Yakobo 2:1-26
2 Mbese bavandimwe, kwizera Umwami wacu Yesu Kristo, ari na we kuzo ryacu,+ mubibangikanya no kurobanura ku butoni?+
2 Iyo umuntu yinjiye aho muteraniye+ yambaye impeta za zahabu ku ntoki hamwe n’imyenda y’akataraboneka, n’umukene akinjira yambaye imyenda yanduye,+
3 uwambaye imyenda y’akataraboneka mumureba neza+ mukamubwira muti “icara aha heza,” naho umukene mukamubwira muti “komeza uhagarare,” cyangwa muti “genda wicare hariya iruhande rw’intebe y’ibirenge byanjye.”
4 Mbese muri mwe ntiharimo ivangura rishingiye ku nzego z’imibereho,+ kandi ntimuri abacamanza+ baca imanza zirangwa n’ubugome?+
5 Bavandimwe nkunda, nimwumve. Mbese Imana ntiyatoranyije abakene+ mu by’iyi si kugira ngo babe abatunzi+ mu byo kwizera kandi baragwe ubwami, ubwo yasezeranyije abayikunda?+
6 Ariko mwebwe musuzugura abakene. Mbese abakire si bo babakandamiza,+ bakabajyana mu nkiko?+
7 Si bo batuka+ izina ryiza mwitirirwa?+
8 None rero niba mukomeza kumvira itegeko ry’umwami+ rihuje n’ibi byanditswe ngo “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda,”+ muba mukora neza rwose.
9 Ariko niba mukomeza kurobanura ku butoni,+ muba mukora icyaha, kuko amategeko aba abashinja+ ko mucumura.
10 Umuntu wese wubahiriza amategeko yose ariko agateshuka ku ngingo imwe, aba ayishe yose,+
11 kuko uwavuze ati “ntugasambane,”+ ari na we wavuze ati “ntukice.”+ Niba rero udasambana ariko ukica, uba ucumuye ku mategeko.
12 Mujye mukomeza kuvuga kandi mukore nk’abazacirwa urubanza hakurikijwe amategeko agenga abantu bafite umudendezo,+
13 kuko umuntu utagira imbabazi azacirwa urubanza nta mbabazi.+ Imbabazi zitsinda urubanza, zikarwishima hejuru.
14 Mbese bavandimwe, byaba bimaze iki umuntu aramutse avuze ko afite ukwizera+ ariko ntagire imirimo?+ Mbese aho uko kwizera kwe kwamukiza?+
15 Niba umuvandimwe cyangwa mushiki wacu yambaye ubusa kandi adafite ibyokurya bihagije by’uwo munsi,+
16 ariko umwe muri mwe akamubwira ati “genda amahoro, ususuruke kandi wijute,” nyamara ntimumuhe ibyo umubiri we ukeneye, ibyo byaba bimaze iki?+
17 Uko ni ko bimeze no ku kwizera; iyo kudafite imirimo+ kuba gupfuye.
18 Nyamara, hari uwavuga ati “wowe ufite ukwizera naho jye mfite imirimo. Nyereka ukwizera kwawe kutagira imirimo nanjye ndakwereka ukwizera kwanjye binyuze ku mirimo yanjye.”+
19 Wizera ko Imana ari imwe?+ Ibyo ni byiza rwose. Ariko abadayimoni na bo barabyizera kandi bagahinda imishyitsi.+
20 Ariko se wa mupfapfa we, wifuza kumenya ko ukwizera kudafite imirimo nta cyo kumaze?
21 Mbese sogokuru Aburahamu+ ntiyabazweho gukiranuka binyuze ku mirimo, ubwo yari amaze gutamba umwana we Isaka ku gicaniro?+
22 Urabona rero ko ukwizera kwe kwagendanaga n’imirimo, kandi binyuze ku mirimo ye, ukwizera kwe kwaratunganyijwe,+
23 maze asohorerwaho n’ibi byanditswe bigira biti “Aburahamu yizeye Yehova maze bimuhwanyirizwa no gukiranuka,”+ nuko aza kwitwa “incuti ya Yehova.”+
24 Murabona rero ko umuntu abarwaho gukiranuka+ binyuze ku mirimo,+ ko bidaturuka ku kwizera konyine.+
25 Mu buryo nk’ubwo se, Rahabu+ wari indaya, we ntiyabazweho gukiranuka binyuze ku mirimo, amaze kwakira neza intumwa, hanyuma akazohereza zinyuze iyindi nzira?+
26 Koko rero, nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye,+ ni ko no kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.+