Yesaya 11:1-16
11 Ku gishyitsi cya Yesayi+ hazashibukaho ishami,+ kandi umushibu uzashibuka+ ku mizi ye uzarumbuka.+
2 Umwuka wa Yehova uzaba kuri we,+ umwuka w’ubwenge+ n’ubuhanga,+ umwuka w’inama n’umwuka w’imbaraga,+ umwuka wo kumenya+ no gutinya Yehova;+
3 kandi azanezezwa no gutinya Yehova.+
Ntazaca urubanza ashingiye gusa ku bigaragarira amaso ye, cyangwa ngo acyahe ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise.+
4 Azacira aboroheje urubanza rukiranuka,+ kandi atange igihano kiboneye ku bw’abicisha bugufi bo mu isi. Azakubitisha isi inkoni iva mu kanwa ke,+ kandi azicisha ababi umwuka uva mu kanwa ke.+
5 Gukiranuka kuzaba umukandara akenyeza,+ n’ubudahemuka bube umukandara wo mu rukenyerero rwe.+
6 Isega izabana amahoro n’umwana w’intama,+ ingwe izabyagira hamwe n’umwana w’ihene, inyana n’intare y’umugara ikiri nto+ n’itungo ry’umushishe bizabyagira hamwe,+ kandi umwana muto ni we uzabiyobora.
7 Inka n’idubu bizarishanya, kandi izazo zizaryama hamwe. Intare izarisha ubwatsi nk’ikimasa.+
8 Umwana wonka azakinira ku mwobo w’inzoka y’impoma,+ kandi umwana w’incuke azashyira ukuboko kwe ku mwobo w’inzoka y’ubumara.
9 Ntibizangiza+ kandi ntibizarimbura ku musozi wanjye wera wose,+ kuko isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.+
10 Kuri uwo munsi,+ umuzi wa Yesayi+ uzabera abantu bo mu mahanga ikimenyetso.+ Ni we amahanga azahindukirira amubaze+ icyo yakora, kandi ubuturo bwe buzagira icyubahiro.+
11 Kuri uwo munsi Yehova azongera arambure ukuboko kwe ku ncuro ya kabiri,+ kugira ngo aronke abasigaye bo mu bwoko bwe abavane muri Ashuri,+ muri Egiputa,+ i Patirosi,+ i Kushi,+ muri Elamu,+ i Shinari,+ i Hamati no mu birwa byo mu nyanja.+
12 Azashingira amahanga ikimenyetso maze akoranye abatatanye bo muri Isirayeli;+ azahuriza hamwe abatatanye b’i Buyuda abavanye ku mpera enye z’isi.+
13 Ishyari rya Efurayimu rizashira,+ kandi abanga Yuda bazakurwaho. Efurayimu ntazagirira Yuda ishyari na Yuda ntazanga Efurayimu.+
14 Bazaguruka bagwe ku bitugu by’Abafilisitiya mu burengerazuba,+ kandi bazasahura ab’Iburasirazuba.+ Bazabangurira Edomu na Mowabu ukuboko kwabo,+ kandi bene Amoni bazabayoboka.+
15 Yehova azakamya ikigobe cy’inyanja ya Egiputa,+ abangurire ukuboko rwa Ruzi+ akoresheje umwuka we ukongora. Azakubita imigezi yarwo irindwi maze atume abantu bayambuka bambaye inkweto.+
16 Hazabaho inzira y’igihogere+ iva muri Ashuri abasigaye+ bo mu bwoko bwe bazasigara bazanyuramo,+ nk’uko byagenze igihe Abisirayeli bavaga mu gihugu cya Egiputa.