Matayo 25:1-46
25 “Icyo gihe, ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa icumi bafashe amatara yabo+ bakajya gusanganira umukwe.+
2 Batanu muri bo bari abapfapfa,+ abandi batanu ari abanyabwenge.+
3 Abapfapfa bafashe amatara yabo ariko ntibitwaza amavuta,
4 naho abanyabwenge bo bajyana amatara yabo, bitwaza n’amavuta mu macupa.
5 Nuko umukwe atinze bose barahunyiza maze barasinzira.+
6 Igicuku kinishye humvikana urusaku+ ngo ‘umukwe araje! Mujye kumusanganira.’
7 Nuko ba bakobwa bose barahaguruka batunganya amatara+ yabo.
8 Abapfapfa babwira abanyabwenge bati ‘nimuduhe ku mavuta+ yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’
9 Abanyabwenge+ barabasubiza bati ‘ubanza ahari tutabona aduhagije twese; ahubwo nimujye mu bacuruzi mwigurire ayanyu.’
10 Mu gihe bari bagiye kuyagura umukwe aba araje, maze abakobwa bari biteguye binjirana na we mu birori by’ubukwe,+ urugi rurakingwa.
11 Hanyuma ba bakobwa basigaye na bo baraza, barahamagara bati ‘nyakubahwa nyakubahwa, dukingurire!’+
12 Arabasubiza ati ‘ndababwira ukuri, simbazi.’+
13 “Nuko rero mukomeze kuba maso,+ kuko mutazi umunsi n’isaha.+
14 “Bimeze nk’umuntu+ wari ugiye kujya mu gihugu cya kure,+ atumiza abagaragu be maze ababitsa ibyo yari atunze.+
15 Umwe amuha italanto eshanu, undi ebyiri, naho undi amuha imwe, akurikije ubushobozi bwa buri wese,+ maze ajya mu gihugu cya kure.
16 Uwahawe italanto eshanu ahita ajya kuzicuruza, yunguka izindi eshanu.+
17 Uwahawe ebyiri na we abigenza atyo yunguka izindi ebyiri.
18 Ariko wa wundi wahawe imwe aragenda acukura mu butaka, ahishamo amafaranga ya shebuja.
19 “Hashize igihe kirekire,+ shebuja w’abo bagaragu araza maze abasaba kumumurikira ibyo yababikije.+
20 Nuko uwahawe italanto eshanu aza azanye n’izindi talanto eshanu, aravuga ati ‘Databuja, wambikije italanto eshanu, none dore nungutse izindi eshanu.’+
21 Shebuja aramubwira ati ‘nuko nuko mugaragu mwiza kandi wizerwa!+ Wabaye uwizerwa+ muri bike, nanjye nzagushinga byinshi.+ Injira mu munezero+ wa shobuja.’
22 Hakurikiraho uwahawe italanto ebyiri, araza aravuga ati ‘Databuja, wambikije italanto ebyiri, none dore nungutse izindi ebyiri.’+
23 Shebuja aramubwira ati ‘nuko nuko mugaragu mwiza kandi wizerwa! Wabaye uwizerwa muri bike, nanjye nzagushinga byinshi.+ Injira mu munezero+ wa shobuja.’
24 “Hanyuma uwahawe italanto imwe na we araza,+ aravuga ati ‘Databuja, n’ubundi nari nzi ko uri umuntu ukagatiza, usarura aho utabibye, kandi ugahunika ibyo utagosoye.
25 Ni yo mpamvu nagize ubwoba+ nkajya guhisha italanto yawe mu butaka. None akira ibyawe.’
26 Shebuja aramusubiza ati ‘wa mugaragu mubi we w’umunebwe! Harya ngo wari uzi ko nsarura aho ntabibye, ngahunika ibyo ntagosoye?
27 Wagombye kuba warashyize amafaranga yanjye muri banki, maze nagaruka nkabona ibyanjye hariho n’inyungu.+
28 “‘Kubera iyo mpamvu, nimumwake iyo talanto muyihe ufite italanto icumi,+
29 kuko ufite wese azongererwa akagira ibisaze; ariko udafite, n’icyo yari afite azacyakwa.+
30 Ngaho uwo mugaragu utagira umumaro nimumujugunye hanze mu mwijima. Aho ni ho azaririra, akanahahekenyera amenyo.’+
31 “Igihe Umwana w’umuntu+ azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose,+ icyo gihe azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo.+
32 Amahanga yose azateranyirizwa imbere ye,+ maze atandukanye+ abantu+ nk’uko umwungeri atandukanya intama n’ihene.
33 Azashyira intama iburyo bwe,+ naho ihene azishyire ibumoso bwe.+
34 “Hanyuma umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘nimuze mwebwe abahawe umugisha na Data,+ muragwe+ ubwami+ bwabateguriwe kuva urufatiro rw’isi rwashyirwaho.+
35 Kuko nari nshonje mukamfungurira,+ nagira inyota mukampa icyo kunywa. Nari umugenzi muranyakira,+
36 nari nambaye ubusa+ muranyambika. Nararwaye murandwaza. Nari mu nzu y’imbohe+ muza kunsura.’
37 Hanyuma abakiranutsi bazamusubiza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota+ tuguha icyo kunywa?+
38 Twakubonye ryari uri umugenzi turakwakira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika?
39 Twakubonye ryari urwaye cyangwa uri mu nzu y’imbohe tuza kugusura?’
40 Umwami+ azabasubiza ati ‘igihe mwabikoreraga uworoheje+ wo muri aba bavandimwe banjye,+ ni jye mwabikoreye.’+
41 “Nuko azabwira abari ibumoso bwe ati ‘nimumve imbere+ mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka+ wateguriwe Satani n’abamarayika be.+
42 Kuko nari nshonje ntimwamfungurira,+ nagize inyota+ ntimwampa icyo kunywa.
43 Nari umugenzi ntimwanyakira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika,+ nararwaye kandi nari mu nzu y’imbohe+ ntimwanyitaho.’
44 Hanyuma na bo bazamubwira bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje, ufite inyota, uri umugenzi, wambaye ubusa, urwaye cyangwa uri mu nzu y’imbohe, maze ntitwagira icyo tugukorera?’
45 Na we azabasubiza ati ‘ndababwira ukuri ko ubwo mutabikoreye umwe wo muri aba boroheje,+ nanjye+ mutabinkoreye.’+
46 Abo bazarimburwa iteka ryose,+ ariko abakiranutsi bo bazahabwa ubuzima bw’iteka.”+