Yesaya 13:1-22
13 Ibyo Yesaya mwene Amotsi+ yabonye mu iyerekwa, birebana n’urubanza Babuloni yaciriwe:+
2 “nimushinge ikimenyetso+ ku musozi w’ibitare byambaye ubusa. Murangurure ijwi mubarembuze+ kugira ngo baze binjire mu marembo y’abatware.+
3 Jye ubwanjye nahaye itegeko abantu banjye bejejwe,+ kandi nahamagaye abanyambaraga banjye banezerewe bihebuje, kugira ngo basohoze uburakari bwanjye.+
4 Nimwumve! Mwumve ikiriri mu misozi, kimeze nk’icy’abantu benshi!+ Nimwumve! Mwumve urusaku rw’ibihugu, urusaku rw’amahanga yakoranyirijwe hamwe!+ Yehova nyir’ingabo arakoranya ingabo zambariye urugamba.+
5 Ziturutse mu gihugu cya kure,+ ku mpera z’ijuru; Yehova azanye intwaro zo gusohoza uburakari bwe kugira ngo arimbure isi yose.+
6 “Muboroge+ kuko umunsi wa Yehova wegereje!+ Uzaza umeze nko gusahura guturutse ku Ishoborabyose.+
7 Ni yo mpamvu amaboko yose azatentebuka, n’imitima y’abantu igashonga.+
8 Abantu bahagaritse imitima barazungera,+ bagira ububabare nk’ubw’umugore urimo abyara.+ Bararebana bumiwe, mu maso habo hasuherewe.+
9 “Dore umunsi wa Yehova uraje; uje ari umunsi w’amakuba n’umujinya n’uburakari bugurumana, kugira ngo uhindure igihugu kibe icyo gutangarirwa,+ kandi utsembe abanyabyaha muri icyo gihugu.+
10 Inyenyeri zo mu ijuru n’amatsinda y’inyenyeri yitwa Kesili+ ntibizamurika; izuba rizijima rikirasa, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako.
11 Nzaryoza igihugu kirumbuka ububi bwacyo,+ ndyoze ababi amakosa yabo. Nzakuraho ubwibone bw’abishyira hejuru, kandi nzacisha bugufi ubwirasi bw’abanyagitugu.+
12 Nzatuma umuntu buntu aba ingume kurusha zahabu,+ n’umuntu wakuwe mu mukungugu abe ingume kurusha zahabu yo muri Ofiri.+
13 Ni yo mpamvu nzatuma ijuru rivurungana,+ n’isi igatigita ikava ahayo bitewe n’umujinya wa Yehova nyir’ingabo+ wo ku munsi w’uburakari bwe bugurumana.+
14 Buri wese azahindukira ajye mu bwoko bwe ameze nk’ingeragere ihigwa, cyangwa umukumbi utagira umwungeri wo kuwuhuriza hamwe;+ buri wese azahunga agana mu gihugu cye.+
15 Uwo bazabona wese bazamusogota, kandi uzafatwa wese azicishwa inkota;+
16 abana babo bazajanjagurirwa imbere y’amaso yabo,+ amazu yabo asahurwe, n’abagore babo bafatwe ku ngufu.+
17 “Dore mbahagurukirije Abamedi+ babona ifeza nk’aho nta cyo ivuze kandi ntibishimire zahabu.
18 Imiheto yabo izashwanyaguza abasore,+ kandi ntibazagirira impuhwe ibibondo;+ ijisho ryabo ntirizababarira abana.
19 Babuloni, umurimbo w’amahanga+ n’ubwiza n’ishema ry’Abakaludaya,+ izamera nk’igihe Imana yarimburaga Sodomu na Gomora.+
20 Ntizongera guturwa+ kandi ahayo ntihazongera kuboneka uko ibihe bizagenda bikurikirana.+ Abarabu ntibazongera kuhashinga amahema yabo, kandi abashumba ntibazongera kuhabyagiza imikumbi yabo.
21 Inyamaswa zo mu turere tutagira amazi ni ho zizaryama, kandi amazu yabo azuzuramo ibihunyira.+ Ni ho imbuni zizaba, kandi abadayimoni* bazajya bahakinagira.+
22 Ingunzu zizajya zimokera mu minara yaho,+ kandi inzoka nini zizaba mu ngoro zayo z’akataraboneka. Igihe cyayo kiregereje, kandi iminsi yayo ntizongerwa.”+