Yakobo 4:1-17
4 None se muri mwe, intambara zituruka he, kandi intonganya zituruka he? Mbese ntibiterwa+ n’uko muba mushaka cyane guhaza irari ry’umubiri rirwanira mu ngingo zanyu?+
2 Murifuza, nyamara nta cyo mubona. Mukomeza kwica+ no kurarikira,+ nyamara nta cyo mushobora kubona. Mukomeza kurwana+ no gushyamirana. Nta cyo mubona kubera ko mudasaba.
3 Murasaba, nyamara ntimuhabwa, kuko musaba mufite intego mbi+ yo kubikoresha mushaka cyane guhaza irari ry’umubiri.+
4 Yemwe basambanyi+ mwe, ntimuzi ko kuba incuti y’isi ari ukuba umwanzi w’Imana?+ Nuko rero, umuntu wese wifuza kuba incuti+ y’isi, aba yigize umwanzi w’Imana.+
5 Cyangwa se mutekereza ko ibyanditswe bivugira ubusa biti “umwuka wo kwifuza+ utubamo uhora urarikira ibintu binyuranye”?
6 Icyakora, ubuntu butagereranywa Imana itanga burakomeye cyane.+ Ni yo mpamvu ibyanditswe bigira biti “Imana irwanya abishyira hejuru,+ ariko abicisha bugufi ikabaha ubuntu bwayo butagereranywa.”+
7 Nuko rero, mugandukire+ Imana, ariko murwanye Satani,*+ na we azabahunga.+
8 Mwegere Imana na yo izabegera.+ Nimukarabe ibiganza mwa banyabyaha+ mwe, kandi mweze imitima+ yanyu mwa bantu b’imitima ibiri+ mwe.
9 Nimubabare, muboroge kandi murire.+ Ibitwenge byanyu bihinduke umuborogo, kandi ibyishimo byanyu bihinduke agahinda.+
10 Mwicishe bugufi imbere ya Yehova,+ na we azabashyira hejuru.+
11 Bavandimwe, nimureke kuvuga nabi bagenzi banyu.+ Uvuga nabi umuvandimwe cyangwa agacira urubanza+ umuvandimwe we, aba avuze nabi amategeko kandi aba ayaciriye urubanza. Niba rero ucira amategeko urubanza, uba udakurikiza amategeko, ahubwo uba uri umucamanza.+
12 Hariho umwe gusa utanga amategeko akaba n’umucamanza,+ ari na we ushobora gukiza no kurimbura.+ Ariko se, uri nde wowe ucira urubanza mugenzi wawe?+
13 Yemwe abavuga muti “uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu mugi w’ibunaka tumareyo umwaka, kandi tuzacuruza twunguke,”+
14 nyamara mutazi uko ejo ubuzima bwanyu buzaba bumeze!+ Muri igihu kiboneka umwanya muto ubundi kigatamuruka.+
15 Ahubwo mwari mukwiriye kuvuga muti “Yehova nabishaka+ tuzabaho, kandi nanone tuzakora iki cyangwa kiriya.”+
16 Ariko none mwiratana ibyo mwirarira bishingiye ku bwibone.+ Bene uko kwirata kose ni kubi.
17 Ku bw’ibyo rero, niba umuntu azi gukora ibikwiriye ariko ntabikore,+ aba akoze icyaha.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Yk 4:7