Tito 3:1-15

3  Ujye ukomeza ubibutse kugandukira+ ubutegetsi n’abatware+ no kubumvira, kandi babe biteguye gukora umurimo mwiza wose,+  batagira uwo basebya, bataba ba gashozantambara,+ ahubwo babe abantu bashyira mu gaciro+ kandi bagaragaze ubugwaneza bwose ku bantu bose.+  Natwe twahoze turi abapfapfa, tutumvira, tuyobywa, turi imbata z’ibyifuzo binyuranye hamwe n’ibinezeza, tugendera mu bibi no mu kwifuza, turi abo kwangwa urunuka kandi twangana.+  Icyakora, igihe Imana Umukiza wacu+ yagaragarizaga+ abantu ineza+ yayo n’urukundo rwayo,  ntibyaturutse ku mirimo+ yo gukiranuka twari twarakoze.+ Ahubwo mu buryo buhuje n’imbabazi zayo,+ yadukijije binyuze mu kuhagirwa+ kwatumye tubona ubuzima,+ no mu kuduhindura bashya binyuze ku mwuka wera.+  Yadusutseho uwo mwuka ititangiriye itama, binyuze kuri Yesu Kristo Umukiza wacu,+  kugira ngo nitumara kubarwaho gukiranuka+ biturutse ku buntu bwayo butagereranywa,+ tuzashobore kuba abaragwa+ mu buryo buhuje n’ibyiringiro by’ubuzima bw’iteka.+  Ayo magambo ni ayo kwizerwa,+ kandi ndashaka ko uzajya uhora uhamya ibyo bintu ukomeje, kugira ngo abizeye Imana bakomeze kwerekeza ibitekerezo byabo ku gukora imirimo myiza.+ Ibyo ni byo byiza kandi bifitiye abantu akamaro.  Ariko ujye wamaganira kure ibibazo by’ubupfu+ no kurondora ibisekuru+ n’ubushyamirane+ n’intambara z’iby’Amategeko,+ kuko ibyo ari imfabusa kandi nta cyo bimaze. 10  Naho umuntu ukwirakwiza inyigisho z’ibinyoma,+ ujye wirinda+ kwifatanya na we umaze kumuburira ubwa mbere n’ubwa kabiri,+ 11  kuko uzi ko bene uwo muntu aba yamaze guteshuka inzira kandi ko akora icyaha, we ubwe akaba yicira urubanza.+ 12  Ninkoherereza Aritema cyangwa Tukiko,+ uzakore uko ushoboye kose unsange i Nikopoli, kuko ari ho niyemeje kumara amezi y’imbeho.+ 13  Zena w’umuhanga mu by’Amategeko na Apolo, ubahe ibyo bazakenera byose mu rugendo, kugira ngo batazagira icyo babura.+ 14  Ariko abacu na bo bitoze gukora imirimo myiza, kugira ngo bashobore kubona ibyo bakenera+ byihutirwa, bityo be kuba abantu batera imbuto.+ 15  Abo turi kumwe bose baragutashya.+ Untahirize abadukunda mu kwizera. Ubuntu butagereranywa bubane namwe mwese.+

Ibisobanuro ahagana hasi