Yesaya 12:1-6

12  Kuri uwo munsi+ uzavuga uti “Yehova, ndagushimira kuko nubwo wandakariye, uburakari bwawe bwageze aho burashira+ maze urampumuriza.+  Dore Imana ni yo gakiza kanjye.+ Nzayiringira kandi sinzatinya+ kuko Yah Yehova ari we mbaraga zanjye+ n’ububasha bwanjye,+ kandi yambereye agakiza.”+  Muzavoma amazi mu masoko y’agakiza munezerewe.+  Uwo munsi muzavuga muti “nimusingize Yehova,+ mwambaze izina rye.+ Mumenyeshe abantu bo mu mahanga imigenzereze ye.+ Muvuge ko izina rye rishyizwe hejuru.+  Muririmbire Yehova+ kuko yakoze ibihambaye.+ Ibyo byamamazwe mu isi yose.  “Mwa batuye i Siyoni mwe, mutere hejuru kandi murangurure amajwi y’ibyishimo, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yanyu akomeye.”+

Ibisobanuro ahagana hasi