Matayo 5:1-48
5 Abonye imbaga y’abantu arazamuka ajya ku musozi, amaze kwicara abigishwa be baza aho ari.
2 Nuko atangira kubigisha agira ati
3 “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka,+ kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.+
4 “Hahirwa abarira, kuko bazahozwa.+
5 “Hahirwa abitonda,+ kuko bazaragwa isi.+
6 “Hahirwa abafite inzara n’inyota+ byo gukiranuka, kuko bazahazwa.+
7 “Hahirwa abanyambabazi,+ kuko bazazigirirwa.
8 “Hahirwa abafite umutima uboneye,+ kuko bazabona Imana.+
9 “Hahirwa abaharanira amahoro,+ kuko bazitwa ‘abana+ b’Imana.’
10 “Hahirwa abatotezwa+ bazira gukiranuka, kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
11 “Muzishime abantu nibabatuka,+ bakabatoteza+ kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora.
12 Muzishime kandi munezerwe cyane,+ kuko ingororano zanyu+ ari nyinshi mu ijuru; kuko uko ari ko batoteje abahanuzi+ bababanjirije.
13 “Muri umunyu+ w’isi. Ariko se umunyu uramutse ukayutse, wasubirana uburyohe bwawo ute? Nta kindi wakoreshwa, ahubwo wajugunywa hanze+ abantu bakawukandagira.
14 “Muri umucyo w’isi.+ Umugi wubatswe ku musozi ntushobora kwihisha.
15 Abantu ntibacana itara ngo baritwikirize igitebo,+ ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.
16 Namwe mujye mureka umucyo wanyu+ umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza+ maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo.+
17 “Ntimutekereze ko naje kuvanaho Amategeko+ cyangwa ibyavuzwe n’Abahanuzi. Sinaje kubivanaho, ahubwo naje kubisohoza.+
18 Ndababwira ukuri ko ijuru n’isi byavaho,+ aho kugira ngo akanyuguti gato cyangwa agace k’inyuguti kavanwe ku Mategeko, ibintu byose bivugwamo bidasohoye.+
19 Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wica+ rimwe muri ayo mategeko yoroheje kurusha ayandi kandi akigisha abantu kuyica, azitwa ‘uworoheje’ ku birebana n’ubwami bwo mu ijuru.+ Naho umuntu wese uyakurikiza kandi akayigisha abandi,+ uwo azitwa ‘ukomeye’+ ku birebana n’ubwami bwo mu ijuru.
20 Ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutagwira ngo kurute ukw’abanditsi n’Abafarisayo,+ mutazinjira+ mu bwami bwo mu ijuru.
21 “Mwumvise ko abo mu bihe bya kera babwiwe ngo ‘ntukice,+ ahubwo umuntu wese wica+ undi azabibazwa mu rukiko.’+
22 Nyamara jye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kurakarira+ umuvandimwe we azabibazwa+ mu rukiko, umuntu wese ubwira umuvandimwe we amagambo atavugwa y’agasuzuguro azabibazwa n’Urukiko rw’Ikirenga, naho umuntu wese ubwira undi ati ‘wa gicucu cy’ikiburaburyo we!,’ azaba akwiriye guhanirwa mu muriro wa Gehinomu.*+
23 “Ku bw’ibyo rero, niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro,+ wagerayo ukibuka ko hari icyo umuvandimwe wawe akurega,+
24 siga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure n’umuvandimwe wawe,+ hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe.+
25 “Jya wihutira gukemura ibibazo ufitanye n’ukurega ukiri kumwe na we mu nzira mugiye mu rukiko, kugira ngo ukurega+ atagushyikiriza umucamanza, umucamanza na we akagushyikiriza umukozi w’urukiko, na we akakujugunya mu nzu y’imbohe.
26 Ndakubwira ukuri ko utazayisohokamo utaramara kwishyura n’igiceri cy’agaciro gake cyane cyaba gisigaye.+
27 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ntugasambane.’+
28 Ariko jye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore+ kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana+ na we mu mutima we.+
29 Niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubera igisitaza, rinogore maze urijugunye kure,+ kuko icyarushaho kukubera cyiza ari uko watakaza rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose ujugunywe+ muri Gehinomu.
30 Nanone niba ukuboko kwawe kw’iburyo kukubera igisitaza, uguce maze ukujugunye kure yawe,+ kuko icyarushaho kukubera cyiza ari uko watakaza rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose ushyirwe muri Gehinomu.
31 “Nanone byaravuzwe ngo ‘umuntu wese utana+ n’umugore we amuhe icyemezo cy’ubutane.’+
32 Icyakora jye ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we atamuhoye gusambana,+ aba amutegeje ubusambanyi,+ kandi ko umuntu wese ushyingiranwa n’umugore watanye* n’umugabo we aba asambanye.+
33 “Nanone mwumvise ko abo mu bihe bya kera babwiwe ngo ‘ntukarahirire+ icyo utazakora, ahubwo ujye uhigura umuhigo wahigiye Yehova.’+
34 Ariko jye ndababwira ko mutagomba kurahira+ rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y’ubwami y’Imana,+
35 cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge+ byayo, cyangwa Yerusalemu kuko ari umurwa+ w’Umwami ukomeye.
36 Kandi ntukarahire umutwe wawe, kuko utabasha guhindura agasatsi na kamwe ngo kabe umweru cyangwa umukara.
37 Ahubwo Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya,+ kuko ibirenze kuri ibyo bituruka ku mubi.+
38 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ijisho rihorerwe irindi n’iryinyo rihorerwe irindi.’+
39 Icyakora jye ndababwira kutarwanya umuntu mubi. Ahubwo ugukubise urushyi ku itama+ ry’iburyo ujye umuhindurira n’irindi.
40 Nihagira ushaka kujya kukurega mu rukiko ngo akwambure umwenda wawe, umuhe n’umwitero wawe na wo awujyane.+
41 Niba umuntu ufite ububasha aguhase ngo mujyane mu kirometero kimwe, ujyane na we mu birometero bibiri.+
42 Ugusabye ujye umuha, kandi ntugatere umugongo umuntu ushaka ko umuguriza nta nyungu.+
43 “Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘ujye ukunda mugenzi wawe+ wange umwanzi wawe.’+
44 Icyakora dore jye icyo mbabwiye: mukomeze gukunda abanzi banyu+ kandi musenge musabira ababatoteza,+
45 kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba So wo mu ijuru,+ kuko atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.+
46 None se niba mukunda ababakunda gusa, muzagororerwa iki?+ Abakoresha b’ikoro na bo si uko babigenza?
47 Kandi se niba musuhuza abavandimwe banyu gusa, ni ikihe kintu kidasanzwe muba mukoze? Abanyamahanga bo si uko babigenza?
48 Ku bw’ibyo rero, mukwiriye kuba abantu batunganye nk’uko So wo mu ijuru atunganye.+