Matayo 27:1-66

27  Bukeye bwaho, abakuru b’abatambyi bose n’abakuru b’ubwo bwoko bajya inama y’ukuntu bakwica Yesu.+  Hanyuma bamaze kumuboha baramujyana bamushyikiriza Pilato wari guverineri.+  Nuko Yuda wamugambaniye abonye ko bamuciriye urwo gupfa, yicuza ibyo yakoze maze agarura bya biceri by’ifeza mirongo itatu,+ abiha abakuru b’abatambyi n’abakuru b’ubwo bwoko,  arababwira ati “nacumuye kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.”+ Baramusubiza bati “bitubwiye iki se? Ni akazi kawe!”+  Nuko ajugunya bya biceri by’ifeza mu rusengero, aragenda ajya kwimanika.+  Ariko abakuru b’abatambyi bafata ibyo biceri by’ifeza, baravuga bati “amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubiko bwera kuko ari ikiguzi cy’amaraso.”  Bamaze kujya inama, babigura isambu y’umubumbyi kugira ngo bajye bayihambamo abanyamahanga.  Ni cyo cyatumye iyo sambu yitwa “Isambu y’Amaraso”+ kugeza n’uyu munsi.  Nuko ibyavuzwe binyuze ku muhanuzi Yeremiya birasohora, ngo “bafashe ibiceri by’ifeza mirongo itatu,+ ikiguzi cy’umuntu cyemejwe, uwo bamwe mu Bisirayeli bageneye igiciro. 10  Nuko babitanga ku isambu y’umubumbyi,+ nk’uko Yehova yari yarabintegetse.” 11  Yesu yari ahagaze imbere ya guverineri, maze guverineri aramubaza ati “mbese uri umwami w’Abayahudi?”+ Yesu aramusubiza ati “wowe ubwawe urabyivugiye.”+ 12  Ariko abakuru b’abatambyi n’abakuru b’ubwo bwoko bamureze,+ ntiyasubiza.+ 13  Hanyuma Pilato aramubaza ati “ntiwumva ko bagushinja ibintu byinshi?”+ 14  Ariko ntiyamusubiza, habe n’ijambo na rimwe, ku buryo byatangaje guverineri cyane.+ 15  Mu minsi mikuru nk’iyo, guverineri yari afite akamenyero ko kubohorera rubanda imfungwa imwe babaga bihitiyemo.+ 16  Icyo gihe, bari bafite imfungwa y’ikimenyabose yitwaga Baraba.+ 17  Nuko igihe bari bateraniye hamwe, Pilato arababaza ati “murashaka ko mbabohorera nde, Baraba cyangwa Yesu witwa Kristo?”+ 18  Kuko yari azi ko ishyari+ ari ryo ryatumye batanga Yesu.+ 19  Nanone igihe yari yicaye ku ntebe aca imanza, umugore we amutumaho ati “ntiwivange mu bibazo by’uwo mukiranutsi,+ kuko uyu munsi narose inzozi+ zambabaje cyane bitewe na we.” 20  Ariko abakuru b’abatambyi n’abakuru b’ubwo bwoko boshya rubanda ngo basabe ko Baraba arekurwa,+ naho Yesu akicwa. 21  Nuko guverineri arababaza ati “muri aba bombi murifuza ko mbabohorera nde?” Barasubiza bati “Baraba.”+ 22  Pilato arababaza ati “none se muragira ngo Yesu witwa Kristo mugenze nte?” Baramubwira bati “namanikwe!”+ 23  Aravuga ati “kubera iki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Ariko bo bakomeza gusakuza batera hejuru bati “namanikwe!”+ 24  Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko bigiye guteza umuvurungano, afata amazi+ akarabira ibiganza imbere ya rubanda, aravuga ati “amaraso y’uyu muntu ntambarweho. Ni akazi kanyu.” 25  Avuze atyo, abantu bose baramusubiza bati “amaraso ye atubeho, twe n’abana bacu.”+ 26  Nuko ababohorera Baraba, ariko ategeka ko Yesu akubitwa ibiboko,+ maze aramutanga ngo amanikwe.+ 27  Hanyuma abasirikare ba guverineri bajyana Yesu mu ngoro ya guverineri, bakoranya umutwe wose w’abasirikare baramukikiza.+ 28  Bamwambura imyenda ye, bamwambika umwenda utukura,+ 29  maze baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, kandi bamufatisha urubingo mu kuboko kw’iburyo. Nuko baramupfukamira bamunnyega+ bati “ni amahoro Mwami w’Abayahudi!”+ 30  Bamucira amacandwe+ kandi bamwaka rwa rubingo barumukubita mu mutwe. 31  Hanyuma, bamaze kumushinyagurira+ bamwambura wa mwenda, bongera kumwambika imyenda ye, bajya kumumanika.+ 32  Basohotse bahura n’umugabo w’Umunyakurene witwaga Simoni.+ Uwo mugabo bamuhatira kwikorera igiti cy’umubabaro cya Yesu. 33  Nuko bageze ahantu hitwa i Gologota,+ ni ukuvuga ahantu hitwa Igihanga, 34  bamuha divayi ivanze n’ibintu birura+ ngo ayinywe; amaze gusogongeraho yanga kuyinywa.+ 35  Bamaze kumumanika+ bagabana imyenda ye+ bakoresheje ubufindo,+ 36  nuko bicara aho baramurinda. 37  Nanone hejuru y’umutwe we bashyiraho icyapa cyanditsweho ibyo aregwa, ngo “uyu ni Yesu Umwami w’Abayahudi.”+ 38  Hanyuma bamumanikana n’ibisambo bibiri, kimwe iburyo bwe, ikindi ibumoso bwe.+ 39  Nuko abahisi n’abagenzi bakamutuka+ bamuzunguriza+ umutwe, 40  bavuga bati “wowe ngo wari gusenya urusengero+ ukarwubaka mu minsi itatu, ngaho ikize! Niba uri Umwana w’Imana, manuka kuri icyo giti cy’umubabaro!”+ 41  Abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abakuru b’ubwo bwoko, na bo batangira kumushinyagurira bavuga+ bati 42  “yakijije abandi ariko we ntashobora kwikiza! Ngo ni Umwami+ w’Abisirayeli ra! Ngaho se namanuke ku giti cy’umubabaro, natwe tumwizere.+ 43  Yiringiye Imana; ngaho nize imukize+ niba imwishimira, kuko yavuze ati ‘ndi Umwana w’Imana.’”+ 44  Bya bisambo byari bimanikanywe na we na byo bitangira kumutuka.+ 45  Guhera ku isaha ya gatandatu, igihugu cyose gicura umwijima+ kugeza ku isaha ya cyenda.+ 46  Bigeze hafi ku isaha ya cyenda, Yesu arangurura ijwi aravuga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?,” bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”+ 47  Bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise batangira kuvuga bati “uyu muntu arimo arahamagara Eliya.”+ 48  Ako kanya umwe muri bo ariruka afata sipongo* ayinika muri divayi isharira,+ maze ayishyira ku rubingo ajya kuyimuha ngo ayinywe.+ 49  Ariko abandi baravuga bati “nimumureke! Reka turebe ko Eliya aza kumukiza.”+ [[Undi muntu afata icumu arimujomba mu rubavu, maze havamo amaraso n’amazi.]]*+ 50  Yesu yongera gutaka aranguruye ijwi, nuko umwuka urahera.+ 51  Nuko umwenda wakingirizaga+ ahera h’urusengero utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi,+ isi iratigita maze ibitare biriyasa.+ 52  Imva zirakinguka, maze imirambo myinshi y’abera bari barasinziriye iragaragara 53  kandi ibonwa n’abantu benshi. (Amaze kuzuka abantu baturukaga ku irimbi binjiye mu murwa wera.)+ 54  Ariko umutware utwara umutwe w’abasirikare n’abari kumwe na we barinze Yesu, babonye umutingito n’ibibaye bagira ubwoba bwinshi cyane, baravuga bati “nta gushidikanya, uyu yari Umwana w’Imana.”+ 55  Nanone hari abagore benshi babyitegerezaga bari ahitaruye,+ bakaba bari baraherekeje Yesu baturutse i Galilaya kugira ngo bamukorere.+ 56  Muri bo harimo Mariya Magadalena, Mariya nyina wa Yakobo na Yoze, na nyina w’abahungu ba Zebedayo.+ 57  Nimugoroba haza umugabo w’umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yozefu, na we wari warabaye umwigishwa wa Yesu.+ 58  Uwo mugabo ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yesu.+ Pilato ategeka ko awuhabwa.+ 59  Nuko Yozefu afata umurambo awuzingira mu mwenda mwiza cyane utanduye,+ 60  awushyira mu mva+ nshya yari yarakorogoshoye mu rutare. Amaze guhirikira ikibuye kinini ku munwa w’imva, aragenda.+ 61  Ariko Mariya Magadalena na Mariya wundi baguma aho, bicara imbere y’imva.+ 62  Bukeye, ari wo munsi wakurikiraga uwo Kwitegura,+ abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo bateranira kwa Pilato, 63  baravuga bati “Nyagasani, twibutse ko wa munyabinyoma akiriho yavuze ati ‘nyuma y’iminsi itatu+ nzazuka.’ 64  None tegeka ko imva irindwa kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba+ maze bakabwira abantu bati ‘yazuwe mu bapfuye!’ Kandi icyo kinyoma cya nyuma cyaba kibi kuruta icya mbere.” 65  Pilato arababwira ati “dore ngabo abarinzi.+ Nimugende muyirinde uko mubyumva.” 66  Nuko baragenda barinda imva, bashyiraho ibuye bararumanya+ kandi bashyiraho n’abarinzi.

Ibisobanuro ahagana hasi