Matayo 23:1-39
23 Nuko Yesu abwira rubanda n’abigishwa be+ ati
2 “abanditsi+ n’Abafarisayo bicaye ku ntebe ya Mose.+
3 Ku bw’ibyo rero, ibintu byose bababwira+ mujye mubikora kandi mubikurikize, ariko ntimugakore nk’ibyo bakora,+ kuko ibyo bavuga atari byo bakora.
4 Bahambira imitwaro iremereye bakayishyira ku bitugu by’abantu,+ ariko bo ubwabo bakaba batakwemera no kuyikozaho urutoki.+
5 Ibyo bakora byose, babikorera kugira ngo abantu babarebe.+ Udusanduku turimo imirongo y’ibyanditswe+ bambara kugira ngo tubarinde baratwagura, n’incunda z’imyenda yabo bakazigira ndende.+
6 Bakunda umwanya w’icyubahiro+ mu gihe cy’amafunguro ya nimugoroba, n’imyanya y’imbere mu masinagogi,+
7 kandi bakunda kuramukirizwa+ mu masoko no kwitwa Rabi.+
8 Ariko mwe ntimuzitwe Rabi, kuko umwigisha+ wanyu ari umwe, naho mwebwe mwese mukaba abavandimwe.
9 Ntimukagire uwo mwita ‘data’ hano ku isi, kuko So+ ari umwe, akaba ari mu ijuru.
10 Nanone ntimuzitwe ‘abayobozi,’+ kuko Umuyobozi wanyu ari umwe, ari we Kristo.
11 Ahubwo ukomeye muri mwe azabe umukozi wanyu.+
12 Uwishyira hejuru azacishwa bugufi,+ kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.+
13 “Muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo mwa ndyarya mwe, kuko mukinga+ imiryango y’ubwami bwo mu ijuru ngo abantu batinjira: ari mwe+ ubwanyu ntimwinjira, n’abashaka kwinjira ntimubemerera.
14 ——*
15 “Muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe,+ kuko mwambuka inyanja n’ibihugu mujyanywe no guhindura umuntu umwe umuyoboke w’idini ryanyu. Ariko iyo amaze guhindukirira idini ryanyu, mutuma aba ukwiriye guhanirwa muri Gehinomu incuro ebyiri kubarusha.
16 “Muzabona ishyano, mwa barandasi bahumye mwe,+ muvuga muti ‘umuntu narahira urusengero nta cyo bitwaye. Ariko nihagira urahira zahabu yo mu rusengero, azaba agomba kubahiriza indahiro ye.’+
17 Mwa bapfu mwe b’impumyi! Ikiruta ikindi ni ikihe? Ni zahabu cyangwa ni urusengero rwejeje iyo zahabu?+
18 Nanone muravuga muti ‘niba umuntu arahiye igicaniro nta cyo bitwaye. Ariko iyo arahiye ituro riri ku gicaniro aba agomba kubahiriza indahiro ye.’
19 Mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe? Ni ituro cyangwa ni igicaniro+ cyeza iryo turo?
20 Ku bw’ibyo rero, urahira igicaniro aba arahiye igicaniro n’ibikiriho byose;
21 urahiye urusengero, aba arahiye urwo rusengero n’urutuyemo;+
22 kandi urahira ijuru, aba arahiye intebe y’ubwami y’Imana+ n’uyicaraho.
23 “Muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, kuko mutanga icya cumi+ cya menta na aneto na kumino,* ariko mukirengagiza ibintu by’ingenzi byo mu Mategeko, ari byo ubutabera,+ imbabazi+ n’ubudahemuka.+ Ibyo mwari mukwiriye kubikora, ariko mutirengagije n’ibyo bindi.
24 Mwa barandasi bahumye+ mwe, muminina umubu+ ariko ingamiya mukayimira bunguri!+
25 “Muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe, kuko musukura inyuma y’igikombe+ n’isahani, ariko imbere byuzuye ubwambuzi+ no kudashyira mu gaciro.
26 Wa Mufarisayo w’impumyi+ we, banza usukure imbere y’igikombe+ n’isahani, kugira ngo n’inyuma habyo habe hasukuye.
27 “Muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya mwe,+ kuko musa n’imva zisize ingwa,+ zigaragara ko ari nziza inyuma, ariko imbere zuzuye amagufwa y’abapfuye n’undi mwanda w’uburyo bwose.
28 Namwe ni uko: inyuma mugaragarira abantu ko muri abakiranutsi,+ ariko imbere mwuzuye uburyarya n’ubwicamategeko.
29 “Muzabona ishyano, banditsi n’Abafarisayo, mwa ndyarya+ mwe, kuko mwubaka ibituro by’abahanuzi, mugataka imva z’abakiranutsi,+
30 maze mukavuga muti ‘iyo tuba twarabayeho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanyije na bo kumena amaraso y’abahanuzi.’+
31 Uko ni ko mwihamya ubwanyu ko muri abana b’abishe abahanuzi.+
32 Ngaho rero nimusoze umurimo+ ba sokuruza batangiye.
33 “Mwa nzoka mwe, mwa rubyaro rw’impiri mwe,+ muzahunga mute urubanza rwa Gehinomu?+
34 Ni yo mpamvu ngiye kubatumaho+ abahanuzi n’abanyabwenge n’abigisha.+ Bamwe muri bo muzabica+ mubamanike, kandi bamwe muri bo muzabakubitira+ mu masinagogi yanyu, mubatotereze muri buri mugi wose bazajyamo,
35 kugira ngo mugibweho n’umwenda w’amaraso y’abakiranutsi bose biciwe mu isi,+ uhereye ku maraso y’umukiranutsi+ Abeli,+ ukageza ku maraso ya Zekariya mwene Barakiya, uwo mwiciye hagati y’ahera h’urusengero n’igicaniro.+
36 Ndababwira ukuri ko ibyo byose bizaryozwa ab’iki gihe.+
37 “Yerusalemu, Yerusalemu wica abahanuzi+ ugatera amabuye+ abagutumweho,+ ni kangahe nashatse gukoranyiriza abana bawe hamwe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo!+ Ariko ntimwabishatse.+
38 Ngiyo inzu yanyu,+ nimuyisigarane.+
39 Ndababwira ko mutazongera kumbona ukundi, kugeza igihe muzavuga muti ‘hahirwa uje mu izina rya Yehova!’”+