakobo.+ Igihugu cyuzuye iby’Iburasirazuba,+ abantu bakora ibikorwa by’ubumaji+ nk’Abafilisitiya, kandi buzuyemo abana b’abanyamahanga.+  Igihugu cyabo cyuzuye ifeza na zahabu kandi ubutunzi bwabo ntibugira ingano.+ Igihugu cyabo cyuzuye amafarashi kandi amagare yabo ntabarika.+  Igihugu cyabo cyuzuye imana zitagira umumaro.+ Bunamira ibyakozwe n’amaboko y’abantu, ibyo bakoresheje intoki zabo.+  Umuntu wakuwe mu mukungugu arasuzugurika kandi umuntu acishwa bugufi; ntushobora kubababarira.+ 10  Injira mu rutare wihishe mu mukungugu uhunge igitinyiro cya Yehova n’isumbwe rye rihebuje.+ 11  Amaso y’ubwibone y’umuntu wakuwe mu mukungugu azacishwa bugufi, kandi abantu bishyira hejuru bazasuzugurika.+ Yehova ni we wenyine uzashyirwa hejuru kuri uwo munsi,+ 12  kuko uzaba ari umunsi wa Yehova nyir’ingabo.+ Uzagera ku muntu wese wishyira hejuru kandi wibona, n’umuntu wese wo mu rwego rwo hejuru cyangwa urwo hasi.+ 13  Uzagera no ku biti byose by’amasederi byo muri Libani,+ ibiti birebire kandi byashyizwe hejuru, no ku biti byose by’inganzamarumbo by’i Bashani,+ 14  no ku misozi miremire yose, no ku dusozi twose twashyizwe hejuru.+ 15  Uzagera no ku minara miremire yose no ku nkuta zose z’ibihome,+ 16  no ku mato yose y’i Tarushishi+ no ku mato meza yose. 17  Umuntu wakuwe mu mukungugu wibona azacishwa bugufi, kandi abantu bishyira hejuru bazashyirwa hasi.+ Yehova ni we wenyine uzashyirwa hejuru kuri uwo munsi.+ 18  Kandi imana zitagira umumaro zizarimburwa burundu.+ 19  Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare no mu myobo yo mu butaka, bahunge igitinyiro cya Yehova n’isumbwe rye rihebuje,+ igihe azahagurukira isi ngo ayitigise.+ 20  Kuri uwo munsi, umuntu wakuwe mu mukungugu azajugunya imana ze zitagira umumaro z’ifeza n’iza zahabu bamucuriye kugira ngo ajye azikubita imbere, azijugunyire imishushwe n’uducurama,+ 21  kugira ngo yinjire mu buvumo no mu masenga yo mu bitare, ahunga igitinyiro cya Yehova n’isumbwe rye rihebuje,+ igihe azahagurukira isi ngo ayitigise. 22  Muramenye ntimukiringire umuntu wakuwe mu mukungugu, ufite umwuka mu mazuru.+ Ni iki cyatuma yitabwaho?+

Ibisobanuro ahagana hasi