Matayo 3:1-17
3 Muri iyo minsi Yohana Umubatiza+ yaraje, abwiriza mu butayu+ bwa Yudaya
2 avuga ati “nimwihane,+ kuko ubwami bwo mu ijuru bwegereje.”+
3 Kandi uwo ni we wari warahanuwe binyuze ku muhanuzi Yesaya,+ ngo “nimwumve! Hari umuntu urangururira mu butayu ati ‘nimutegurire+ Yehova inzira, mugorore inzira ze.’”
4 Ariko Yohana uwo yambaraga umwambaro ukozwe mu bwoya+ bw’ingamiya, akawukenyeza umukandara w’uruhu;+ ibyokurya bye byari inzige+ n’ubuki bw’ubuhura.+
5 Nuko ab’i Yerusalemu n’i Yudaya hose n’abo mu turere dukikije Yorodani bose baramusanga;
6 yabatirizaga abantu mu ruzi rwa Yorodani,+ bakaturira ibyaha byabo mu ruhame.
7 Abonye Abafarisayo n’Abasadukayo+ benshi baje aho yabatirizaga, arababwira ati “mwa rubyaro rw’impiri mwe,+ ni nde wababuriye ngo muhunge umujinya wegereje?+
8 Nuko rero, nimwere imbuto zikwiranye no kwihana.+
9 Ntimwibwire muti ‘dufite Aburahamu, ni we data.’+ Ndababwira ko Imana ibasha guhindurira Aburahamu abana+ muri aya mabuye.
10 Ubu ishoka+ igeze ku muzi w’igiti; ni yo mpamvu igiti cyose kitera imbuto nziza kigomba gutemwa+ kikajugunywa mu muriro.+
11 Jye mbabatirisha amazi+ kubera ko mwihannye,+ ariko uzaza+ nyuma yanjye we arakomeye kundusha, sinkwiriye no kumukuramo inkweto.+ Uwo azababatirisha umwuka wera+ n’umuriro.+
12 Mu kuboko kwe afashe igikoresho cyo kugosoza;* azasukura imbuga ahuriraho ayeze kandi ashyire ingano mu kigega,+ naho umurama awutwikishe+ umuriro udashobora kuzimywa.”
13 Hanyuma Yesu ava i Galilaya+ aza kuri Yorodani, asanga Yohana kugira ngo amubatize.+
14 Ariko Yohana agerageza kumubuza agira ati “ni jye ukeneye kubatizwa nawe, none ni wowe unsanze?”
15 Yesu aramusubiza ati “emera bigende bityo kuko dukwiriye gusohoza ibyo gukiranuka byose muri ubwo buryo.”+ Nuko ntiyongera kumubuza.
16 Yesu amaze kubatizwa yahise yuburuka mu mazi, nuko ijuru rirakinguka,+ abona umwuka w’Imana umumanukiyeho+ umeze nk’inuma.+
17 Nanone humvikanye ijwi+ rivuye mu ijuru rivuga riti “uyu ni Umwana wanjye+ nkunda,+ nkamwemera.”+