Yeremiya 31:1-40
31 Yehova aravuga ati “icyo gihe nzaba Imana y’imiryango yose ya Isirayeli, na yo izaba ubwoko bwanjye.”+
2 Yehova aravuga ati “abarokotse inkota bagaragarijwe ineza mu butayu,+ igihe Abisirayeli bagendaga bashaka aho kuruhukira.”+
3 Yehova yambonekeye ari kure arambwira ati “nagukunze urukundo ruhoraho.+ Ni yo mpamvu nagukuruje ineza yuje urukundo.+
4 Yewe mwari wa Isirayeli we, nzongera nkubake, kandi koko uzubakwa.+ Uzafata amashako yawe ujye kubyinana n’abaseka.+
5 Uzongera gutera inzabibu ku misozi y’i Samariya.+ Abatera bazatera maze batangire kurya imbuto.+
6 Kuko hari umunsi abarinzi bo mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu bazahamagara bati ‘nimuhaguruke tuzamuke tujye i Siyoni, dusange Yehova Imana yacu.’”+
7 Yehova aravuga ati “murangururire Yakobo ijwi mwishimye, mutere hejuru muhamagare uri hejuru y’amahanga.+ Mubitangaze.+ Musingize muvuga muti ‘Yehova, kiza ubwoko bwawe, ari bo basigaye bo muri Isirayeli.’+
8 Nzabazana mbavanye mu gihugu cyo mu majyaruguru,+ mbateranyirize hamwe mbavanye ku mpera za kure cyane z’isi.+ Muri bo hazaba harimo impumyi n’ibirema, umugore utwite n’urimo abyara, bose bari kumwe.+ Bazagaruka ino ari iteraniro rinini.+
9 Bazaza barira,+ kandi nzabazana banyinginga, bansaba kubemera. Nzabanyuza mu migezi yo mu bibaya,+ mu nzira nziza aho batazasitara, kuko Isirayeli namubereye Se,+ na Efurayimu akaba imfura yanjye.”+
10 Mwa mahanga mwe, nimwumve ijambo rya Yehova kandi muritangaze mu birwa bya kure,+ mugira muti “uwatatanyije Isirayeli azayiteranyiriza hamwe,+ ayirinde nk’uko umwungeri arinda umukumbi we.+
11 Kuko Yehova azacungura Yakobo+ akamuvana mu maboko y’umurusha imbaraga.+
12 Bazaza barangurura ijwi ry’ibyishimo mu mpinga ya Siyoni,+ kandi bazaba bakeye bitewe n’ineza ya Yehova+ n’ibinyampeke na divayi nshya,+ n’amavuta n’amatungo akiri mato yo mu mukumbi n’ayo mu mashyo.+ Ubugingo bwabo buzamera nk’ubusitani bunese,+ kandi ntibazongera kunegekara.”+
13 “Icyo gihe inkumi izishima ibyine, kimwe n’abasore n’abasaza bose hamwe.+ Amarira yabo nzayahindura ibyishimo; nzabahumuriza ntume bishima bibagirwe agahinda kabo.+
14 Nzatuma ubugingo bw’abatambyi bubyibushywa n’ibyokurya bikungahaye,+ kandi abantu banjye bazahaga ibyiza nzabaha,”+ ni ko Yehova avuga.
15 “Yehova aravuga ati ‘ijwi ryo kurira no kuboroga cyane+ ryumvikaniye i Rama:+ ni Rasheli+ waririraga abana be,+ kandi yanze guhumurizwa ku bw’abana be,+ kubera ko bari batakiriho.’”+
16 Yehova aravuga ati “‘reka kurira wihanagure amarira ku maso+ kuko imirimo yawe izaguhesha ingororano,’ ni ko Yehova avuga, ‘kandi bazagaruka bave mu gihugu cy’umwanzi.’+
17 “‘Hari ibyiringiro+ by’imibereho yawe y’igihe kizaza,’ ni ko Yehova avuga, ‘kandi abana bawe bazagaruka mu gihugu cyabo.’”+
18 “Numvise Efurayimu arira yiganyira+ ati ‘warankosoye kugira ngo nkosorwe,+ nk’ikimasa kitatojwe.+ Utume mpindukira, kandi rwose nzahindukira ntazuyaje+ kuko uri Yehova Imana yanjye.+
19 Igihe nari maze guhindukira naricujije,+ kandi maze kubimenyeshwa nikubise ku kibero.+ Nakozwe n’isoni ndamwara+ kuko nikoreye igitutsi cyo mu busore bwanjye.’”+
20 “Ese Efurayimu si umwana wanjye w’agaciro kenshi nkunda cyane nkamukuyakuya?+ Urugero nagejejeho muciraho iteka ni rwo nzagezaho mwibuka.+ Ni yo mpamvu amara yanjye yigoroye kubera igishyika mufitiye.+ Nzamugirira impuhwe nta kabuza,”+ ni ko Yehova avuga.
21 “Ishyirire ibimenyetso ku muhanda, wishingire ibyapa.+ Erekeza umutima wawe ku nzira y’igihogere, inzira uzanyuramo.+ Garuka yewe mwari wa Isirayeli we! Garuka mu migi yawe.+
22 Wa mukobwa w’umuhemu we,+ uzakubita hirya no hino ugeze ryari?+ Yehova yaremye ikintu gishya mu isi: umugore azizirika ku mugabo w’umunyambaraga.”
23 Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati “bazongera kuvuga iri jambo mu gihugu cy’u Buyuda no mu migi yaho igihe nzakoranya abaho bajyanywe mu bunyage, ngo ‘Yehova aguhe umugisha,+ wowe buturo bukiranuka,+ wowe musozi wera.’+
24 Abahinzi n’abajyanye n’amatungo yabo, bose hamwe bazatura mu Buyuda no mu migi yaho yose.+
25 Ubugingo bunaniwe nzabuhaza, kandi ubugingo bwose bunegekaye nzabuhembura.”+
26 Nuko ndakanguka ntangira kureba; ibitotsi byari byanguye neza.
27 Yehova aravuga ati “dore iminsi igiye kuza, ubwo nzatera mu nzu ya Isirayeli no mu nzu ya Yuda imbuto y’abantu n’imbuto y’amatungo.”+
28 “Nk’uko nakomezaga kuba maso+ kugira ngo mbarandure, mbagushe hasi, mbasenye, mbarimbure kandi mbangize,+ ni na ko nzakomeza kuba maso kugira ngo mbubake kandi mbatere,”+ ni ko Yehova avuga.
29 “Icyo gihe ntibazongera kuvuga bati ‘ababyeyi bariye imizabibu y’ibitumbwe, ariko abana ni bo barwaye ubwinyo.’+
30 Ahubwo umuntu wese azapfa azize icyaha cye.+ Umuntu wese uzarya imizabibu y’ibitumbwe, ni we uzarwara ubwinyo.”
31 “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzasezerana n’inzu ya Isirayeli+ n’inzu ya Yuda+ isezerano rishya,+
32 ridahuje n’isezerano nagiranye na ba sekuruza umunsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa,+ ‘kuko iryo sezerano ryanjye baryishe,+ nubwo nari umugabo+ wabo,’ ni ko Yehova avuga.”
33 “Iri ni ryo sezerano+ nzasezerana n’inzu ya Isirayeli nyuma y’iyo minsi,”+ ni ko Yehova avuga. “Nzashyira amategeko yanjye muri bo,+ kandi nzayandika mu mitima yabo.+ Nzaba Imana yabo na bo babe ubwoko bwanjye.”+
34 “Ntibazigishanya, ngo buri wese yigishe mugenzi we cyangwa umuvandimwe we+ ati ‘menya Yehova!’+ Kuko bose bazamenya, uhereye ku woroheje ukageza ku ukomeye wo muri bo,”+ ni ko Yehova avuga. “Kuko nzabababarira amakosa yabo, kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”+
35 Yehova, we watanze izuba ngo rimurike ku manywa,+ agategeka+ ukwezi+ n’inyenyeri ngo bijye bimurika nijoro,+ we usembura inyanja imiraba yayo ikivumbagatanya,+ we witwa Yehova nyir’ingabo,+ aravuga ati
36 “‘niba ayo mategeko ashobora kuva imbere yanjye,’+ ni ko Yehova avuga, ‘ubwo abagize urubyaro rwa Isirayeli na bo bareka kuba ishyanga imbere yanjye iteka ryose.’”+
37 Yehova aravuga ati “‘niba ijuru ryashobora gupimwa n’imfatiro z’isi zikagenzurwa,+ ubwo nanjye nakwanga abagize urubyaro rwa Isirayeli bose bitewe n’ibyo bakoze byose,’+ ni ko Yehova avuga.”
38 “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “maze umugi wubakirwe+ Yehova uhereye ku Munara wa Hananeli+ ukageza ku Irembo ry’Imfuruka.+
39 Umugozi ugera+ uzongera kuramburwa ugere ku gasozi ka Garebu, uzenguruke ugere i Gowa.
40 Ikibaya cy’intumbi+ n’icy’ivu ririmo urugimbu cyose,+ n’amaterasi yose agenda akagera mu kibaya cy’akagezi ka Kidironi,+ kugeza ku mfuruka y’Irembo ry’Ifarashi+ ugana iburasirazuba, aho hose hazaba aherejwe Yehova.+ Ntihazarandurwa kandi ntihazasenywa ukundi kugeza ibihe bitarondoreka.”+