Yesaya 19:1-25
19 Urubanza rwaciriwe Egiputa:+ dore Yehova aragendera ku gicu kinyaruka,+ kandi aje muri Egiputa. Imana zitagira umumaro zo muri Egiputa zizahinda umushyitsi kubera we,+ kandi imitima y’Abanyegiputa izashonga.+
2 “Nzatera Abanyegiputa gusubiranamo, umuvandimwe azarwana n’umuvandimwe we, n’umuntu wese arwane na mugenzi we; umugi uzarwana n’undi mugi n’ubwami burwane n’ubundi bwami.+
3 Abanyegiputa bazashoberwa+ kandi nzarogoya umugambi wabo.+ Bazitabaza imana zitagira umumaro+ n’abagombozi n’abashitsi n’abapfumu.+
4 Nzagabiza Egiputa umutware ukagatiza, kandi umwami ukomeye ni we uzabategeka,”+ ni ko Umwami w’ukuri, Yehova nyir’ingabo avuga.
5 Amazi azakama mu nyanja kandi uruzi ruzakama rwume.+
6 Inzuzi zizanuka; amazi y’imigende ya Nili muri Egiputa azagabanuka akame.+ Urubingo+ n’umuberanya bizabora.
7 Ibibaya bikikije uruzi rwa Nili, mu ndeko y’uruzi rwa Nili, n’ubutaka buhinze bwose bwo mu nkuka zarwo bizakama.+ Bizakurwaho kandi ntibizongera kubaho.
8 Abarobyi bazaboroga n’abajugunya ururobo mu ruzi rwa Nili bazicwa n’agahinda, ndetse n’abarobesha inshundura muri ayo mazi bazashiraho.+
9 Abatunganya ibimera bivamo ubudodo+ bazakorwa n’isoni, kimwe n’abakozi baboha imyenda y’umweru.
10 Ababoshyi+ ba Egiputa bazashenjagurwa, n’abakozi bose bakorera ibihembo bazagira intimba ku mutima.
11 Abatware b’i Sowani+ ni abapfapfa rwose. Naho abanyabwenge bo mu bajyanama ba Farawo, inama yabo ntihuje n’ubwenge.+ Bishoboka bite ko mwabwira Farawo muti “ndi umwana w’abanyabwenge, umwana w’abami ba kera”?
12 None se abanyabwenge bawe+ bari he, kugira ngo bagire icyo bakubwira kandi bamenye ibyo Yehova nyir’ingabo yagambiriye ku birebana na Egiputa?+
13 Abatware b’i Sowani bakoze iby’ubupfapfa.+ Abatware b’i Nofu+ barashutswe, kandi abatware+ b’imiryango yo muri Egiputa barayiyobeje.
14 Yehova ubwe yabateye kuvurungana+ kandi batumye Egiputa iyobagurika mu byo ikora byose, nk’uko umusinzi agenda anyerera mu birutsi bye.+
15 Egiputa ntizagira umurimo uwo ari wo wose ushobora gukorwa n’umutwe cyangwa umurizo cyangwa umushibu cyangwa umuberanya.+
16 Icyo gihe Abanyegiputa bazamera nk’abagore, bahinde umushyitsi+ kandi bashye ubwoba bitewe n’ukuboko Yehova nyir’ingabo azababangurira.+
17 Kandi igihugu cy’u Buyuda kizatuma Egiputa idandabirana.+ Uwo bazabwira iby’u Buyuda wese azashya ubwoba bitewe n’umugambi Yehova nyir’ingabo afitiye Egiputa.+
18 Icyo gihe mu gihugu cya Egiputa+ hazabamo imigi itanu ivuga ururimi rw’i Kanani+ kandi irahira+ mu izina rya Yehova nyir’ingabo. Umwe muri iyo migi uzitwa Umugi wo Gusenya.
19 Icyo gihe mu gihugu cya Egiputa+ rwagati hazaba igicaniro cya Yehova, kandi hafi y’urugabano rw’icyo gihugu hazashingwa inkingi ya Yehova.
20 Bizabera Yehova nyir’ingabo ikimenyetso na gihamya mu gihugu cya Egiputa,+ kuko bazatakambira Yehova bitewe n’ababakandamiza;+ na we azaboherereza umukiza ukomeye uzabakiza by’ukuri.+
21 Yehova azamenyekana mu Banyegiputa+ kandi icyo gihe Abanyegiputa bazamenya Yehova, bamuture ibitambo n’amaturo,+ kandi bazahigira Yehova umuhigo banawuhigure.+
22 Yehova azakubita Egiputa.+ Azayikubita kandi ayikize.+ Bazagarukira Yehova,+ yemere ko bamwinginga maze abakize.+
23 Icyo gihe hazabaho inzira y’igihogere+ iva muri Egiputa ijya muri Ashuri, kandi Ashuri izajya muri Egiputa na Egiputa ijye muri Ashuri. Egiputa na Ashuri byombi bizakorera Imana.
24 Icyo gihe Isirayeli izafatanya na Egiputa na Ashuri+ ibe iya gatatu, ibe umugisha mu isi,+
25 kuko Yehova nyir’ingabo azaba yabahaye umugisha+ agira ati “Egiputa bwoko bwanjye, nawe Ashuri, umurimo w’amaboko yanjye,+ nawe Isirayeli umurage wanjye+ nimuhabwe umugisha.”