Yesaya 18:1-7

18  Igihugu cyo mu karere k’inzuzi za Etiyopiya+ kibamo udukoko dufite amababa tuduhira, kigushije ishyano!  Cyohereza intumwa+ zikanyura mu nyanja, zikagenda hejuru y’amazi ziri mu mato y’imfunzo, kiti “nimugende mwa ntumwa zinyaruka mwe, mujye mu ishyanga ry’abantu barebare bafite umubiri unoze, abantu batera ubwoba hose, ishyanga ry’abantu bafite imbaraga nyinshi bagenda bahonyora, abantu batuye mu gihugu cyakukumbwe n’inzuzi.”+  Mwebwe mwese abatuye mu gihugu kirumbuka,+ namwe abatuye mu isi, muzabona ibintu bimeze nk’ibiba iyo ikimenyetso gishinzwe ku misozi,+ kandi muzumva ijwi rimeze nk’iryumvikana iyo bavugije ihembe.+  Yehova yarambwiye ati “nzakomeza gutuza ndeba ahantu hanjye+ hahamye, bimere nk’ubushyuhe buhuma amaso ku manywa y’ihangu,+ bimere nk’ikime mu bushyuhe bwo mu isarura.+  Kuko mbere y’isarura, igihe uburabyo buba bumaze guhungura, n’ibitumbwe bigahinduka imizabibu ihishije, umuntu aba agomba gukata udushami akoresheje impabuzo, agatema ibisambo akabikuraho.+  Bose hamwe bazagabizwa ibisiga byo mu misozi n’inyamaswa zo ku isi.+ Ibisiga bizamara impeshyi yose bibateraniyeho, kandi inyamaswa zose zo ku isi zizabateraniraho mu gihe cy’isarura.+  “Icyo gihe abantu barebare kandi bafite umubiri unoze,+ abantu batera ubwoba hose, ishyanga ry’abantu bafite imbaraga nyinshi bagenda bahonyora, batuye mu gihugu cyakukumbwe n’inzuzi, bazazanira Yehova nyir’ingabo impano+ ahantu hashyizwe izina rya Yehova nyir’ingabo, ku musozi wa Siyoni.”+

Ibisobanuro ahagana hasi