Nahumu 3:1-19
3 Umugi uvusha amaraso ugushije ishyano,+ umugi wuzuye uburiganya n’ubujura. Ntusiba gusahura!
2 Umva uko ikiboko kivuza ubuhuha,+ umva urusaku rw’inziga z’amagare, imirindi y’amafarashi yiruka cyane n’ikiriri cy’amagare y’intambara anyaruka.+
3 Dore ugendera ku ifarashi, dore inkota ishashagirana, icumu rirabagirana,+ abantu benshi bishwe, n’ibirundo by’imirambo; hari intumbi zitagira ingano. Bakomeza gusitara ku ntumbi zabo.
4 Byatewe n’ibikorwa byinshi by’ubusambanyi bw’indaya,+ ireshyeshya abantu uburanga bwayo, umupfumukazi w’umuhanga ugusha amahanga mu mutego binyuze ku bikorwa bye by’ubusambanyi, agashukisha imiryango ubupfumu bwe.+
5 Yehova nyir’ingabo aravuze ati “dore mpagurukiye kukurwanya,+ kandi nzazamura ingutiya yawe nyigeze mu maso, ntume amahanga areba ubwambure bwawe,+ ubwami burebe isoni zawe.
6 Nzakujugunyaho ibintu biteye ishozi+ nkugire uwo gusuzugurwa; nzakugira igishungero.+
7 Uzakubona wese azaguhunga+ avuge ati ‘Nineve yarasahuwe! Ni nde uzayiririra?’ Nzakura he abo kuguhumuriza?
8 Ese uruta No-Amoni+ yari yicaye ku nkombe z’imigende ya Nili?+ Yari ikikijwe n’amazi, ubukungu bwayo buva mu nyanja, kandi inyanja ni yo yari urukuta rwayo.
9 Etiyopiya yari imbaraga zayo nyinshi; Egiputa na yo+ yari imbaraga zayo zitagira imipaka. Puti n’Abanyalibiya barayifashaga.+
10 No-Amoni na we yagombaga kujyanwa mu bunyage, kandi yajyanywe mu bunyage.+ Abana be bajanjaguriwe mu mayira yose,+ abanyacyubahiro be bakorerwaho ubufindo,+ abakomeye be bose baboheshwa imihama.+
11 “Wowe ubwawe uzasinda;+ uzahinduka ikintu gihishwe.+ Uzajya kwihisha mu gihome uhunga umwanzi wawe.+
12 Ibihome byawe byose bimeze nk’ibiti by’imitini biriho imbuto zeze mbere y’izindi. Iyo babinyeganyeje imbuto zabyo zigwa mu kanwa k’umuryi.+
13 “Dore ingabo zawe zimeze nk’abagore.+ Amarembo y’igihugu cyawe azakingurirwa abanzi bawe. Umuriro uzakongora ibihindizo byawe.+
14 Voma amazi witegura kugotwa.+ Komeza ibihome byawe.+ Jya mu rwondo kandi ukate ibumba; fata iforomo y’amatafari.
15 Aho na ho, umuriro uzahagusanga ugukongore. Inkota ni yo izakwica.+ Izakurya nk’uko ibihore birya ibyatsi.+ Nimwikusanye mube benshi cyane nk’ibihore; nimwikusanye mube benshi cyane nk’inzige.
16 Wagwije abacuruzi barusha ubwinshi inyenyeri zo mu kirere.+
“Ibihore biriyuburura, hanyuma bikaguruka.
17 Abarinzi bawe bameze nk’inzige, abantu bawe binjiza abandi mu ngabo bameze nk’irumbo ry’inzige. Zikambika ku ruzitiro rw’amabuye ku munsi w’imbeho, ariko izuba ryarasa zigahita ziguruka. Aho ziri ntihamenyekana.+
18 “Yewe mwami wa Ashuri we, abungeri bawe barahunyiza,+ abanyacyubahiro bawe bigumiye mu mazu yabo.+ Abaturage bawe batataniye ku misozi, habuze ubakoranyiriza hamwe.+
19 Ibyago byawe nta kizabigabanya. Uruguma rwawe ntiruzakira.+ Abazumva ibyawe bose bazakoma mu mashyi bakwishima hejuru,+ kuko nta n’umwe utagiriye nabi.”+