Umubwiriza 3:1-22
3 Ikintu cyose gifite igihe cyagenewe,+ ndetse buri kintu cyose gikorerwa munsi y’ijuru gifite igihe cyacyo:
2 hariho igihe cyo kuvuka+ n’igihe cyo gupfa;+ igihe cyo gutera n’igihe cyo kurandura icyatewe.+
3 Hariho igihe cyo kwica+ n’igihe cyo gukiza;+ igihe cyo gusenya n’igihe cyo kubaka.+
4 Hariho igihe cyo kurira+ n’igihe cyo guseka;+ igihe cyo kuboroga+ n’igihe cyo kubyina.+
5 Hariho igihe cyo kujugunya amabuye+ n’igihe cyo kuyarunda;+ igihe cyo guhoberana+ n’igihe cyo kwirinda guhoberana.+
6 Hariho igihe cyo gushaka ikintu+ n’igihe cyo kwemera ko cyatakaye; igihe cyo kubika n’igihe cyo guta.+
7 Hariho igihe cyo gutanyura+ n’igihe cyo kudoda;+ igihe cyo guceceka+ n’igihe cyo kuvuga.+
8 Hariho igihe cyo gukunda n’igihe cyo kwanga;+ igihe cy’intambara+ n’igihe cy’amahoro.+
9 None se ibyo umuntu akorana umwete byose bimumarira iki?+
10 Nabonye umurimo Imana yahaye abantu ngo bawuhugiremo.+
11 Ikintu cyose yagikoze ari cyiza mu gihe cyacyo.+ Ndetse yashyize mu mitima y’abantu igitekerezo cyo kubaho iteka,+ ku buryo batazigera basobanukirwa mu buryo bwuzuye umurimo Imana y’ukuri yakoze uhereye mu ntangiriro ukageza ku iherezo.+
12 Naje kumenya ko nta cyiza cyabarutira kwishima no gukora ibyiza mu gihe bakiriho,+
13 kandi ko umuntu wese akwiriye kurya no kunywa kandi akabonera ibyiza mu mirimo yose akorana umwete.+ Ibyo ni impano y’Imana.+
14 Naje kumenya ko ikintu cyose Imana y’ukuri ikora kizahoraho iteka ryose.+ Nta gikwiriye kongerwaho kandi nta n’igikwiriye kugabanywaho,+ kuko Imana y’ukuri ari yo yagikoze+ kugira ngo abantu bajye bayitinya.+
15 Ibyabayeho byari byarigeze kubaho, kandi ibizabaho na byo byamaze kubaho;+ kandi Imana y’ukuri+ ikomeza gushaka igikurikiranwa.+
16 Ikindi nabonye muri iyi si ni uko mu mwanya w’ubutabera hari ubugome, no mu mwanya wo gukiranuka hari ubugome.+
17 Naribwiye mu mutima wanjye+ nti “Imana y’ukuri izacira urubanza umukiranutsi n’umuntu mubi,+ kuko ifite igihe yageneye buri kintu cyose n’umurimo wose.”+
18 Jyewe ubwanjye nibwiye mu mutima wanjye ibyerekeye abana b’abantu, ko Imana y’ukuri igiye kuzabarobanura, kugira ngo babone ko bo ubwabo ari nk’inyamaswa.+
19 Kuko abana b’abantu bagira iherezo n’inyamaswa zikagira iherezo, kandi byose bigira iherezo rimwe.+ Uko bapfa ni ko zipfa,+ kandi byose bifite umwuka umwe,+ ku buryo nta cyo umuntu arusha inyamaswa, kuko byose ari ubusa.
20 Byose bijya hamwe.+ Byose byavuye mu mukungugu,+ kandi byose bisubira mu mukungugu.+
21 Ni nde uzi niba umwuka w’abantu uzamuka ukajya hejuru, naho uw’inyamaswa ukamanuka ukajya hasi?+
22 Nabonye ko nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kwishimira imirimo ye,+ kuko ibyo ari byo mugabane we; none se ni nde uzamugarura ngo arebe ibizaba nyuma ye?+