Matayo 6:1-34
6 “Mwirinde cyane mudakorera ibyo gukiranuka+ kwanyu imbere y’abantu kugira ngo babarebe; naho ubundi nta ngororano So wo mu ijuru yazabaha.
2 Ku bw’ibyo rero, nugira icyo uha umukene,+ ntukavuze impanda+ nk’uko indyarya zibigenza mu masinagogi no mu mayira, kugira ngo abantu bazishime. Ndababwira ukuri ko baba bamaze guhabwa ingororano yabo yose.
3 Ariko wowe nugira icyo uha umukene, ukuboko kwawe kw’ibumoso ntikukamenye icyo ukuboko kwawe kw’iburyo gukoze,
4 kugira ngo icyo wahaye umukene kibe ibanga; ni bwo So wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azakwitura.+
5 “Nanone nimusenga, ntimukamere nk’abantu b’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze+ mu masinagogi no mu mahuriro y’imihanda kugira ngo abantu babarebe.+ Ndababwira ukuri ko baba bamaze guhabwa ingororano yabo yose.
6 Icyakora wowe nusenga, ujye winjira mu cyumba+ cyawe maze numara gukinga urugi, ubone gusenga So uba ahiherereye;+ ni bwo So wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azakwitura.
7 Mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo+ nk’uko abantu b’isi babigenza, bibwira ko amagambo menshi bavuga azatuma bumvwa.
8 Bityo rero, ntimukamere nka bo, kuko Imana, ari yo So, iba izi ibyo mukeneye+ na mbere y’uko mugira icyo muyisaba.
9 “Ku bw’ibyo rero, mujye musenga mutya+ muti
“‘Data uri mu ijuru, izina ryawe+ niryezwe.+
10 Ubwami+ bwawe nibuze. Ibyo ushaka+ bikorwe mu isi+ nk’uko bikorwa mu ijuru.
11 Uyu munsi uduhe ibyokurya by’uyu munsi;+
12 kandi utubabarire imyenda yacu, nk’uko natwe tubabarira abaturimo imyenda.+
13 Ntudutererane mu bitwoshya,+ ahubwo udukize umubi.’+
14 “Nimubabarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we azabababarira ibyaha byanyu.+
15 Ariko nimutababarira abantu ibyaha byabo, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.+
16 “Nimwiyiriza ubusa,+ ntimugakomeze kugaragaza umubabaro mu maso nk’abantu b’indyarya, kuko bahindanya mu maso habo kugira ngo abantu babone ko biyirije ubusa.+ Ndababwira ukuri ko baba bamaze guhabwa ingororano yabo yose.
17 Ariko wowe niwiyiriza ubusa, wisige amavuta mu mutwe kandi ukarabe mu maso,+
18 kugira ngo utagaragara imbere y’abantu ko wiyirije ubusa, ahubwo ugaragare ko wiyirije ubusa imbere ya So wo mu ijuru uri ahiherereye;+ ni bwo So wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azakwitura.
19 “Nimureke kwibikira ubutunzi+ mu isi, aho udukoko n’ingese biburya, n’abajura bapfumura bakabwiba.
20 Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru,+ aho udukoko n’ingese bitaburya,+ n’abajura ntibapfumure ngo babwibe.
21 Kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari na ho umutima wawe uzaba.
22 “Itara ry’umubiri ni ijisho.+ Ubwo rero, niba ijisho ryawe riboneje ku kintu kimwe, umubiri wawe wose uzagira umucyo.
23 Ariko niba ijisho ryawe riboneje ku bintu bibi,+ umubiri wawe wose uzaba mu mwijima. Niba mu by’ukuri umucyo ukurimo ari umwijima, mbega ukuntu uwo mwijima uba ari mwinshi cyane!+
24 “Nta wushobora kuba umugaragu w’abatware babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi,+ cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.+
25 “Ku bw’ibyo rero, dore ibyo mbabwira: ntimukomeze guhangayikira+ ubugingo bwanyu mwibaza icyo muzarya cyangwa icyo muzanywa, cyangwa ngo muhangayikire imibiri yanyu mwibaza icyo muzambara.+ Mbese ubugingo ntiburuta ibyokurya, n’umubiri ukaruta imyambaro?+
26 Nimwitegereze mwitonze inyoni+ zo mu kirere: ntizibiba cyangwa ngo zisarure, cyangwa ngo zihunike mu bigega; nyamara So wo mu ijuru arazigaburira. None se ntimuzirusha agaciro?+
27 Ni nde muri mwe ushobora kongera n’umukono* umwe ku gihe ubuzima bwe buzamara,+ abiheshejwe no guhangayika?
28 Nanone ku birebana n’imyambaro, ni iki gituma muhangayika? Muvane isomo ku ndabyo+ zo mu gasozi, ukuntu zikura: ntizigoka cyangwa ngo zibohe imyenda.
29 Ariko ndababwira ko na Salomo+ mu ikuzo rye ryose atigeze arimba nka rumwe muri izo ndabyo.
30 Niba se Imana yambika ityo ubwatsi bwo mu gasozi buba buriho uyu munsi ejo bukajugunywa mu ziko, ntizarushaho kubambika mwa bafite ukwizera guke mwe?+
31 Ku bw’ibyo rero, ntimugahangayike+ na rimwe mwibaza muti ‘tuzarya iki?,’ cyangwa muti ‘tuzanywa iki?,’ cyangwa muti ‘tuzambara iki?’
32 Ibyo byose ni byo abantu b’isi bamaranira, kandi So wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose.+
33 “Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo.+ Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa.+
34 Bityo rero, ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo,+ kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.