Matayo 7:1-29

7  “Nimureke gucira abandi urubanza,+ kugira ngo namwe mutazarucirwa,  kuko urubanza muca ari rwo namwe muzacirwa,+ kandi urugero mugeramo akaba ari rwo namwe muzagererwamo.+  None se kuki ubona akatsi kari mu jisho ry’umuvandimwe wawe, ariko ukirengagiza ingiga iri mu jisho ryawe?+  Cyangwa se wabasha ute kubwira umuvandimwe wawe uti ‘oroshya ngukure akatsi mu jisho,’ mu gihe mu jisho ryawe harimo ingiga?+  Wa ndyarya we! Banza ukure iyo ngiga mu jisho ryawe, ni bwo uzabasha kureba neza uko wakura akatsi mu jisho ry’umuvandimwe wawe.  “Ikintu cyera ntimukagihe imbwa,+ cyangwa ngo amasaro yanyu muyajugunye imbere y’ingurube, kugira ngo zitayaribata+ hanyuma zigahindukira zikabatanyaguza.  “Mukomeze gusaba+ muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga+ muzakingurirwa.  Usaba wese arahabwa,+ umuntu wese ushaka arabona, n’umuntu wese ukomanga azakingurirwa.  Mu by’ukuri se, ni nde muri mwe umwana we+ yasaba umugati akamuha ibuye? 10  Cyangwa se wenda yamusaba ifi akamuha inzoka? 11  None se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi,+ So wo mu ijuru we ntazarushaho guha ibintu byiza+ ababimusaba? 12  “Nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira,+ ni byo namwe mugomba kubagirira. Mu by’ukuri, ibyo ni byo Amategeko n’amagambo y’Abahanuzi bisobanura.+ 13  “Nimwinjirire mu irembo rifunganye,+ kuko inzira ijyana abantu kurimbuka ari ngari kandi ari nini, n’abayinyuramo bakaba ari benshi. 14  Ariko irembo rifunganye n’inzira ijyana abantu ku buzima ni nto cyane, kandi abayibona ni bake.+ 15  “Mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma+ baza aho muri bitwikiriye uruhu rw’intama,+ ariko imbere muri bo ari amasega y’inkazi.+ 16  Muzabamenyera+ ku mbuto zabo. Mbese hari uwasarura imizabibu ku mahwa, cyangwa imbuto z’umutini ku bitovu?+ 17  Mu buryo nk’ubwo, igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose cyera imbuto zitagira umumaro.+ 18  Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto zitagira umumaro, kandi n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza. 19  Igiti cyose kitera imbuto nziza kiratemwa kikajugunywa mu muriro.+ 20  Ubwo rero, abo bantu muzabamenyera ku mbuto zabo.+ 21  “Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora+ ibyo Data wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo.+ 22  Benshi bazambwira kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami,+ ntitwahanuye mu izina ryawe, tukirukana abadayimoni mu izina ryawe kandi tugakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’+ 23  Nyamara icyo gihe nzaberurira nti ‘sinigeze kubamenya!+ Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko.’+ 24  “Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wumva aya magambo yanjye akayakurikiza, azamera nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.+ 25  Nuko imvura iragwa haba imyuzure ndetse n’imiyaga irahuha maze byikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yari ifite urufatiro rushinze ku rutare. 26  Nanone kandi, umuntu wese wumva aya magambo yanjye ntayakurikize,+ azamera nk’umuntu w’umupfapfa+ wubatse inzu ye ku musenyi. 27  Hanyuma imvura iragwa haba imyuzure ndetse n’imiyaga irahuha, maze byikubita kuri iyo nzu+ iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.”+ 28  Yesu amaze kuvuga ayo magambo, abantu batangazwa+ n’uburyo bwe bwo kwigisha, 29  kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ubutware,+ ntamere nk’abanditsi babo.

Ibisobanuro ahagana hasi