Yakobo 1:1-27

1  Jyewe Yakobo,+ umugaragu+ w’Imana n’uw’Umwami Yesu Kristo, ndabandikiye mwebwe abo mu miryango cumi n’ibiri+ mwatataniye+ hirya no hino; Ndabaramutsa!  Bavandimwe, nimuhura n’ibigeragezo bitandukanye, mujye mubona ko ari ibintu bishimishije+ rwose,  muzirikana ko ukwizera kwanyu kwageragejwe muri ubwo buryo gutera kwihangana.+  Ariko mureke ukwihangana kurangize umurimo wako, kugira ngo mube mwuzuye+ rwose kandi mutariho umugayo muri byose, mutagize icyo mubuze.+  Niba rero muri mwe hari ubuze ubwenge,+ nakomeze abusabe Imana+ kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro;+ kandi azabuhabwa.+  Ariko rero, akomeze gusaba+ afite ukwizera adashidikanya na gato,+ kuko umuntu ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja ushushubikanywa n’umuyaga,+ uteraganwa hirya no hino.  Mu by’ukuri, umuntu nk’uwo ntakibwire ko hari ikintu icyo ari cyo cyose azahabwa na Yehova.+  Uwo ni umuntu w’imitima ibiri,+ uhuzagurika+ mu nzira ze zose.  Umuvandimwe wo mu rwego rwo hasi yishimire ko ashyizwe hejuru,+ 10  n’umukire+ yishimire ko acishijwe bugufi, kuko azavaho nk’ururabyo rwo mu gasozi.+ 11  Izuba rirasa rizanye n’ubushyuhe bwaryo bwotsa rikumisha ibimera, maze uburabyo bwabyo bugahunguka, n’ubwiza bwabyo bukayoyoka. Uko ni ko umukire na we azumira mu nzira ze z’ubuzima.+ 12  Hahirwa umuntu ukomeza kwihanganira ikigeragezo,+ kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubuzima,+ iryo Yehova yasezeranyije abakomeza kumukunda.+ 13  Igihe umuntu ahanganye n’ikigeragezo+ ntakavuge ati “Imana ni yo irimo ingerageza.” Kuko Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi. 14  Ahubwo umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka.+ 15  Hanyuma iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha,+ icyaha na cyo iyo kimaze gusohozwa, kizana urupfu.+ 16  Bavandimwe nkunda, ntimuyobe.+ 17  Impano nziza+ yose n’impano yose itunganye ituruka mu ijuru,+ kuko imanuka iturutse kuri Se w’imicyo yo mu ijuru,+ kandi ntahinduka nk’uko igicucu kigenda gihinduka.+ 18  Kubera ko yabishatse,+ yatuzanye akoresheje ijambo ry’ukuri,+ kugira ngo tube umuganura+ mu bo yaremye. 19  Mumenye ibi bavandimwe nkunda: umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga,+ kandi atinde kurakara,+ 20  kuko umujinya w’abantu udasohoza gukiranuka kw’Imana.+ 21  Nuko rero mwiyambure umwanda wose n’icyo kintu kitagira umumaro, ni ukuvuga ububi,+ maze mwemere mu bugwaneza ko ijambo rishobora gukiza ubugingo bwanyu+ riterwa muri mwe.+ 22  Icyakora, mujye mushyira iryo jambo mu bikorwa,+ atari ukuryumva gusa, mwishukisha ibitekerezo bidahuje n’ukuri,+ 23  kuko iyo umuntu yumva iryo jambo ntarishyire mu bikorwa,+ aba ameze nk’urebera mu maso he mu ndorerwamo. 24  Arireba, maze yagenda ako kanya akibagirwa uko asa. 25  Ariko ucukumbura mu mategeko atunganye+ atera umudendezo kandi agakomeza kuyibandaho, uwo azagira ibyishimo+ nabigenza atyo, kuko azaba ayashyira mu bikorwa,+ atari ukuyumva gusa akibagirwa. 26  Nihagira umuntu utekereza ko asenga Imana mu buryo bukwiriye+ ariko ntategeke ururimi rwe,+ ahubwo agakomeza kwishuka mu mutima we,+ gusenga kwe kuba kubaye imfabusa.+ 27  Uburyo bwo gusenga butanduye+ kandi budahumanye+ imbere y’Imana yacu, ari na yo Data, ni ubu: ni ukwita ku mfubyi+ n’abapfakazi+ mu mibabaro yabo,+ no kwirinda kwanduzwa+ n’isi.+

Ibisobanuro ahagana hasi