Yakobo 3:1-18

3  Bavandimwe, muri mwe ntihakabe benshi baba abigisha,+ kuko muzi ko tuzacirwa urubanza ruremereye kurushaho.+  Twese ducumura kenshi.+ Niba hari umuntu udacumura mu byo avuga,+ uwo ni umuntu utunganye+ ushobora no gutegeka umubiri we wose.  Iyo dushyize imikoba+ mu kanwa k’amafarashi kugira ngo atwumvire,+ dushobora no gutegeka umubiri wayo wose.  Dore n’amato, nubwo ari manini kandi akaba asunikwa n’imiyaga ikaze, ayoborwa n’ingashya+ nto cyane, umwerekeza akayayobora aho ashaka nk’uko abyifuza.  Ururimi na rwo ni urugingo ruto, nyamara rurirarira bikabije.+ Mutekereze ukuntu akariro gake cyane gashobora gutwika ishyamba rinini cyane!  Ururimi na rwo ni umuriro.+ Ururimi rwuzuye gukiranirwa kose mu ngingo zacu, kuko rwanduza umubiri wose+ kandi rushobora kurimbura ubuzima bw’umuntu, ndetse rushobora kurimbura nka Gehinomu.*  Inyamaswa z’inkazi z’amoko yose hamwe n’inyoni n’ibikururuka n’ibyo mu nyanja, bishobora gutozwa kumvira, kandi abantu bagiye babitoza.+  Ariko ururimi rwo, nta muntu n’umwe ushobora kurutoza. Ni ikintu kibi kidategekeka, cyuzuye ubumara bwica.+  Turukoresha dusingiza Yehova,+ ari we Data,+ ariko nanone tukarukoresha tuvuma+ abantu baremwe “mu ishusho y’Imana.”+ 10  Mu kanwa kamwe haturuka umugisha n’umuvumo. Bavandimwe, ntibikwiriye ko ibyo bikomeza kugenda bityo.+ 11  Mbese mu isoko+ imwe hashobora kududubiza amazi meza n’amazi asharira? 12  Bavandimwe, ese igiti cy’umutini gishobora kwera imyelayo, cyangwa umuzabibu ukera imitini?+ Amazi y’amakera na yo ntashobora kuvamo amazi meza. 13  Ni nde muri mwe w’umunyabwenge kandi usobanukiwe? Nagaragaze imirimo ye binyuze ku myifatire ye myiza,+ afite ubugwaneza buzanwa n’ubwenge. 14  Ariko niba mugira ishyari rikaze+ n’amakimbirane+ mu mitima yanyu, ntimukirate+ ngo mubeshyere ukuri.+ 15  Ubwo si ubwenge buturuka mu ijuru,+ ahubwo ni ubwenge bw’isi,+ bwa kinyamaswa, bw’abadayimoni,+ 16  kuko aho ishyari+ n’amakimbirane biri, ari na ho haba akaduruvayo n’ibindi bintu bibi byose.+ 17  Ariko ubwenge+ buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye,+ kandi ni ubw’amahoro,+ burangwa no gushyira mu gaciro,+ buba bwiteguye kumvira, bwuzuye imbabazi n’imbuto nziza,+ ntiburobanura ku butoni,+ ntibugira uburyarya.+ 18  Byongeye kandi, imbuto+ zo gukiranuka+ zibibwa mu mahoro,+ zikabibirwa abaharanira amahoro.+

Ibisobanuro ahagana hasi

Yk 3:6