Yesaya 15:1-9
15 Urubanza rwaciriwe Mowabu:+ Ari+ y’i Mowabu yaracecekeshejwe bitewe n’uko yahinduwe umusaka mu ijoro rimwe. Kiri+ y’i Mowabu na yo yacecekeshejwe n’uko yahinduwe umusaka mu ijoro rimwe.
2 Yarazamutse ajya ku rusengero n’i Diboni,+ ajya ku tununga kuririrayo. Mowabu iborogera Nebo+ na Medeba.+ Imitwe yaho yose ifite uruhara,+ n’ubwanwa bwose bwarogoshwe.
3 Mu mihanda yaho abantu bambaye ibigunira.+ Abari ku bisenge+ by’amazu yaho no ku karubanda bose baraboroga, bakamanuka barira.+
4 Imigi ya Heshiboni na Eleyale+ irataka. Ijwi ryayo rigera i Yahasi.+ Ni yo mpamvu abitwaje intwaro b’i Mowabu bakomeza kuboroga. Ubugingo bwayo buratengurwa.
5 Umutima wanjye uraririra Mowabu.+ Abahunga baho bagera i Sowari+ no muri Egulati-Shelishiya.+ Kuko buri wese azamuka ahaterera h’i Luhiti+ arira, kandi mu nzira ijya i Horonayimu,+ bagenda baboroga bitewe n’ibyo byago.
6 Amazi y’i Nimurimu+ yose yarakamye. Ibyatsi bibisi byarumye, ubwatsi burashira; nta kimera kibisi kikihaba.+
7 Ni yo mpamvu bakomeza gutwara ibintu byabo byasigaye n’ibyo bahunitse, bakabijyana hakurya y’ikibaya cy’imikinga.
8 Umuborogo wumvikanye mu karere kose k’i Mowabu.+ Umuborogo waho wageze muri Egulayimu; umuborogo waho wageze i Beri-Elimu,
9 kuko amazi y’i Dimoni yuzuye amaraso. I Dimoni nzahateza ibindi bintu, urugero nk’intare izarya abarokotse b’i Mowabu bazaba bahunga, n’abazaba basigaye bo muri icyo gihugu.+