Matayo 8:1-34

8  Amaze kumanuka kuri uwo musozi abantu benshi baramukurikira.  Nuko haza umubembe+ aramuramya, aramubwira ati “Mwami, ubishatse ushobora kunkiza.”  Nuko arambura ukuboko amukoraho, aravuga ati “ndabishaka. Kira.”+ Ako kanya ibibembe bye birakira.+  Nuko Yesu aramubwira ati “uramenye ntugire uwo ubibwira.+ Ahubwo genda wiyereke umutambyi+ kandi utange ituro+ ryategetswe na Mose, kugira ngo bibabere ubuhamya.”  Yinjiye i Kaperinawumu,+ umutware utwara umutwe w’abasirikare aza aho ari aramwinginga  ati “Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu, arwaye indwara yatumye agagara kandi iramubabaza bikabije.”  Na we aramusubiza ati “ningerayo ndamukiza.”  Uwo mutware aramusubiza ati “Nyagasani, si ndi umuntu ukwiriye ku buryo wakwinjira iwanjye, ahubwo vuga gusa umugaragu wanjye arakira.  Nanjye mfite abantegeka, nkagira n’abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘genda!,’+ aragenda; nabwira undi nti ‘ngwino!,’ akaza; nabwira umugaragu wanjye nti ‘kora iki!,’ akagikora.” 10  Yesu abyumvise biramutangaza cyane, maze abwira abari bamukurikiye ati “ndababwira ukuri ko nta muntu n’umwe nigeze mbona muri Isirayeli, ufite ukwizera gukomeye bene aka kageni.+ 11  Ariko ndababwira ko hari benshi bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba,+ bakaza bakicarana ku meza na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami+ bw’ijuru;+ 12  abana b’ubwami+ bo bazajugunywa hanze mu mwijima. Aho ni ho bazaririra, bakahahekenyera amenyo.”+ 13  Nuko Yesu abwira uwo mutware utwara umutwe w’abasirikare ati “igendere. Rwose bikubere nk’uko ukwizera kwawe kuri.”+ Uwo mwanya wa mugaragu arakira. 14  Hanyuma Yesu ageze kwa Petero abona nyirabukwe+ wa Petero aryamye ahinda umuriro.+ 15  Nuko amukora ku kuboko+ umuriro urashira, maze arahaguruka atangira kumukorera.+ 16  Ariko bugorobye, abantu bamuzanira abantu benshi bari batewe n’abadayimoni. Nuko yirukana iyo myuka mibi avuze ijambo rimwe gusa, kandi akiza abari bamerewe nabi bose, 17  kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yesaya bisohore, ngo “we ubwe yishyizeho indwara zacu kandi atwara uburwayi bwacu.”+ 18  Yesu abonye imbaga y’abantu yari imukikije, ategeka ko bambuka bakajya ku nkombe yo hakurya.+ 19  Maze haza umwanditsi aramubwira ati “Mwigisha, nzagukurikira aho uzajya hose.”+ 20  Ariko Yesu aramubwira ati “ingunzu zifite amasenga n’inyoni zo mu kirere zifite aho zitaha, ariko Umwana w’umuntu ntagira n’aho kurambika umusaya.”+ 21  Nuko undi wo mu bigishwa be aramubwira ati “Mwami, nyemerera mbanze njye guhamba data.” 22  Yesu aramubwira ati “komeza unkurikire, ureke abapfuye bahambe abapfu babo.”+ 23  Yuriye ubwato,+ abigishwa be baramukurikira. 24  Nuko inyanja irivumbagatanya cyane, ku buryo ubwato bwarengerwaga n’imiraba. Icyakora we yari asinziriye.+ 25  Baraza baramukangura+ baramubwira bati “Mwami, dukize tugiye gupfa!” 26  Ariko arababwira ati “ni iki gitumye mukuka umutima mwa bafite ukwizera guke mwe?”+ Arahaguruka acyaha imiyaga n’inyanja, maze haba ituze ryinshi.+ 27  Nuko abigishwa be baratangara cyane baravuga bati “uyu ni muntu ki,+ ku buryo imiyaga n’inyanja na byo bimwumvira?” 28  Amaze kugera hakurya mu gihugu cy’Abagadareni,+ ahahurira n’abagabo babiri baturutse mu irimbi batewe n’abadayimoni;+ bari abanyamahane bidasanzwe, ku buryo nta muntu watinyukaga kunyura iyo nzira. 29  Nuko barasakuza cyane bavuga bati “turapfa iki nawe Mwana w’Imana?+ Waje kutubabaza+ igihe cyagenwe kitaragera?”+ 30  Ariko hirya yabo kure hari umugana w’ingurube nyinshi zarishaga. 31  Hanyuma abo badayimoni baramwinginga bati “nutwirukana, utwohereze muri uriya mugana w’ingurube.”+ 32  Na we arababwira ati “ngaho nimugende!” Babavamo baragenda, binjira muri za ngurube, maze izo ngurube zose ziruka zigana ku gacuri ziroha mu nyanja, zipfira mu mazi.+ 33  Ariko abashumba barahunga, bageze mu mugi bavuga ibyabaye byose, ndetse n’ibyabaye kuri ba bagabo bari batewe n’abadayimoni. 34  Nuko abo mu mugi bose bajya aho Yesu yari ari, bamaze kumubona bamusaba bakomeje ngo ave mu turere twabo.+

Ibisobanuro ahagana hasi