Yesaya 10:1-34
10 Bazabona ishyano abashyiraho amategeko agamije ibibi+ n’abahora bandika, bakaba baranditse inyandiko ziteza abandi ingorane,
2 bagamije guhigika urubanza rw’aboroheje no gutuma imbabare zo mu bwoko bwanjye+ zidakorerwa ibihuje n’ubutabera, no kugira ngo banyage abapfakazi kandi basahure imfubyi!+
3 None se ye, muzabigenza mute ku munsi mwahagurukiwe+ no ku munsi w’irimbuka, ubwo rizaza riturutse kure?+ Ni nde muzahungiraho ngo abatabare+ kandi se ni he muzasiga icyubahiro cyanyu,+
4 ko nta kindi muzaba mushigaje uretse kunama munsi y’imfungwa, n’abantu bagakomeza kugwa munsi y’abishwe?+ Nyamara nubwo bimeze bityo, uburakari bwe ntiburashira, ahubwo ukuboko kwe kuracyabanguye.+
5 “Ahaa! Dore Ashuri+ ni inkoni y’uburakari bwanjye.+ Afite ingegene mu ntoki ze kugira ngo agaragaze uburakari bwanjye!
6 Nzahana ishyanga ry’abahakanyi+ mu maboko ye, kandi nzamutegeka kurwanya abantu banteye umujinya,+ kugira ngo afate iminyago myinshi asahure n’ibintu byinshi, kandi arihindure ahantu haribatwa nk’icyondo cyo mu nzira.+
7 Nubwo yaba atabishaka, bizamuzamo; nubwo umutima we waba atari uko ubishaka, azacura umugambi wo kubikora, kuko kurimbura no gutsembaho amahanga atari make+ biri mu mutima we.+
8 Kuko azavuga ati ‘mbese abatware banjye si n’abami?+
9 Ese Kalino+ si nka Karikemishi?+ Hamati+ si nka Arupadi?+ Ese Samariya+ si nka Damasiko?+
10 Ese igihe cyose nabanguriraga ukuboko kwanjye ubwami busenga imana zitagira umumaro, bufite ibishushanyo bisengwa biruta iby’i Yerusalemu n’i Samariya,+
11 ibyo nabukoreraga si na byo nzakorera Samariya n’imana zayo zitagira umumaro,+ ndetse akaba ari na byo nzakorera Yerusalemu n’ibigirwamana byayo?’+
12 “Kandi igihe Yehova azaba arangije umurimo wose agomba gukorera ku musozi wa Siyoni no muri Yerusalemu, nzaryoza umwami wa Ashuri ibyo yakoze abitewe n’agasuzuguro ko mu mutima we n’ubwibone bw’amaso ye yishyira hejuru.+
13 Kuko yavuze ati ‘nzakoresha imbaraga z’ukuboko kwanjye+ n’ubwenge bwanjye kuko njijutse; nzakuraho ingabano z’abantu bo mu mahanga+ nsahure ibyo bihunikiye,+ kandi kimwe n’umunyambaraga, nzashyira hasi abaturage.+
14 Ukuboko kwanjye+ kuzafata ubutunzi+ bw’abantu bo mu mahanga nk’uko umuntu akora mu cyari; nk’uko umuntu akoranya amagi yatawe, nanjye nzakoranya abantu bo mu isi yose, kandi nta n’umwe uzakubita amababa, cyangwa ngo abumbure akanwa ke cyangwa ngo ajwigire.’”
15 Ese ishoka yakwirata ku uyitemesha, cyangwa urukero rwakwishongora ku urukeresha, nk’aho inkoni yazunguza uyibanguye, n’ingegene ikazamura uyifashe?+
16 Ni yo mpamvu Umwami w’ukuri, Yehova nyir’ingabo, azateza abantu be babyibushye indwara itera kunanuka;+ munsi y’icyubahiro cye hazakomeza kugurumana nk’umuriro.+
17 Umucyo wa Isirayeli+ uzahinduka umuriro,+ n’Uwera we ahinduke ikirimi cy’umuriro.+ Uzagurumana ukongore ibyatsi bye bibi n’ibihuru bye by’amahwa+ mu munsi umwe.
18 Izarimbura ubwiza bw’ishyamba rye n’umurima we w’ibiti byera imbuto,+ ndetse izabitsembaho, kandi bizamera nk’umurwayi wazahaye.+
19 Ibiti byo mu ishyamba rye bizaba bisigaye bizaba ari bike cyane, ku buryo n’umwana muto azashobora kwandika umubare wabyo.+
20 Kuri uwo munsi abasigaye bo muri Isirayeli+ n’abarokotse bo mu nzu ya Yakobo ntibazongera kwishingikiriza ku wabakubitaga,+ ahubwo bazishingikiriza rwose kuri Yehova, Uwera wa Isirayeli,+ mu budahemuka.+
21 Abasigaye bake, ni ukuvuga abasigaye ba Yakobo, bazagarukira Imana ikomeye.+
22 Isirayeli we, nubwo abantu bawe baba bangana n’umusenyi wo ku nyanja,+ abasigaye bake bo muri bo ni bo bazagaruka.+ Kurimbuka+ kwategekewe ubwoko bwawe kuzaza mu buryo bukiranuka+ kumeze nk’umwuzure,
23 kuko Yehova nyir’ingabo, Umwami w’Ikirenga, azabarimbura+ kandi agasohoreza mu gihugu hose icyemezo kidakuka yafashe.+
24 Ku bw’ibyo, Yehova nyir’ingabo, Umwami w’Ikirenga,+ aravuga ati “bwoko bwanjye butuye i Siyoni,+ ntimutinye Abashuri babakubitishaga ingegene,+ bakababangurira inkoni nk’uko Egiputa yabigenje.+
25 Kuko hasigaye igihe gito maze uburakari+ bukarangira, n’umujinya wanjye ugatuma bashiraho.+
26 Yehova nyir’ingabo azababangurira ikiboko+ nk’igihe Abamidiyani batsindirwaga ku rutare rwa Orebu,+ kandi inkoni ye izaba hejuru y’inyanja,+ ayibangure nk’uko yayibanguriye Egiputa.+
27 “Kuri uwo munsi, umutwaro babahekeshaga ku bitugu uzabavaho+ n’umugogo we ubave ku ijosi,+ kandi koko uwo mugogo uzavanwaho+ no gusuka amavuta ku mwami.”*
28 Barateye bagera muri Ayati,+ banyura i Miguroni, bashyira ibintu byabo i Mikimashi.+
29 Banyuze ku cyambu barara i Geba,+ Rama+ ihinda umushyitsi, Gibeya+ ya Sawuli irahunga.
30 Yewe mukobwa w’i Galimu+ we, rangurura ijwi utake; nawe Layisha ubyumve, yewe Anatoti,+ wa mbabare we!
31 Madimena yarahunze. Abaturage b’i Gebimu bashatse aho bikinga.
32 Haracyari kare, bararara bageze i Nobu.+ Bazatunga urutoki umusozi w’umukobwa w’i Siyoni, ari wo gasozi ka Yerusalemu.+
33 Dore Yehova nyir’ingabo, Umwami w’ukuri, agiye guca amashami yihonde hasi mu rusaku ruteye ubwoba,+ kandi ayakuze akaba maremare azacibwa, n’ari hejuru acishwe bugufi.+
34 Yatemesheje ibihuru byo mu ishyamba igikoresho cy’icyuma, kandi Libani izagwa+ igushijwe n’umunyambaraga.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ye 10:27