Yesaya 1:1-31
1 Ibyo Yesaya+ mwene Amotsi yeretswe,+ byerekeye u Buyuda na Yerusalemu, ku ngoma ya Uziya,+ iya Yotamu,+ iya Ahazi+ n’iya Hezekiya,+ abami b’u Buyuda:+
2 Umva+ wa juru we, nawe wa si we tega amatwi, kuko Yehova ubwe avuga ati “nareze abana ndabakuza,+ ariko banyigometseho.+
3 Ikimasa kimenya nyiracyo n’indogobe ikamenya aho irira kwa nyirayo. Ariko Abisirayeli bo ntibamenye,+ kandi ubwoko bwanjye ntibwagaragaje ubwenge.”+
4 Ishyanga ryokamwe n’ibyaha+ rizabona ishyano, ubwoko bwokamwe n’ibicumuro, urubyaro rukora ibibi+ n’abana barimbura!+ Bataye Yehova,+ basuzugura Uwera wa Isirayeli,+ bamutera umugongo.+
5 Muzakubitwa he handi+ ko murushaho kwigomeka?+ Umutwe wose urarwaye kandi umutima wose uranegekaye.+
6 Kuva mu bworo bw’ikirenge kugera ku mutwe nta hazima.+ Ibikomere, imibyimba n’ibisebe byawe nta wigeze abikanda cyangwa ngo abipfuke, habe no kubisiga amavuta yo kubibobeza.+
7 Igihugu cyanyu cyabaye amatongo,+ imigi yanyu yakongowe n’umuriro.+ Abanyamahanga+ barya igihugu cyanyu+ murebera, none gisigaye ari amatongo nk’icyarimbuwe n’abanyamahanga.+
8 Umukobwa w’i Siyoni+ asigaye ameze nk’ingando iri mu ruzabibu, nk’akazu k’umurinzi kari mu murima w’imyungu, ameze nk’umugi wagoswe.+
9 Iyo Yehova nyir’ingabo atadusigira abarokotse bake,+ tuba twarabaye nka Sodomu, kandi tuba twarabaye nka Gomora.+
10 Nimwumve ijambo rya Yehova+ mwa banyagitugu+ b’i Sodomu+ mwe. Nimutege amatwi amategeko y’Imana yacu mwa bantu b’i Gomora mwe.
11 Yehova aravuga ati “ibitambo byanyu bitagira ingano bimariye iki? Ndambiwe ibitambo bikongorwa n’umuriro+ by’amapfizi y’intama+ n’urugimbu rw’amatungo abyibushye,+ kandi sinishimira+ amaraso+ y’ibimasa by’imishishe n’ay’amasekurume y’intama n’ay’ihene.+
12 Iyo muje kureba mu maso hanjye,+ ni nde uba wabasabye kuza kuribata imbuga z’inzu yanjye?+
13 Ntimukongere kunzanira amaturo y’ibinyampeke atagira umumaro.+ Umubavu ni ikizira kuri jye.+ Mwizihiza imboneko z’ukwezi,+ mukaziririza isabato,+ mugakoranira hamwe.+ Singishoboye kwihanganira ubumaji+ muvanga n’amakoraniro yihariye.
14 Ubugingo bwanjye bwanze iminsi mikuru yanyu y’imboneko z’ukwezi n’indi minsi mikuru.+ Byambereye umutwaro,+ nduhijwe no kubyihanganira.+
15 Iyo muntegeye ibiganza+ mbima amaso.+ Nubwo muvuga amasengesho menshi+ sinyumva,+ kuko ibiganza byanyu byuzuye amaraso.+
16 Nimwiyuhagire+ mwiyeze,+ mukure ibikorwa byanyu bibi imbere y’amaso yanjye+ kandi mureke gukora ibibi.+
17 Mwige gukora ibyiza,+ mushake ubutabera,+ mugorore ukandamiza abandi,+ mucire imfubyi urubanza rutabera+ kandi murenganure umupfakazi.”+
18 Yehova aravuga ati “nimuze tuganire mbereke uko mwanoza imishyikirano dufitanye.+ Niyo ibyaha byanyu byaba bitukura, bizererana nk’urubura.+ Niyo byaba ari umutuku tukutuku bizahinduka umweru nk’ubwoya bw’intama bwererana.
19 Nimwemera mukumvira, muzarya ibyiza byo mu gihugu.+
20 Ariko nimwanga+ mukigomeka, inkota izabarya, kuko akanwa ka Yehova ari ko kabivuze.”+
21 Mbega ukuntu umugi wizerwaga+ wahindutse indaya!+ Wari wuzuye ubutabera+ kandi gukiranuka ni ho kwabaga,+ none wabaye indiri y’abicanyi.+
22 Ifeza yawe yahindutse inkamba+ kandi inzoga yawe bayifunguje amazi.+
23 Ibikomangoma byawe byarinangiye kandi ni incuti z’abajura.+ Buri wese muri bo akunda ruswa,+ akararikira impongano.+ Ntibacira imfubyi urubanza rutabera kandi ntibakira ikirego cy’umupfakazi.+
24 Ni cyo gituma Umwami w’ukuri, Yehova nyir’ingabo, Intwari ya Isirayeli+ avuga ati “reka nkwereke uko nzikiza abandwanya, nkihimura+ ku banzi banjye.+
25 Ngiye kukubangurira ukuboko kwanjye, ngucenshure, nkumaremo inkamba, kandi nzagukuramo imyanda yawe yose.+
26 Nzakugarurira abacamanza nk’uko byahoze mbere, nguhe abajyanama nk’uko byari bimeze mu ntangiriro.+ Nyuma yaho uzitwa Umugi wo Gukiranuka, Umurwa Wizerwa.+
27 Siyoni izacungurwa n’ubutabera,+ kandi abayo bazayigarukamo bazacungurwa no gukiranuka.+
28 Abigomeka n’abanyabyaha bazarimburirwa rimwe,+ kandi abataye Yehova bazakurwaho.+
29 Bazakorwa n’isoni bitewe n’ibiti by’inganzamarumbo mwifuzaga,+ kandi muzamwara bitewe n’ubusitani mwahisemo.+
30 Muzamera nk’igiti kinini gifite ibibabi byumye,+ mumere nk’ubusitani butagira amazi.
31 Umugabo w’umunyambaraga azahinduka nk’ubudodo bw’ibimera,+ kandi imirimo ye izamera nk’igishashi. Azakongokana n’imirimo ye kandi nta wuzashobora kumuzimya, we n’imirimo ye.”+