Nehemiya 12:1-47
12 Aba ni bo batambyi n’Abalewi bazanye na Zerubabeli+ mwene Salatiyeli+ na Yeshuwa:+ Seraya, Yeremiya, Ezira,
2 Amariya,+ Maluki, Hatushi,
3 Shekaniya, Rehumu, Meremoti,
4 Ido, Ginetoyi, Abiya,
5 Miyamini, Madiya, Biluga,
6 Shemaya,+ Yoyaribu, Yedaya,+
7 Salu, Amoki,+ Hilukiya na Yedaya.+ Abo ni bo bari abatware b’abatambyi n’abavandimwe babo mu gihe cya Yeshuwa.+
8 Abalewi ni Yeshuwa,+ Binuwi,+ Kadimiyeli,+ Sherebiya, Yuda na Mataniya+ wari ushinzwe kuririmbisha indirimbo zo gushimira Imana, we n’abavandimwe be.
9 Kandi abavandimwe babo Bakibukiya na Uni bahagararaga bateganye na bo aho barindaga.
10 Yeshuwa yabyaye Yoyakimu,+ Yoyakimu abyara Eliyashibu,+ Eliyashibu abyara Yoyada.+
11 Yoyada abyara Yonatani na Yonatani abyara Yaduwa.+
12 Mu gihe cya Yoyakimu hari abatambyi bari abatware b’amazu ya ba sekuruza:+ uw’inzu ya Seraya+ ni Meraya, uw’inzu ya Yeremiya ni Hananiya.
13 Uw’inzu ya Ezira+ ni Meshulamu, uw’inzu ya Amariya ni Yehohanani.
14 Uw’inzu ya Maluki ni Yonatani, uw’inzu ya Shebaniya+ ni Yozefu.
15 Uw’inzu ya Harimu+ ni Adina, uw’inzu ya Merayoti ni Helikayi.
16 Uw’inzu ya Ido ni Zekariya, uw’inzu ya Ginetoni ni Meshulamu.
17 Uw’inzu ya Abiya+ ni Zikiri, uw’inzu ya Miniyamini ni...;* uw’inzu ya Mowadiya ni Pilitayi.
18 Uw’inzu ya Biluga+ ni Shamuwa, uw’inzu ya Shemaya ni Yehonatani.
19 Uw’inzu ya Yoyaribu ni Matenayi, uw’inzu ya Yedaya+ ni Uzi.
20 Uw’inzu ya Salayi ni Kalayi, uw’inzu ya Amoki ni Eberi.
21 Uw’inzu ya Hilukiya ni Hashabiya, uw’inzu ya Yedaya+ ni Netaneli.
22 Abalewi n’abatambyi bari abatware b’amazu ya ba sekuruza banditswe mu gihe cya Eliyashibu+ na Yoyada+ na Yohanani na Yaduwa,+ kugeza ku ngoma ya Dariyo w’Umuperesi.
23 Bene Lewi bari abatware b’amazu ya ba sekuruza+ banditswe mu gitabo cy’ibyabaye muri icyo gihe, kugeza mu gihe cya Yohanani mwene Eliyashibu.
24 Abatware b’Abalewi ni Hashabiya, Sherebiya,+ Yeshuwa mwene Kadimiyeli+ n’abavandimwe babo bahagararaga bateganye na bo mu gihe cyo gusingiza Imana no kuyishimira hakurikijwe itegeko+ rya Dawidi umuntu w’Imana y’ukuri, itsinda rimwe ry’abarinzi rigategana n’irindi tsinda ry’abarinzi.
25 Mataniya,+ Bakibukiya, Obadiya, Meshulamu, Talumoni na Akubu+ bari abarinzi b’amarembo+ barindaga amazu y’ububiko yo ku marembo.
26 Abo babayeho mu gihe cya Yoyakimu+ mwene Yeshuwa+ mwene Yosadaki,+ no mu gihe cya Nehemiya+ guverineri na Ezira+ umutambyi akaba n’umwandukuzi.+
27 Mu gihe cyo gutaha+ inkuta za Yerusalemu bashatse Abalewi babavana aho babaga hose, babazana i Yerusalemu kugira ngo bizihize ibirori byo gutaha izo nkuta, kandi banezerwe baririmba indirimbo+ zo gushimira+ Imana, bacuranga ibyuma birangira n’inanga+ na nebelu.+
28 Abakomoka ku baririmbyi bateranira hamwe baturutse mu Ntara,*+ mu turere dukikije Yerusalemu no mu midugudu y’ab’i Netofa,+
29 n’i Beti-Gilugali+ no mu mirima y’i Geba+ no muri Azimaveti,+ kuko abaririmbyi bari bariyubakiye imidugudu+ impande zose za Yerusalemu.
30 Nuko abatambyi n’Abalewi bariyeza,+ beza na rubanda+ n’amarembo+ n’inkuta.+
31 Hanyuma nzana abatware+ b’Abayuda mbashyira hejuru y’urukuta. Nanone nshyiraho imitwe ibiri minini y’abaririmbyi baririmba indirimbo zo gushimira Imana+ bari mu mutambagiro, umutwe umwe unyura mu ruhande rw’iburyo hejuru y’urukuta ugana ku Irembo rinyuzwamo ivu ry’imyanda.+
32 Hoshaya na kimwe cya kabiri cy’abatware b’i Buyuda barabakurikira,
33 bari kumwe na Azariya na Ezira na Meshulamu
34 na Yuda na Benyamini na Shemaya na Yeremiya.
35 Nanone mu bahungu b’abatambyi bari bafite impanda,+ harimo Zekariya mwene Yonatani mwene Shemaya mwene Mataniya mwene Mikaya mwene Zakuri+ mwene Asafu,+
36 n’abavandimwe be, ari bo Shemaya na Azareli na Milalayi na Gilalayi na Mayi na Netaneli na Yuda na Hanani, bafite ibikoresho+ by’umuzika bya Dawidi umuntu w’Imana y’ukuri; kandi Ezira+ umwandukuzi yari abarangaje imbere.
37 Bageze ku Irembo ry’Iriba+ bakomeza imbere yabo baca hejuru y’Amadarajya+ y’Umurwa wa Dawidi+ aho urukuta ruzamuka, hejuru y’Inzu ya Dawidi, maze bagera ku Irembo ry’Amazi+ iburasirazuba.
38 Undi mutwe w’abaririmbyi baririmbaga indirimbo zo gushimira Imana+ wagendaga imbere nanjye nkagenda inyuma yawo ndi kumwe na kimwe cya kabiri cya rubanda, tugenda ku rukuta tunyura hejuru y’Umunara w’Ifuru+ tugera ku Rukuta Rugari,+
39 tunyura hejuru y’Irembo rya Efurayimu+ dukomereza ku Irembo ry’Umurwa wa Kera+ maze tugera ku Irembo ry’Amafi+ no ku Munara wa Hananeli+ no ku Munara wa Meya,+ tugera no ku Irembo ry’Intama;+ nuko bageze ku Irembo ry’Abarinzi barahagarara.
40 Amaherezo ya mitwe ibiri y’abaririmbyi baririmbaga indirimbo zo gushimira Imana+ ihagarara ku nzu+ y’Imana y’ukuri, nanjye mpahagarara ndi kumwe na kimwe cya kabiri cy’abatware,+
41 n’abatambyi, ari bo Eliyakimu na Maseya na Miniyamini na Mikaya na Eliyowenayi na Zekariya na Hananiya bafite impanda,+
42 na Maseya na Shemaya na Eleyazari na Uzi na Yehohanani na Malikiya na Elamu na Ezeri. Kandi abaririmbyi bakomezaga kuririmba+ bayobowe na Izurahiya.
43 Nuko kuri uwo munsi batamba ibitambo+ byinshi kandi baranezerwa,+ kuko Imana y’ukuri ari yo yari yatumye banezerwa bakagira ibyishimo byinshi.+ Abagore+ n’abana+ na bo baranezerewe, ku buryo amajwi y’ibyishimo by’abari i Yerusalemu yumvikaniraga kure.+
44 Nanone kuri uwo munsi hashyizweho abagabo bashinzwe ibyumba+ by’ububiko,+ iby’amaturo,+ iby’imiganura+ n’ibishyirwamo icya cumi,+ kugira ngo bajye bashyiramo imigabane yaturukaga mu mirima ikikije imigi, iyo amategeko+ yageneraga abatambyi n’Abalewi;+ kuko ibyishimo bya Yuda byatewe n’abatambyi n’Abalewi+ bakoraga imirimo yabo.
45 Nuko batangira gusohoza inshingano+ Imana yabo yabahaye, n’inshingano yo kwiyeza,+ bita no ku baririmbyi+ n’abarinzi b’amarembo+ bakurikije itegeko rya Dawidi n’umuhungu we Salomo,
46 kuko mu bihe bya kera, mu gihe cya Dawidi na Asafu, habagaho abatware b’abaririmbyi+ n’indirimbo yo gusingiza Imana no kuyishimira.+
47 Kandi Abisirayeli bose bo mu gihe cya Zerubabeli+ no mu gihe cya Nehemiya+ batangaga imigabane igenewe abaririmbyi+ n’abarinzi b’amarembo,+ hakurikijwe ibyo bakeneraga buri munsi; kandi babyerezaga Abalewi,+ Abalewi na bo bakabyereza bene Aroni.