Mika 3:1-12

3  Nuko ndavuga nti “nimutege amatwi mwa batware ba Yakobo mwe, namwe bakuru b’inzu ya Isirayeli.+ Ese si mwe mwari mukwiriye kumenya ubutabera?+  Mwanga ibyiza+ mugakunda ibibi,+ mugashishimura uruhu ku bantu, mukomora n’inyama ku magufwa yabo.+  Mwariye inyama z’abagize ubwoko bwanjye,+ mubakuraho uruhu, mucoca amagufwa yabo, mujanjagura amagufwa yabo amera nk’ayo gushyira mu nkono nini, n’inyama zo gushyira mu cyungo.+  Icyo gihe bazatabaza Yehova, ariko ntazabasubiza.+ Icyo gihe azabahisha mu maso he,+ bitewe n’ibibi bakoze.+  “Ibi ni byo Yehova avuga ku birebana n’abahanuzi bayobya ubwoko bwanjye:+ iyo hagize ubaha icyo kurya+ baravuga bati ‘ni amahoro,’+ utagize icyo abashyira mu kanwa bakamurwanya.+  ‘Ni yo mpamvu ijoro rizabagwaho+ ntimugire icyo mwongera kwerekwa.+ Muzaba mu mwijima ku buryo mutazashobora kuragura. Izuba rizarengera ku bahanuzi kandi amanywa azabahindukira umwijima.+  Ba bamenya+ bazakorwa n’isoni+ n’abapfumu+ bazamanjirwa. Bose bazatwikira ubwanwa bwo hejuru y’umunwa+ kuko Imana itazabasubiza.’”+  Naho jye nzuzura imbaraga ziturutse ku mwuka wa Yehova, ngire ubutabera n’ubutwari,+ kugira ngo menyeshe Yakobo ubwigomeke bwe, na Isirayeli mumenyeshe icyaha cye.+  Nimutege amatwi ibi mwa batware b’inzu ya Yakobo mwe namwe bakuru b’inzu ya Isirayeli,+ mwe mwanga ubutabera, mukagoreka ikintu cyose kigororotse;+ 10  mwubakisha Siyoni ibikorwa byo kumena amaraso, Yerusalemu mukayubakisha ibikorwa byo gukiranirwa.+ 11  Abatware baho baca imanza ari uko bahawe impongano,+ abatambyi baho bigishiriza ibihembo,+ abahanuzi baho bakaragurira amafaranga.+ Nyamara bakomeza kwishingikiriza kuri Yehova bavuga bati “ese Yehova ntari hagati muri twe?+ Nta byago bizatugeraho.”+ 12  Ni cyo gituma Siyoni izahingwa nk’umurima ari mwe izize; Yerusalemu izahinduka amatongo,+ n’umusozi w’urusengero ube nk’ahantu hirengeye h’ishyamba.

Ibisobanuro ahagana hasi