Matayo 4:1-25

4  Nyuma yaho Yesu yajyanywe n’umwuka mu butayu,+ nuko Satani* aramugerageza.+  Amaze iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine atarya,+ yumva arashonje.  Nuko Umushukanyi+ araza aramubwira ati “niba uri umwana w’Imana,+ bwira aya mabuye ahinduke imigati.”  Na we aramusubiza ati “handitswe ngo ‘umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa, ahubwo atungwa n’ijambo ryose riva mu kanwa ka Yehova.’”+  Nuko Satani amujyana mu murwa wera,+ maze amuhagarika hejuru y’urukuta rukikije urusengero,  aramubwira ati “niba uri umwana w’Imana ijugunye hasi,+ kuko handitswe ngo ‘izagutegekera abamarayika bayo bagutware mu maboko yabo, kugira ngo udakubita ikirenge ku ibuye.’”+  Yesu aramubwira ati “nanone handitswe ngo ‘ntukagerageze Yehova Imana yawe.’”+  Nanone Satani amujyana ku musozi muremure bidasanzwe, maze amwereka ubwami bwose bwo ku isi+ n’ikuzo ryabwo,  aramubwira ati “ibi byose ndabiguha+ niwikubita imbere yanjye ukandamya.”+ 10  Yesu na we aramubwira ati “genda Satani, kuko handitswe ngo ‘Yehova Imana yawe ni we ugomba gusenga,+ kandi ni we wenyine+ ugomba gukorera umurimo wera.’”+ 11  Hanyuma Satani aramureka,+ abamarayika baraza baramukorera.+ 12  Nuko yumvise ko bafashe Yohana,+ ava aho ajya i Galilaya.+ 13  Amaze kuva i Nazareti, aza i Kaperinawumu+ iruhande rw’inyanja, mu ntara ya Zabuloni na Nafutali,+ aba ari ho aba, 14  kugira ngo ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yesaya bisohore, ngo 15  “yewe gihugu cya Zabuloni nawe gihugu cya Nafutali, ku muhanda werekeza ku nyanja, hakurya ya Yorodani, Galilaya+ y’abanyamahanga! 16  Abantu bari bicaye mu mwijima+ babonye umucyo mwinshi,+ kandi abari bicaye mu karere k’igicucu cy’urupfu baviriwe+ n’umucyo.”+ 17  Uhereye icyo gihe, Yesu atangira kubwiriza avuga ati “nimwihane,+ kuko ubwami+ bwo mu ijuru bwegereje.” 18  Igihe yagendaga iruhande rw’inyanja ya Galilaya, yabonye abavandimwe babiri, ari bo Simoni+ witwaga Petero+ n’umuvandimwe we Andereya, bajugunya urushundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. 19  Nuko arababwira ati “nimunkurikire, nanjye nzabagira abarobyi b’abantu.”+ 20  Uwo mwanya basiga inshundura zabo+ baramukurikira. 21  Ava aho akomeza kugenda, abona abandi bavandimwe babiri,+ ari bo Yakobo mwene Zebedayo+ n’umuvandimwe we Yohana, bari mu bwato hamwe na se Zebedayo basana inshundura zabo, maze arabahamagara. 22  Ako kanya basiga ubwato na se, baramukurikira. 23  Hanyuma anyura+ muri Galilaya hose,+ yigishiriza mu masinagogi yabo+ kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza abantu indwara z’ubwoko bwose+ n’ubumuga bw’uburyo bwose. 24  Nuko inkuru ye isakara muri Siriya hose,+ maze bamuzanira abantu bose bari bamerewe nabi,+ abari bafite indwara zinyuranye n’ububabare bwinshi butandukanye, abatewe n’abadayimoni n’abari barwaye igicuri,+ hamwe n’ibirema, maze arabakiza. 25  Ibyo byatumye imbaga y’abantu benshi bamukurikira baturutse i Galilaya,+ i Dekapoli, i Yerusalemu,+ i Yudaya no hakurya ya Yorodani.

Ibisobanuro ahagana hasi