Matayo 28:1-20

28  Isabato irangiye, butangiye gucya ku munsi wa mbere w’icyumweru, Mariya Magadalena na Mariya wundi baza kureba ya mva.+  Bahageze basanga habaye umutingito ukomeye, kuko umumarayika wa Yehova yari yamanutse mu ijuru yegera imva, ahirika rya buye maze aryicaraho.+  Uwo mumarayika yasaga n’umurabyo,+ imyenda ye yererana nk’urubura.+  Abarinzi bamubonye bashya ubwoba bahinda umushyitsi, bamera nk’abapfuye.  Umumarayika+ abwira ba bagore ati “mwitinya, kuko nzi ko mushaka Yesu+ wamanitswe.  Ntari hano kuko yazutse,+ nk’uko yabivuze. Nimuze murebe aho yari aryamye.  Noneho nimwihute mujye kubwira abigishwa be ko yazuwe+ mu bapfuye, kandi ko agiye kubabanziriza kujya i Galilaya;+ aho ni ho muzamubonera. Ngubwo ubutumwa nari mbafitiye.”+  Ubwo bahise bava ku mva bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, bariruka bajya kubibwira abigishwa be.+  Nuko Yesu ahura na bo arababwira ati “nimugire amahoro!” Baramwegera bamukora ku birenge maze baramuramya. 10  Hanyuma Yesu arababwira ati “mwitinya! Mugende mubwire abavandimwe banjye+ bajye i Galilaya, kandi aho ni ho bazambonera.” 11  Bakiri mu nzira, bamwe mu barinzi+ bajya mu mugi maze babwira abakuru b’abatambyi uko ibintu byose byari byagenze. 12  Abo batambyi bamaze guhura n’abakuru b’ubwo bwoko no kujya inama, baha abo basirikare ibiceri by’ifeza byinshi,+ 13  maze barababwira bati “muvuge muti ‘abigishwa be+ baje nijoro dusinziriye baramwiba.’ 14  Na guverineri nabyumva tuzamwemeza, namwe tubarinde imihangayiko.” 15  Nuko bafata ibyo biceri by’ifeza, bakora ibyo bategetswe. Hanyuma iyo nkuru yamamara mu bihugu byose by’Abayahudi kugeza n’uyu munsi. 16  Icyakora abigishwa cumi n’umwe bo bajya i Galilaya+ ku musozi Yesu yari yababwiye, 17  bamubonye baramuramya, ariko bamwe barashidikanya.+ 18  Nuko Yesu arabegera avugana na bo, arababwira ati “nahawe ubutware bwose+ mu ijuru no mu isi. 19  Ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa+ mu bantu bo mu mahanga yose,+ mubabatiza+ mu izina rya Data+ n’iry’Umwana+ n’iry’umwuka wera,+ 20  mubigisha+ gukurikiza+ ibyo nabategetse byose.+ Kandi dore ndi kumwe namwe+ iminsi yose kugeza ku mperuka.”+

Ibisobanuro ahagana hasi