Yakobo 3:1-18
3 Bavandimwe, muri mwe ntihakabe benshi baba abigisha,+ kuko muzi ko tuzacirwa urubanza ruremereye kurushaho.+
2 Twese ducumura kenshi.+ Niba hari umuntu udacumura mu byo avuga,+ uwo ni umuntu utunganye+ ushobora no gutegeka umubiri we wose.
3 Iyo dushyize imikoba+ mu kanwa k’amafarashi kugira ngo atwumvire,+ dushobora no gutegeka umubiri wayo wose.
4 Dore n’amato, nubwo ari manini kandi akaba asunikwa n’imiyaga ikaze, ayoborwa n’ingashya+ nto cyane, umwerekeza akayayobora aho ashaka nk’uko abyifuza.
5 Ururimi na rwo ni urugingo ruto, nyamara rurirarira bikabije.+ Mutekereze ukuntu akariro gake cyane gashobora gutwika ishyamba rinini cyane!
6 Ururimi na rwo ni umuriro.+ Ururimi rwuzuye gukiranirwa kose mu ngingo zacu, kuko rwanduza umubiri wose+ kandi rushobora kurimbura ubuzima bw’umuntu, ndetse rushobora kurimbura nka Gehinomu.*
7 Inyamaswa z’inkazi z’amoko yose hamwe n’inyoni n’ibikururuka n’ibyo mu nyanja, bishobora gutozwa kumvira, kandi abantu bagiye babitoza.+
8 Ariko ururimi rwo, nta muntu n’umwe ushobora kurutoza. Ni ikintu kibi kidategekeka, cyuzuye ubumara bwica.+
9 Turukoresha dusingiza Yehova,+ ari we Data,+ ariko nanone tukarukoresha tuvuma+ abantu baremwe “mu ishusho y’Imana.”+
10 Mu kanwa kamwe haturuka umugisha n’umuvumo.
Bavandimwe, ntibikwiriye ko ibyo bikomeza kugenda bityo.+
11 Mbese mu isoko+ imwe hashobora kududubiza amazi meza n’amazi asharira?
12 Bavandimwe, ese igiti cy’umutini gishobora kwera imyelayo, cyangwa umuzabibu ukera imitini?+ Amazi y’amakera na yo ntashobora kuvamo amazi meza.
13 Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi usobanukiwe? Nagaragaze imirimo ye binyuze ku myifatire ye myiza,+ afite ubugwaneza buzanwa n’ubwenge.
14 Ariko niba mugira ishyari rikaze+ n’amakimbirane+ mu mitima yanyu, ntimukirate+ ngo mubeshyere ukuri.+
15 Ubwo si ubwenge buturuka mu ijuru,+ ahubwo ni ubwenge bw’isi,+ bwa kinyamaswa, bw’abadayimoni,+
16 kuko aho ishyari+ n’amakimbirane biri, ari na ho haba akaduruvayo n’ibindi bintu bibi byose.+
17 Ariko ubwenge+ buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye,+ kandi ni ubw’amahoro,+ burangwa no gushyira mu gaciro,+ buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza,+ ntiburobanura ku butoni,+ ntibugira uburyarya.+
18 Byongeye kandi, imbuto+ zo gukiranuka+ zibibwa mu mahoro,+ zikabibirwa abaharanira amahoro.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Yk 3:6