Matayo 24:1-51
24 Nuko Yesu aragenda, ava mu rusengero, abigishwa be baramwegera kugira ngo bamwereke imyubakire y’urusengero.+
2 Yesu arabasubiza ati “ntimureba ibi bintu byose? Ndababwira ukuri ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”+
3 Igihe yari yicaye ku musozi w’Imyelayo, abigishwa baramwegera biherereye, baramubaza bati “tubwire, ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba+ kwawe n’iminsi y’imperuka?”*+
4 Yesu arabasubiza ati “mube maso hatagira umuntu ubayobya,+
5 kuko hari benshi bazaza biyitirira izina ryanjye, bavuga bati ‘ni jye Kristo,’ kandi bazayobya benshi.+
6 Muzumva iby’intambara n’inkuru zivuga iby’intambara; muramenye ntibizabakure umutima. Ibyo bintu bigomba kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.+
7 “Igihugu kizahagurukira ikindi+ n’ubwami buhagurukire ubundi,+ kandi hirya no hino hazabaho inzara+ n’imitingito.+
8 Ibyo bintu byose bizaba ari intangiriro yo kuramukwa.
9 “Icyo gihe ni bwo abantu bazabatanga ngo mubabazwe+ kandi bazabica.+ Muzangwa+ n’amahanga yose abahora izina ryanjye.+
10 Nanone icyo gihe benshi bazagwa,+ bagambanirane kandi bangane.+
11 Abahanuzi benshi b’ibinyoma+ bazaduka kandi bazayobya benshi.+
12 Kubera ko kwica amategeko+ bizagwira, urukundo rw’abantu benshi ruzakonja.+
13 Ariko uzihangana+ akageza ku iherezo ni we uzakizwa.+
14 Ubu butumwa bwiza+ bw’ubwami+ buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya;+ hanyuma imperuka+ ibone kuza.
15 “Ku bw’ibyo rero, nimubona igiteye ishozi+ kirimbura cyavuzwe binyuze ku muhanuzi Daniyeli gihagaze ahera,+ (ubisoma akoreshe ubushishozi,)
16 icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazatangire guhungira+ mu misozi.
17 Umuntu uzaba ari hejuru y’inzu ntazamanuke ngo ajye gukura ibintu mu nzu ye,
18 kandi umuntu uzaba ari mu murima ntazasubire mu nzu ngo ajye gufata umwitero we.
19 Abagore bazaba batwite n’abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano!+
20 Mukomeze gusenga kugira ngo igihe cyo guhunga kitazagera ari mu gihe cy’imbeho cyangwa ku isabato,
21 kuko icyo gihe hazabaho umubabaro ukomeye+ utarigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi kugeza ubu,+ kandi ntuzongera kubaho ukundi.
22 Mu by’ukuri, iyo minsi iyo itaza kugabanywa, nta n’umwe wari kuzarokoka; ariko ku bw’abatoranyijwe,+ iyo minsi izagabanywa.+
23 “Icyo gihe nihagira ubabwira ati ‘dore Kristo ari hano,’+ cyangwa ati ‘ari hariya!,’ ntimuzabyemere,+
24 kuko hazaduka ba Kristo b’ibinyoma+ n’abahanuzi b’ibinyoma;+ bazakora ibimenyetso bikomeye+ n’ibitangaza kugira ngo bayobye abantu, ndetse nibibashobokera bayobye n’abatoranyijwe.+
25 Dore mbaburiye hakiri kare.+
26 Ku bw’ibyo rero, abantu nibababwira bati ‘dore ari mu butayu,’ ntimuzajyeyo, kandi nibababwira bati ‘dore ari mu mbere,’ ntimuzabyemere.+
27 Nk’uko umurabyo+ urabiriza iburasirazuba ukamurika n’iburengerazuba, ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba.+
28 Aho intumbi iri, ni ho za kagoma+ ziteranira.+
29 “Nyuma y’umubabaro wo muri iyo minsi, izuba rizahita ryijima,+ n’ukwezi+ ntikuzamurika, n’inyenyeri zizahanuka zivuye mu ijuru, kandi imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.+
30 Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu+ kizaboneka mu ijuru, hanyuma amoko yose yo mu isi yikubite mu gituza aboroga;+ bazabona Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru afite ububasha n’icyubahiro cyinshi.+
31 Azohereza abamarayika be n’ijwi ry’impanda rikomeye,+ bateranyirize hamwe abo yatoranyije+ babakuye mu birere bine,+ kuva ku mpera y’ijuru kugeza ku yindi.
32 “Mufatire urugero ku giti cy’umutini: iyo amashami yacyo atoshye kandi kikazana amababi, mumenya ko impeshyi yegereje.+
33 Mu buryo nk’ubwo, namwe nimubona ibyo bintu byose, muzamenye ko ageze hafi, ndetse ku rugi.+
34 Ndababwira ukuri ko ab’iki gihe+ batazashiraho ibyo byose bitabaye.
35 Ijuru n’isi bizashira,+ ariko amagambo yanjye ntazashira.+
36 “Naho uwo munsi n’icyo gihe,+ nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.+
37 Nk’uko iminsi ya Nowa+ yari iri, ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba.+
38 Nk’uko abantu bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa+ yinjiriye mu nkuge;+
39 ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose.+ Uko ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba.
40 Icyo gihe, abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare;
41 abagore babiri bazaba basya ku rusyo rumwe,+ umwe azajyanwa undi asigare.+
42 Nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azaziraho.+
43 “Ariko mumenye iki: nyir’inzu aramutse amenye igihe umujura ari buzire nijoro,+ yakomeza kuba maso maze ntamwemerere gucukura inzu ye ngo yinjiremo.
44 Ku bw’ibyo rero, namwe muhore mwiteguye,+ kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.
45 “Mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge,+ shebuja yashinze abandi bagaragu be ngo ajye abaha ibyokurya mu gihe gikwiriye?+
46 Uwo mugaragu arahirwa+ shebuja naza agasanga abigenza atyo!
47 Ndababwira ukuri ko azamushinga ibyo atunze byose.+
48 “Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we+ ati ‘Databuja aratinze,’+
49 agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n’abasinzi kabuhariwe,
50 shebuja w’uwo mugaragu azaza ku munsi atari amwiteze no ku isaha+ atazi,
51 maze amuhane yihanukiriye,+ kandi azamushyira hamwe n’indyarya. Aho ni ho azaririra akahahekenyera amenyo.+