Matayo 9:1-38
9 Nuko yurira ubwato, arambuka ajya mu mugi w’iwabo.+
2 Hanyuma bamuzanira umuntu waremaye wari uryamye ku buriri.+ Yesu abonye ukwizera kwabo, abwira icyo kirema ati “komera mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”+
3 Maze bamwe mu banditsi barabwirana bati “uyu muntu aratuka Imana.”+
4 Yesu amenye ibyo batekereza+ arababaza ati “kuki mutekereza ibintu bibi mu mitima yanyu?+
5 None se ari ukuvuga ngo ibyaha byawe urabibabariwe, cyangwa ngo haguruka ugende, icyoroshye ni ikihe?+
6 Icyakora kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha, . . .”+ hanyuma abwira uwo muntu waremaye ati “haguruka ufate uburiri bwawe utahe.”+
7 Nuko arahaguruka arataha.
8 Abantu benshi bari aho babibonye baratinya, maze basingiza Imana+ yahaye abantu ububasha+ nk’ubwo.
9 Hanyuma Yesu avuye aho ngaho, abona umugabo witwaga Matayo yicaye ku biro by’imisoro, aramubwira ati “nkurikira ube umwigishwa wanjye.”+ Uwo mwanya arahaguruka aramukurikira.+
10 Nyuma yaho ubwo yari mu nzu ari ku meza,+ abakoresha b’ikoro benshi n’abanyabyaha na bo baraza bicarana na Yesu n’abigishwa be.
11 Ariko Abafarisayo babibonye babwira abigishwa be bati “kuki umwigisha wanyu asangira n’abakoresha b’ikoro n’abanyabyaha?”+
12 Yesu abumvise arababwira ati “abantu bazima si bo bakeneye umuganga,+ ahubwo abarwayi ni bo bamukeneye.
13 Nimugende mwige icyo aya magambo asobanura ngo ‘icyo nshaka ni imbabazi si ibitambo.’+ Sinazanywe no guhamagara abakiranutsi, ahubwo nazanywe no guhamagara abanyabyaha.”
14 Hanyuma abigishwa ba Yohana basanga Yesu maze baramubaza bati “kuki twebwe n’Abafarisayo dufite akamenyero ko kwiyiriza ubusa, ariko abigishwa bawe bo bakaba batiyiriza ubusa?”+
15 Yesu arabasubiza ati “incuti z’umukwe ntizifite impamvu yo kugaragaza umubabaro igihe cyose umukwe+ akiri kumwe na zo. Ariko igihe kizagera ubwo umukwe azabakurwamo,+ icyo gihe ni bwo baziyiriza ubusa.+
16 Nta wutera ikiremo gishya ku mwenda ushaje, kuko cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika.+
17 Nta n’ubwo abantu bashyira divayi nshya mu mpago z’impu zishaje, kuko babikoze izo mpago zaturika maze divayi ikameneka, n’izo mpago zikangirika.+ Ahubwo abantu bashyira divayi nshya mu mpago nshya z’uruhu, byombi ntibigire icyo biba.”+
18 Igihe yari akibabwira ibyo, haza umutware+ aramwegera aramuramya,+ aramubwira ati “ubu umukobwa wanjye agomba kuba yapfuye.+ Ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe araba muzima.”+
19 Nuko Yesu arahaguruka, aherako aramukurikira; abigishwa be na bo baramukurikira.
20 Umugore wari umaze imyaka cumi n’ibiri ava amaraso,+ aturuka inyuma ye akora ku ncunda z’umwitero we,+
21 kuko yibwiraga ati “ninkora gusa ku mwitero we ndakira.”+
22 Yesu arahindukira, maze amubonye aramubwira ati “mukobwa, komera. Ukwizera kwawe kwagukijije.”+ Kuva ubwo uwo mugore arakira.+
23 Yesu ageze mu nzu ya wa mutware,+ abona abavuza imyironge n’imbaga y’abantu bavurunganye basakuza cyane,+
24 aravuga ati “nimusohoke, kuko ako gakobwa katapfuye; ahubwo karasinziriye.”+ Avuze atyo batangira kumuseka bamukwena.+
25 Abantu bamaze gusohoka, arinjira afata ukuboko kw’ako gakobwa,+ nuko karahaguruka.+
26 Birumvikana ko iyo nkuru yasakaye muri ako karere kose.
27 Yesu avuyeyo, abagabo babiri b’impumyi+ baramukurikira basakuza cyane bati “Mwene Dawidi, tugirire imbabazi.”+
28 Amaze kwinjira mu nzu, abo bagabo b’impumyi baza aho ari, maze Yesu arababaza ati “mbese mwizera+ ko nshobora kubikora?” Baramusubiza bati “yego Mwami.”
29 Hanyuma akora ku maso yabo,+ arababwira ati “bibabere nk’uko ukwizera kwanyu kuri.”
30 Nuko amaso yabo arahumuka. Icyakora Yesu arabihanangiriza cyane ati “muramenye ntihagire umuntu ubimenya.”+
31 Ariko bageze hanze, bamwamamaza muri ako karere hose.+
32 Bavuye aho, abantu bamuzanira ikiragi cyatewe n’umudayimoni.+
33 Amaze kwirukana uwo mudayimoni, icyo kiragi kiravuga.+ Abantu baratangara,+ baravuga bati “nta na rimwe higeze haboneka ikintu nk’iki muri Isirayeli.”
34 Ariko Abafarisayo baravuga bati “umutware w’abadayimoni ni we umuha kwirukana abadayimoni.”+
35 Nuko Yesu agenderera imigi yose n’imidugudu yose, yigisha mu masinagogi yabo kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bw’uburyo bwose.+
36 Abonye imbaga y’abantu yumva abagiriye impuhwe,+ kuko bari bameze nk’intama zitagira umwungeri,+ zashishimuwe kandi zitatanye.
37 Nuko abwira abigishwa be ati “rwose, ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake.+
38 Ku bw’ibyo rero, nimwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye.”+