Yesaya 14:1-32
14 Yehova azagirira Yakobo imbabazi+ kandi azongera atoranye Abisirayeli.+ Azabaha uburuhukiro ku butaka bwabo+ kandi abimukira bazifatanya na bo, ndetse rwose bazifatanya akaramata n’inzu ya Yakobo.+
2 Abantu bo mu mahanga bazabafata babasubize mu gihugu cyabo, kandi ab’inzu ya Isirayeli bazabigarurira, babagire abagaragu n’abaja+ ku butaka bwa Yehova. Bazagira imbohe+ abari barabagize imbohe, kandi bazategeka abahoze babakoresha uburetwa.+
3 Yehova namara kubaruhura imibabaro yanyu n’impagarara zanyu n’uburetwa bukaze mwakoreshwaga,+
4 muzavugira ku mwami w’i Babuloni muti
“Uwakoreshaga abandi uburetwa arekeye aho, gukandamiza birarangiye!+
5 Yehova yavunaguye ingegene y’ababi n’inkoni y’abatware,+
6 avunagura uwahoraga akubitana umujinya abantu bo mu mahanga,+ uwategekeshaga amahanga uburakari kandi akayatoteza nta rutangira.+
7 Isi yose iraruhutse+ kandi iratuje. Abantu baranezerewe barangurura ijwi ry’ibyishimo.+
8 Ndetse n’ibiti by’imiberoshi+ n’amasederi yo muri Libani, byakwishimye hejuru bigira biti ‘uhereye igihe warambarariye hasi, nta muntu utema ibiti+ ukiza kudutema.’
9 “Yemwe n’ikuzimu mu mva+ hakubonye umanuka hashishikarira kugusanganira. Harakubonye hakangura abapfuye batagira icyo bimarira,+ ari bo bayobozi bose bo ku isi bameze nk’ihene.+ Hahagurukije abami bose b’amahanga ku ntebe zabo z’ubwami.+
10 Bose barakubwira bati ‘ese nawe wagize intege nke nkatwe?+ Nawe wabaye nkatwe?+
11 Ubwibone bwawe, ijwi ry’inanga zawe,+ bwaramanutse bujya mu mva. Uzisasira inyo wiyorose iminyorogoto.’+
12 “Mbega ngo urahanuka uvuye mu ijuru+ yewe mwana w’umuseke we, wowe urabagirana! Mbega ngo urajugunywa ku isi,+ wowe wanegekazaga amahanga!+
13 Dore wibwiye mu mutima wawe uti ‘nzazamuka njye mu ijuru.+ Nzazamura intebe yanjye y’ubwami+ nyishyire hejuru y’inyenyeri+ z’Imana, nicare ku musozi w’iteraniro,+ mu bice bya kure cyane byo mu majyaruguru.+
14 Nzazamuka njye hejuru y’ibicu;+ nzaba nk’Isumbabyose.’+
15 “Nyamara bazakumanura mu mva,+ mu rwobo rwo hasi cyane.+
16 Abazakubona bazakwitegereza, bakugenzure babyitondeye, bavuge bati ‘ese uyu si wa muntu wajyaga ahungabanya isi, agahindisha ibihugu umushyitsi,+
17 watumaga igihugu kirumbuka gihinduka nk’ubutayu kandi akubika imigi yacyo,+ ntarekure imfungwa ze ngo zisubire iwabo?’+
18 Ni koko, abandi bami bose b’amahanga bahambwe mu cyubahiro, buri wese mu mva ye.+
19 Ariko wowe warajugunywe ntiwabona imva uhambwamo,+ umera nk’umushibu wanzwe, witwikira intumbi z’abicishijwe inkota bamanuka bajya ku mabuye yo hasi mu rwobo,+ umera nk’intumbi yanyukanyutswe.+
20 Ntuzahambwa hamwe na bo mu mva, kuko warimbuye igihugu cyawe ukica abantu bawe. Amazina y’urubyaro rw’ababi ntazongera kuvugwa kugeza ibihe bitarondoreka.+
21 “Mutegure aho kwicira abana be bazize icyaha cya ba sekuruza,+ kugira ngo batazahaguruka bakigarurira isi, maze bakuzuza igihugu imigi yabo.”+
22 “Nanjye nzabahagurukira,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.
“Kandi i Babuloni nzahavana izina+ n’abasigaye, ababakomokaho n’urubyaro,”+ ni ko Yehova avuga.
23 “Nzahahindura indiri y’ibinyogote n’ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo, kandi nzahakubuza umweyo wo kurimbura,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.
24 Yehova nyir’ingabo yararahiye+ ati “ni ukuri, uko nabitekereje ni ko bizaba kandi uko nabigambiriye ni ko bizasohora:+
25 nzavunagurira Abashuri mu gihugu cyanjye,+ mbanyukanyukire ku misozi yanjye,+ kugira ngo umugogo bahekeshaga ubwoko bwanjye ubaveho, kandi umutwaro babikorezaga uve ku bitugu byabo.”+
26 Uwo ni wo mugambi wafatiwe isi yose, kandi uko ni ko kuboko kubanguriwe amahanga yose.
27 Yehova nyir’ingabo yarabigambiriye,+ ni nde wabasha kumurogoya?+ Ukuboko kwe kurabanguye, ni nde wabasha kukugarura?+
28 Mu mwaka Umwami Ahazi yapfuyemo,+ hatangajwe urubanza rugira ruti
29 “yewe Bufilisitiya we,+ ntiwishime;+ ntihagire n’umwe wo muri wowe wishimira ko inkoni yagukubitaga yavunitse.+ Kuko ku muzi w’inzoka+ hazashibuka inzoka y’ubumara,+ kandi urubyaro rwayo ruzaba inzoka iguruka y’ubumara butwika.+
30 Abana b’imfura b’aboroheje bazarisha, kandi abakene bazabyagira mu mutekano.+ Nzicisha inzara umuzi wawe kandi abawe basigaye bazicwa.+
31 Yewe wa rembo we, boroga! Na we wa mugi we taka! Abo mu Bufilisitiya mwese mwihebe kuko mu majyaruguru haturutse umwotsi, kandi nta witarura ngo ave mu murongo we.”+
32 None se ni iki umuntu azasubiza intumwa+ z’amahanga? Azasubiza ko Yehova ubwe yashyizeho urufatiro rwa Siyoni,+ kandi ko imbabare zo mu bwoko bwe zizayihungiramo.