Umubwiriza 4:1-16
4 Nongeye gutekereza kugira ngo ndebe ibikorwa byose byo gukandamiza+ bikorerwa kuri iyi si, maze mbona amarira y’abakandamizwa,+ ariko ntibari bafite uwo kubahumuriza,+ kandi ababakandamizaga bari bafite ububasha ku buryo batari bafite uwo kubahumuriza.
2 Nuko nshima abapfuye kurusha abazima bakiriho.+
3 Abo bose barutwa n’utarigeze kubaho,+ utarigeze abona imirimo itera imiruho ikorerwa kuri iyi si.+
4 Jye ubwanjye nabonye ko imirimo yose iruhije n’imirimo yose ikoranywe ubuhanga,+ ari iyo gutuma umuntu agirira undi ishyari;+ ibyo na byo ni ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.
5 Umupfapfa aripfumbata+ maze akarya umubiri we.+
6 Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.+
7 Nongeye gutekereza kugira ngo ndebe ibitagira umumaro bikorerwa kuri iyi si:
8 habaho umuntu nyakamwe utagira mugenzi we,+ ntagire umwana cyangwa umuvandimwe;+ nyamara imirimo yose akorana umwete ntigira iherezo, n’amaso ye ntahaga ubutunzi.+ Aribwira ati “ibi nkorana umwete byose nkima ubugingo bwanjye ibyiza, mba nduhira nde?”+ Ibyo na byo ni ubusa, kandi ni imirimo itera imiruho.+
9 Ababiri baruta umwe+ kuko babona ingororano nziza y’imirimo bakorana umwete.+
10 Kuko iyo umwe muri bo aguye, undi aramuhagurutsa.+ Ariko se bizagendekera bite umuntu umwe ugwa adafite uwo kumuhagurutsa?+
11 Nanone kandi, iyo ababiri baryamanye barasusurukirwa; ariko se umuntu umwe yasusurukirwa ate?+
12 Niyo umuntu yanesha umwe, ababiri bamunanira,+ kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba.
13 Umusore ukennye ariko w’umunyabwenge+ aruta umwami ushaje ariko w’umupfapfa,+ utakimenya ko akeneye kuburirwa.+
14 Yavuye mu nzu y’imbohe aba umwami+ nubwo mu bwami bw’uwo mwami yavutse ari umukene.+
15 Nabonye abazima bose bagenda kuri iyi si, mbona uko bigendekera umusore uzungura umwami akajya mu cyimbo cye.+
16 Nubwo abantu bose yategekaga batagira ingano,+ abazaza hanyuma ntibazamwishimira,+ kuko ibyo na byo ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y’umuyaga.+