Tito 2:1-15
2 Ariko wowe ujye ukomeza kuvuga ibihuje n’inyigisho nzima.+
2 Abakambwe+ babe abantu badakabya mu byo bakora, bafatana ibintu uburemere,+ batekereza neza, bazima mu byo kwizera,+ mu rukundo no kwihangana.+
3 Abakecuru+ na bo bagire imyifatire ikwiriye abera, badasebanya,+ batarabaswe n’inzoga nyinshi, bigisha ibyiza,
4 kugira ngo bafashe abagore bakiri bato kugarura agatima bagakunda abagabo babo+ n’abana babo,+
5 bakaba abantu batekereza neza, b’indakemwa mu mico,+ bazi gukorera ingo zabo kandi bakaba abagore beza, bagandukira+ abagabo babo kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa.+
6 Nanone, ukomeze gutera abasore inkunga yo kujya batekereza neza.+
7 Ujye uba icyitegererezo cy’imirimo myiza muri byose,+ kandi ujye wigisha inyigisho+ ziboneye,+ ufatana ibintu uburemere.
8 Ujye uvuga amagambo aboneye adashobora gucirwaho iteka,+ kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw’abaturwanya akorwe n’isoni, kuko atabonye ikibi yatuvugaho.+
9 Abagaragu+ bagandukire ba shebuja muri byose,+ kandi babanezeze rwose, batabasubizanya agasuzuguro,+
10 batiba,+ ahubwo bagaragaze ubudahemuka mu buryo bwuzuye,+ kugira ngo muri byose barimbishe inyigisho z’Imana Umukiza wacu.+
11 Ubuntu butagereranywa+ bw’Imana buzanira abantu b’ingeri zose+ agakiza+ bwaragaragajwe,+
12 butwigisha kuzibukira kutubaha Imana+ n’irari ry’iby’isi.+ Nanone butwigisha kubaho muri iyi si+ tugaragaza ubwenge no gukiranuka no kwiyegurira Imana,+
13 mu gihe tugitegereje isohozwa rishimishije ry’ibyiringiro byacu,+ no kugaragara mu ikuzo+ kw’Imana ikomeye hamwe n’Umukiza wacu Kristo Yesu,
14 watwitangiye+ ngo aducungure+ adukize ubwicamategeko bw’uburyo bwose kandi yeze+ abagomba kuba ubwoko bwe bwite,+ bafite ishyaka ry’imirimo myiza.+
15 Ujye ukomeza kuvuga ibyo bintu, utere abantu inkunga kandi ubacyahe ufite ubutware bwose.+ Ntihakagire umuntu uguhinyura.+