Rusi 1:1-22
1 Igihe igihugu cyayoborwaga n’abacamanza+ inzara+ yarateye, maze umugabo umwe wari utuye i Betelehemu+ mu Buyuda asuhukira mu gihugu cy’i Mowabu,+ we n’umugore we n’abahungu be babiri.
2 Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we akitwa Nawomi, naho abahungu be babiri umwe yitwaga Mahaloni undi akitwa Kiliyoni. Bari Abanyefurata+ b’i Betelehemu mu Buyuda. Nuko bagera mu gihugu cy’i Mowabu baturayo.
3 Hashize igihe Elimeleki umugabo wa Nawomi arapfa, amusigira abahungu be bombi.
4 Nyuma y’igihe abo bahungu bashaka abagore b’Abamowabukazi.+ Umwe yitwaga Orupa undi akitwa Rusi.+ Bakomeza guturayo bahamara imyaka nk’icumi.
5 Nyuma abo bahungu babiri, Mahaloni na Kiliyoni, na bo baza gupfa, uwo mugore asigarira aho nta bana, nta n’umugabo.
6 Ahagurukana n’abakazana be ava mu gihugu cy’i Mowabu, kuko yari yarumviye muri icyo gihugu ko Yehova yitaye ku bwoko bwe+ akabuha ibyokurya.+
7 Nuko Nawomi ava aho yari atuye+ ajyana n’abakazana be bombi, baboneza inzira isubira mu gihugu cy’i Buyuda.
8 Hanyuma abwira abakazana be bombi ati “cyo nimugende, buri wese asubire mu nzu ya nyina. Yehova azabiture ineza yuje urukundo+ mwangaragarije n’iyo mwagaragarije abagabo banyu bapfuye.+
9 Yehova azabagororere+ mubone abagabo mwubake ingo zanyu.”+ Arabasoma+ maze baraturika bararira,
10 baramubwira bati “oya rwose! Ahubwo turasubirana mu bwoko bwawe.”+
11 Ariko Nawomi arababwira ati “nimusubireyo bakobwa banjye. Kuki mushaka kujyana nanjye? Ese ndacyafite abana mu nda ngo bazabe abagabo banyu?+
12 Bakobwa banjye, nimusubireyo, nimwigendere. Dore ndakecuye cyane si ndi uwo gushaka umugabo. Kandi niyo navuga ko niringiye kubona umugabo iri joro kandi nkazabyara abahungu,+
13 ese mwazabategereza kugeza bakuze? Mwakomeza kubategereza ntimushake abagabo? Oya bakobwa banjye, munteye agahinda kuko ukuboko kwa Yehova kwahagurukiye kundwanya.”+
14 Babyumvise barongera baraturika bararira, hanyuma Orupa asoma nyirabukwe aragenda. Ariko Rusi we amwihambiraho.+
15 Nawomi aramubwira ati “dore muka mugabo wanyu asanze abo mu bwoko bwe n’imana ze.+ Mukurikire musubiraneyo.”+
16 Rusi aramubwira ati “ntunyingingire kugusiga ngo nsubireyo ndeke kujyana nawe, kuko aho uzajya ari ho nzajya kandi aho uzarara ni ho nzarara.+ Ubwoko bwawe buzaba ubwoko bwanjye+ kandi Imana yawe izaba Imana yanjye.+
17 Aho uzagwa ni ho nzagwa,+ kandi ni ho bazampamba. Yehova azampane ndetse bikomeye+ nihagira ikindi kidutandukanya kitari urupfu.”
18 Ariko Nawomi abonye ko Rusi yamaramaje kujyana na we,+ ntiyongera kugira icyo amubwira.
19 Nuko bombi bakomeza inzira bagera i Betelehemu.+ Bakigerayo, abo mu mugi bose barahurura,+ abagore bakabaza bati “uyu ni Nawomi se?”+
20 Nawomi akabasubiza ati “mwe kunyita Nawomi, nimunyite Mara, kuko Ishoborabyose+ yaretse ibintu bibi bikambaho.+
21 Nagiye nuzuye,+ ariko Yehova yatumye ngaruka amara masa.+ Kuki munyita Nawomi kandi Yehova yarancishije bugufi,+ Ishoborabyose ikanteza ibyago?”+
22 Uko ni ko Nawomi yagarutse avuye mu gihugu cy’i Mowabu,+ ari kumwe n’umukazana we Rusi w’Umumowabukazi; bagera i Betelehemu+ isarura ry’ingano za sayiri ritangiye.+