Matayo 22:1-46
22 Yesu akomeza kubacira indi migani, ati+
2 “ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n’umwami wacyuje ubukwe+ bw’umwana we.
3 Atuma abagaragu be ngo bajye guhamagara abatumiwe mu bukwe,+ ariko banga kuza.+
4 Yongera gutuma abandi bagaragu,+ arababwira ati ‘mubwire abatumirwa muti “dore nabateguriye ibyokurya,+ nabaze ibimasa n’amatungo yanjye abyibushye kandi byose birateguye. Muze mu bukwe.”’+
5 Ariko barabisuzugura barigendera, umwe yigira mu murima we, undi ajya mu bucuruzi bwe,+
6 abasigaye bafata abagaragu be barabashinyagurira maze barabica.+
7 “Nuko umwami ararakara, yohereza ingabo ze zirimbura abo bicanyi, kandi zitwika umugi wabo.+
8 Hanyuma abwira abagaragu be ati ‘iby’ubukwe byateguwe koko, ariko abatumiwe ntibari babikwiriye.+
9 None rero, nimujye mu mayira asohoka mu mugi, uwo mubona wese mumutumire aze mu bukwe.’+
10 Nuko abo bagaragu bajya mu mayira maze bakorakoranya abo bahuye na bo bose, ababi n’abeza,+ baraza bajya ku meza, buzura icyumba cyari cyabereyemo imihango y’ubukwe.+
11 “Nuko umwami aje kugenzura abatumiwe, abona umuntu utari wambaye umwambaro w’ubukwe.+
12 Aramubwira ati ‘mugenzi wanjye, winjiye hano ute utambaye umwambaro w’ubukwe?’+ Abura icyo asubiza.
13 Hanyuma umwami abwira abagaragu be ati ‘nimumubohe amaguru n’amaboko mumujugunye hanze mu mwijima. Aho ni ho azaririra kandi akahahekenyera amenyo.’+
14 “Abatumirwa ni benshi, ariko abatoranywa ni bake.”+
15 Hanyuma Abafarisayo baragenda bajya inama yo kumutegera mu magambo ye.+
16 Nuko bamutumaho abigishwa babo bari kumwe n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ baraza baramubaza bati “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko wigisha inzira y’Imana mu kuri, kandi ntiwite ku muntu uwo ari we wese, kuko utareba uko abantu bagaragara inyuma.+
17 None tubwire icyo ubitekerezaho: mbese amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro w’umubiri cyangwa ntabyemera?”+
18 Ariko Yesu amenya ububi bubarimo, arababwira ati “ni iki gituma mungerageza, mwa ndyarya mwe?+
19 Munyereke igiceri batangaho umusoro w’umubiri.” Bamuzanira idenariyo.
20 Maze arababaza ati “iyi shusho n’inyandiko biriho ni ibya nde?”+
21 Baramusubiza bati “ni ibya Kayisari.” Noneho arababwira ati “nuko rero, ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.”+
22 Ibyo babyumvise baratangara, bamusiga aho baragenda.+
23 Uwo munsi, Abasadukayo bavugaga ko nta muzuko ubaho, baza aho ari baramubaza+ bati
24 “Mwigisha, Mose yaravuze ati ‘niba umugabo apfuye nta bana asize, umuvandimwe we agomba gushyingiranwa n’umugore we kugira ngo aheshe umuvandimwe we urubyaro.’+
25 Iwacu habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore, ariko apfa nta mwana asize; umugore we asigaranwa n’umuvandimwe we.+
26 Uwa kabiri na we biba bityo, n’uwa gatatu, kugeza kuri bose uko ari barindwi.+
27 Bose bamaze gupfa, uwo mugore na we arapfa.
28 None, mu gihe cy’umuzuko uwo mugore azaba muka nde muri abo barindwi, ko bose bamutunze?”+
29 Yesu agiye kubasubiza arababwira ati “mwarayobye, kuko mutazi Ibyanditswe cyangwa ubushobozi bw’Imana.+
30 Mu muzuko, ari abagabo ntibashaka, ari n’abagore ntibashyingirwa,+ ahubwo bamera nk’abamarayika mu ijuru.
31 Ku birebana no kuzuka kw’abapfuye, ntimwasomye ibyo Imana yababwiye+ iti
32 ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo’?+ Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.”+
33 Abantu babyumvise, batangazwa cyane no kwigisha kwe.+
34 Abafarisayo bamaze kumva uko yacecekesheje Abasadukayo, barakorana baramusanga.
35 Umwe muri bo wari umuhanga mu by’Amategeko+ amubaza amugerageza ati
36 “Mwigisha, itegeko rikomeye kuruta ayandi mu Mategeko ni irihe?”+
37 Na we aramusubiza ati “‘ukundishe Yehova Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose.’+
38 Iryo ni ryo tegeko rya mbere kandi rikomeye kuruta ayandi.
39 Irya kabiri rimeze nka ryo ngiri: ‘ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’+
40 Ayo mategeko uko ari abiri, ni yo Amategeko yose n’ibyahanuwe bishingiyeho.”+
41 Igihe Abafarisayo bari bateraniye hamwe, Yesu arababaza+ ati
42 “ibya Kristo mubitekerezaho iki? Ni mwene nde?” Baramusubiza bati “ni mwene Dawidi.”+
43 Na we arababaza ati “none se bishoboka bite kuba Dawidi yarahumekewe n’umwuka+ akamwita ‘Umwami’ agira ati
44 ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati “icara iburyo bwanjye ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe”’?+
45 None se niba Dawidi amwita ‘Umwami’ we, bishoboka bite ko yaba n’umwana we?”+
46 Nuko ntihagira ubasha kugira icyo amusubiza, kandi guhera uwo munsi, nta wongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.+